Misa y’amavuta muri Diyosezi ya Cyangugu

Kuri uyu wa gatatu,tariki ya 31/03/2021 Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu agaragiwe n’abapadiri be  bizihije misa y’amavuta matagatifu; Misa ihamya ubumwe bw’abapadiri ndetse n’Umwepiskopi  wabo.

Muri iyi misa  amavuta y’abigishwa, amavuta asigwa abarwayi ndetse n’amavuta ya Krisima yahawe umugisha n’Umwepisopi akaba azakoreshwa mugihe kingana n’umwaka wose muri Diyosezi yose ya Cyangugu.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Edouard Sinayobye yibukije abapadiri ko bahamagariwe guhamya Kristu, kwigisha, gutega amatwi no guha amasakramentu Abakristu bashinzwe. Yakomeje ababwira ko mu minsi ya none abantu bumva abahamya kuruta uko bumva abigisha yababwiyeko Padiri nk’umwigisha ari utoza abandi imyifatire ihuye n’Ivanjiri ya Yezu Kristu. Umurimo wo kwigisha yavuzeko usaba ubwitange no kudacogora bityo rero Padiri asabwa kubanza kuzirikana bihagije ijambo ry’Imana akumva uburyohere bwaryo, ibintu bisaba umwanya

of life. buy cialis usa the time) Sometimes.

. Kwigisha muri ibi bihe isi ihindagurika cyane bisaba kubanza gutega amatwi urusobe rw’ibibazo byugarije abantu ndetse ugahora wihugura kugira ngo uhuze ibibazo by’abantu n’urumuri rw’Ivanjiri mu gihe wigisha.

Muri iyi Misa kandi Umwepiskopi yasabye abakristu gutwara abasaseridoti mu ngobyi y’isengesho cyane cyane abafite ibibazo by’umwihariko barimo abafite intege nke z’izabukuru, abafite uburwayi bunyuranye ndetse n’abari mu bihe bigoye nko mubihugu hakigaragara itotezwa rishingiye ku kwemera.

Abasaseridoti n’abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu bishimiye ko bongeye guturirwa igitambo cya Misa y’Amavuta Matagatifu na Musenyeri wabo bwite ibintu baherukaga mu myaka ine ishize.

Imana ishimwe kuko yibutse umuryango wayo.