Myr Edouard Sinayobye yasabye Abasaseridoti be kwita kurushaho ku ntama baragijwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Basaserdoti Bavandimwe, iki gihe cya Pasika tugiye kwinjiramo kizanahurirana n’icyunamo ndetse no kwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Ni igihe kidusaba kurushaho kunoza umurimo wacu nk’abashumba b’umuryango w’Imana. Ndagira ngo rero ngire ibyo mbibutsa byabafasha kurushaho gufasha abo mushinzwe:

1

disease but with no cialis no prescriptiion the ED patients. These primary care physician who.

. Kwibuka ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa cyiza kandi kitureba twese nk’abakristu. Mu kubibuka turushaho kubasabira no kubatura Imana ngo ibiyereke iteka baruhukire mu mahoro. Twemera ko Umutsindo wa Krsitu utuma bacu bapfuye badaheranwa n’urupfu.

2. Ni igihe dusabwa kurushaho kuba hafi abarokotse, kubatega amatwi no gufasha abashobora guhungabana, tukabahumuriza tukabarinda kwiheba.

3. Ni igihe dusabwa kurushaho kugaragaza ibikorwa by’urukundo cyane cyane ku bafite ibibazo byihariye batewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda n’ingaruka zayo. Ni igihe kandi turushaho gusaba Imana no kwakira ingabire yayo ngo ineza irusheho gutsinda inabi mu buzima bw’abemera.

4. Muri iki gihe kandi dusabwa kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza atandukanye duhabwa na Leta y’u Rwanda ajyanye n’ibikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwamnda.

5. Bitewe n’amateka yihariye ya Jenoside yakorewe abatutsi ya buri paruwasi hari amatariki yihariye yo kwibuka muri za paruwasi zitandukanye. Hari uburyo bwari busanzwe bwo kwibuka muri ayo maparuwasi. Mukurikije amabwiriza yo kwibuka azatangwa ku rwego rw’i Gihugu ndetse n’ayo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Korona virusi, muzakore ku buryo mugira uko musabira kandi mwibuke abazize Jenoside kuri ayo matariki.

Myr Edouard SINAYOBYE

Umwepiskopi wa Diyosezi Cyangugu