Ubutumwa Mgr Edouard SINAYOBYE yageneye Abapadiri mu cyumweru Gitagatifu

Basaserdoti, Bavandimwe muri iyi minsi mitagatifu turashimira Imana itarahwemye kutwereka ko ituri hafi mu butumwa bwacu, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Korona virusi. Ku buryo butandukanye kandi bugoye, buri wese muri twe yashoboye kaba hafi y’ umuryango w’Imana. By’umwihariko, muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Pasika turasabwa kurushaho gufasha abakristu guhimbaza uko bikwiye iyobera ry’ugucungurwa kwacu. Nanone kandi muguhimbaza iyi minsi mikuru turasabwa kwitwararika amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Korona Virusi. Niyo mpamvu ngira ngo ngire ibyo mbibutsa bijyanye n’iminsi mikuru nyabutatu ya Pasika:

1. Misa y’isangira rya Nyagasani

Iyi misa tuzayihimbaza ku wa kane mutagatifu nk’uko bisanzwe. Iyi misa izitabirwa hakurikijwe umubare w’abantu kilizaiya z’amaparuwasi zishobora kwakira nk’uko amabwiriza yo kwirinda abiteganya. Turasabwa kuyitangira saa kumi (16h00’). Nyuma ya Misa nta shengerera rizabaho. Abazaba bitabiriye bazataha mu ngo zabo bakomeze kuzirikana urukundo Imana idufitiye mu ngabire y’isakramentu ry’Ukaristiya n’iry’Ubusaserdoti.  

2. Guhimbaza Ububabare bwa Nyagasani

Kuwa gatanu mutagatifu abakristu ntibizashoboka guhurira hamwe nk’uko byari bisanzwe ngo bakore inzira y’umusaraba. Mu butumwa muzagenera abakristu ejo mu misa y’isangira rya Nyagasani, muzabararikire gukorera inzira y’umusaraba mu ngo zabo, mbere ya saa sita. Ku gicamunsi, saa cyenda (15h00’), nanone hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda, abakristu bazahurira kuri paruwasi bahimbaze ububabare bwa Nyagasani Yezu kristu.

3. Igitaramo cya Pasika

Kuwa gatandatu mutagatifu abakristu ntibazabasha guhimbaza igitaramo cya Pasika bari hamwe nk’uko byari bisanzwe. Nimugoroba, ku masaha bazamenyeshwa bazahurire mu ngo zabo bakurikire igitaramo cya Pasika kuri Radio Maria Rwanda no kuri Pacis TV, aho bishoboka ndetse n’indi miyoboro y’itangazamakuru izaba yashyize ku mirongo yayo icyo gitaramo. Muri “Communautés” z’amaparuwasi muzagira uburyo muhimbaza icyo gitaramo kugira ngo mubone uko mutegura itara rya Pasika.  

4. Pasika ya Nyagasani

Ku cyumweru cya Pasika abakristu bazahimbaza ibirori by’izuka rya Nyagasani hirya no hino maparuwasi. Bazitabira hakurikijwe ubushobozi bwa za kiliziya z’amaparuwasi ku buryo bujyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Korona Virusi.

5. Batismu y’abigishwa

Batismu y’abigishwa izatangwa  mu gihe cya Pasika. Mukurikije uko ibihe bimeze muzagena amatsinda mato mato y’abigishwa, maze mujye mubagenera umunsi bahabwaho Batismu, kandi mubakangurire kudakoresha ibirori mu miryango yabo, kugira ngo hato bitaba impamvu yo gukwirakwiza icyorezo cya Korona Virus.

Ikindi ngira ngo mbibutse Basaserdoti Bavandimwe, ni uko muri iki gihe cya Pasika tugiye kwinjiramo kizanahurirana n’icyunamo ndetse no kwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Ni igihe kidusaba kurushaho kunoza umurimo wacu nk’abashumba b’umuryango w’Imana. Ndagira ngo rero ngire ibyo mbibutsa byabafasha kurushaho gufasha abo mushinzwe:

1. Kwibuka ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa cyiza kandi kitureba twese nk’abakristu. Mu kubibuka turushaho kubasabira no kubatura Imana ngo ibiyereke iteka baruhukire mu mahoro. Twemera ko Umutsindo wa Krsitu utuma bacu bapfuye badaheranwa n’urupfu.

2. Ni igihe dusabwa kurushaho kuba hafi abarokotse, kubatega amatwi no gufasha abashobora guhungabana, tukabahumuriza tukabarinda kwiheba.

3. Ni igihe dusabwa kurushaho kugaragaza ibikorwa by’urukundo cyane cyane ku bafite ibibazo byihariye batewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda n’ingaruka zayo. Ni igihe kandi turushaho gusaba Imana no kwakira ingabire yayo ngo ineza irusheho gutsinda inabi mu buzima bw’abemera.

4. Muri iki gihe kandi dusabwa kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza atandukanye duhabwa na Leta y’u Rwanda ajyanye n’ibikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwamnda.

