“Twaje guhimbaza ineza y’ubuvandimwe”
Aya niyo magambo Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yasabye buri mukristu kubwira mugenzi we utabashije kwitabira umuhango wo gusaba no gutanga imbabazi kumugaragaro kubakoze n’abakorewe icyaha cya Jenoside wabereye muri paruwase ya Mwezi abo bose baturukamo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.
Abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagera kuri barindwi nibo bateye intambwe yo kujya gusaba imbabazi abo bahemukiye, urugendo rurerure bakoze babifashijwemo na Paruwasi ya Mwezi kubufatanye na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu; kuri ubu bakaba bamaze guhabwa imbabazi n’imiryango igera kuri cumi n’ine bakoreye ibyaha.
Uyu muhango wabareye mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, abakoze icyaha cya Jenoside bongeye kwibutswa agaciro k’ubuvandimwe abantu batatiye bikabageza kurwego rwo kwijandika mubyaha ndengakamera byo kwica abo bari basangiye Ubunyarwanda, bashimiwe ubutwari bagize bwo kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi. Hashimwe byimazeyo kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagize umutima ukomeye bakemera kubabarira ababahekuye ubu bakaba babanye neza.
Abatanze imbabazi ndetse nabazisabye bose bashimye komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku rwego rwa Paruwase ndetse no ku rwego rwa Diyosezi bashoboye kubahuza ndetse no kubaherekeza mu rugendo rugana k’ubumwe n’ubwiyunge. Bashimiye kandi leta y’u Rwanda yakomeje kubanisha neza Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madame Claudette Mukamana, vice-mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere muri uyu muhango yashimye intabwe aba bose bateye abasaba kuzakomeza kubana neza. Yakomeje asaba abari aho gutanga amakuru kuhantu baba bazi cyangwa bacyeka haba harajugunywe imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishakishwe ishyingurwe mu cyubahiro.
Iri tsinda ry’abasabye n’abatanze imbabazi ribaye irya kabiri muri Paruwase ya Mwezi, Nyiricyubahiro Musenyeri akaba yarihaye izina “UBUVANDIMWE” bishimangira ko bagomba kubana mu kivandimwe bayobowe na Kristu. Yaboneyeho kubasaba gukomera kw’isano ibahuje y’Ubunyarwanda
have specific contraindications to these therapies. VCD’s cialis for sale penetrated (entered) your partner?.
Fabrice KAZUBA