5. Bitewe n’amateka yihariye ya Jenoside yakorewe abatutsi ya buri paruwasi hari amatariki yihariye yo kwibuka muri za paruwasi zitandukanye. Hari uburyo bwari busanzwe bwo kwibuka muri ayo maparuwasi. Mukurikije amabwiriza yo kwibuka azatangwa ku rwego rw’i Gihugu ndetse n’ayo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Korona virusi, muzakore ku buryo mugira uko musabira kandi mwibuke abazize Jenoside kuri ayo matariki.

Ndangije nongera kubifuriza Pasika nziza kandi mbashimira byimazeyo ubutumwa mukora hirya no hino muri za Paruwasi.

                                   Bikorewe i Cyangugu, kuwa 31Werurwe 2021

                                   Mgr Edouard SINAYOBYE

                                   Umwepisikopi wa Cyangugu

DUHIMBAZE  IYOBERA RY’UBUBABARE BWA NYAGASANI MU NGO ZACU

Basaserodoti

Bihayimana

Bakristu bavandimwe, Nimugire amahoro!

Bavandimwe, ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya Covid 19, ntibitwemerera guhurira hamwe ngo dukore inzira y’umusaraba no guteranira muri za kiliziya kuwa gatunu mutagatifu ngo duhimbaze ububabare bwa Nyagasani dukesha umukiro nk’uko twari dusanzwe tubimenyereye. Nyamara, ntidukwiye kureka ngo uwo munsi utambuke nk’aho ntacyabaye. Uburyo bushoboka bwo kuzirikana iryo yobera muri ibi bihe, ni ukubikorera mu rugo aho tuba. Dore uko uwo muhimbazo dushobora kuwukora:

I. INZIRA Y’UMUSARABA

Nk’uko tubimenyereye muri Diyosezi yacu, mu masaha y’igitondo cyo kuwa gatanu mutagatifu, abakristu duteranira hamwe, tukazirikana inzira y’umusaraba. Ku babishoboye, abagize umuryango w’abakristu, babana, bashobora guteranira hamwe, bagakorera hamwe iryo sengesho ryo kuzirikana inzira y’umusaraba. Ni isengesho ridufasha kwicengezamo uburyo Nyagasani Yezu Kristu yanyuze mu bubabare bwinshi, bityo rikatwumvusha ko nk’abigishwa be, duhamagarirwa gutwara umusaraba wacu tukamukurikira.

Si ngombwa rwose ko ahakorerwa inzira y’umusaraba mu rugo haba hari amashusho y’inzira y’umusaraba. Ukwemera gutuma usenga ashobora kwerekeza umutima we kuri Yezu, akazirikana uburyo yababaye mu nzira y’umusaraba, n’ubwo haba nta bimenyetso bindi bihari.

II. GUHIMBAZA UBUBABARE BWA NYAGASANI

Ku gicamunsi, ku isaha cya saa cyenda, abagize umuryango w’abakristu babana, bashobora guteranira hamwe, ahantu hatunganye. Bitoramo uyobora uwo muhimbazo. Bose barema ituze mu mitima yabo, bagakorera hamwe umuhimbazo w’Ububabare bwa Nyagasani.

1. Igice cy’Ijambo ry’Imana

Amasomo: Iz 53, 1-11

                  Yh 18, 1-19, 42.

Inyigisho

Turangamire Kristu wadukunze, akemera kutwitangira ku musaraba. Mu butayu, Abayisiraheri babaga bariwe n’inzoka, Uhoraho yabasabye kureba ishusho y’inzoka y’umuringa imanitse ku giti, maze abayirebye barakira. ( Ib 21, 7-8).  Iyo shusho y’nzoka yari integuza ya Kristu wamanitswe ku giti cy’umusaraba, kugira ngo umurangamira wese, mu kwemera ababarirwe ibyaha bye: ” Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije” (Yh 19, 37). Niko byagendekeye cya gisambo cyari kibambanywe na We. Cyaramurangamiye, kimusaba imbabazi, uwo mwanya Yezu ati : ” Ndakubwira ukuri, uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’ijuru” ( Lk 23, 43).

Uwa gatanu mutagatifu ni umunsi w’imbabazi. Ku isaha y’ububabare bwa Yezu, abakristu  twese, abanyabyaha twese, twubura amaso, tukareba Kristu Nyirimpuhwe, tukamubwira nka kiriya gisambo tuti: ” Ngirira impuhwe”. Nonese bavandimwe ni nde muri twe udakeneye izo mbabazi z’Imana ?

Uwa gatanu mutagatifu, ni umunsi w’umutsindo. Kristu nitwe yatsindiye. Igihe cyose umukristu yemeye icyaha cye, agasaba Imana imbabazi, Kristu aba atsinze icyaha muri we

Sildenafil is only about 10-fold as potent for PDE5 compared to PDE6, an enzyme found in the retina which is involved in the phototransduction pathway of the retina. cialis sales therapy and the subsequent resumption of sexual.

. Guhimbaza neza uwa gatanu mutagatifu, ni ukureka icyaha, tukicuza, tukakira impuhwe z’Imana.

Ububabare bwa Kristu tuzirikana, buradufasha kwiyumvisha ububi bw’Icyaha. Ni ibyaha byacu yazize. Ni ibyaha byacu, byamujyanye ku musaraba. Kuwa gatanu mutagatifu, Kristu wababaye kubera ibyaha byacu, aduha inema yo kuzinukwa icyaha.

Imana yahanze byose, yemeye kwihindura nk’umugaragu ( Fil 2, 7), yigabiza ububabare burenze uruvugiro: arasuzugurwa, arakubitwa, avunderezwa amacandwe, arashinyagurirwa ku buryo bwose, yamburwa ubusa, atamirizwa amahwa, abambwa ku musaraba hagati y’abagiranabi. Mbese ingeso mbi z’abantu zamukoraniyeho, ubugome bwose bumuhuriraho.

Ububabare bwa Nyagasani, butuma dutekereza icyaha cy’ubugizi bwa nabi, bwibasira ubuzima bw’abandi. Dutekereze abantu batagira ingano bababaye, cyane cyane kubera inabi y’abantu: abasuzugurwa, abagambanirwa, abatotezwa, abicwa.

Hari n’abibasiwe n’indwara z’ibyorezo, imfungwa, abatagira aho bikinga, abashonje, abihebye. Muri abo bose, ni Yezu ubabara muri bo. Jyewe mukristu uzirikana ububabare bwa Nyagasani, ndasabwa kubona ishusho ya Yezu mu bababaye. Ndasabwa kubagirira impuhwe. Nyagasani abivuga abyeruye ati: ” Icyo wagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye, baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye ” (Mt  25, 40).

Bityo, guhimbaza neza uwa gatanu Mutagatifu, ni ukugoboka abababaye.

Mukristu  rero, kuri uyu munsi w’Ububabare bwa Nyagasani, fata icyemezo cyo kuba umuhamya w’impuhwe n’urukundo mu bakuri iruhande. Iyemeze kuba umusamaritani w’impuhwe (Lk10, 25, 37) mubo mubana, muhura n’abakugana bose.

Ububabare bwa Yezu butubera urumuri rudufasha kwakira ububare bwacu. Imana ntabwo yaje gukuraho ububabare. Ubutoni dufite ku Mana, ntibutubuza kubabara. Yezu yarababaye, ariko ububabare bwe abutura Imana kubera urukundo. Natwe ububabare bwacu, twige kubutura Imana. Ibikubabaza byose, bihindure ituro uhereje Imana uyisaba ko ububabre bwagusukura nk’uko zahabu isukurirwa mu muriro, bityo bukwegereze Imana kurushaho.

Yezu wababaye, yabaye inshuti y’abababara bose. Iyo tumuhereje ububabare bwacu, yishushanya natwe, akababarana na twe, tugasangira imibabaro, akababara muri twe, bityo na We akadusangiza ubutungane bwe n’umutsindo we. Ububabare bwacu iyo tubutuye Imana, hari akandi kamaro butugirira: butuma duhongerera ibyaha byacu n’iby’abandi. Ibitubabaza byose ntitubipfushe ubusa. Tubiture duhongerera.

Uwa gatanu mutagarifu, umunsi wo guhimbaza ububabare bw’Umucunguzi, ni umunsi w’abababara bose. Ese muri twe ni nde udafite ibimubabaje? Twese bene muntu, twese abakristu tugize umuryango w’abababara. Uyu munsi nutubere umwanya wo kwikomezamo amizero: Yezu wababaye arababarana natwe. Ubwo asangira natwe ububabare, azanadusangiza umutsindo.

Turahimbaza iyi Pasika mu gihe twugarijwe n’icyorezo cya Covid 19 cyateje ububabare bwinshi, kikaba kinatera abatari bake kwiheba. Ubwo bubabare ni Uwa gatanu Mutagatifu, kandi tuzi ko ukurkikirwa na Pasika. Turangamire Pasika, twikomezemo amizero. Uwa gatanu mutagatifu, ni umunsi wo kwizera.

2. Igice cyo kuramya umusaraba

Bashobora gufata umusaraba bakawutegura ahantu hakwiye, bakawuramya bawuha icyubahiro uko babishoboye.

3. Igice cyo guhazwa

Mu ngo z’Abihayimana, bafite amahirwe yo kugira Ukaristiya Ntagatifu. Mu ngo z’abakristu, badashobora guhabwa Umubiri wa Nyagasani, bazirikana ko Nyagasani ari kumwe nabo. Bunga ubumwe nabo, mu isengesho no mu bikorwa by’urukundo. Bihatira kwunga ubumwe no gukundana. Nyagasani yasezeranye ko aho babiri cyangwa batatu, bateraniye mu izina rye, aba ari hagati yabo ( Mt 18, 20).

                                   Bikorewe i Cyangugu, kuwa 27 Werurwe 2021

                                   Mgr Edouard SINAYOBYE

                                   Umwepisikopi wa Cyangugu