Musenyeri Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yahawe inkoni y’Ubushumba.

Tariki ya 25 Werurwe ni umunsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwako azabyara umwana w’Imana, kuri iyi taliki 2021 byari ibyishimo bikomeye kuba Kristu ba Diyosezi ya Cyangugu by’umwihariko kuko ariho musenyeri Edouard Sinayobye yahaweho inkoni y’Ubushumba kumugaragaro.

Ni ibirori byabereye muri stade y’akarere ka Rusizi bikaba byitabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Son Eminance Antoine Caridinal Kambanda Archeveque wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Musenyeri Andrzej Jozefowicz intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wabaye umushumba wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Philipe Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Président w’Inama y’Abepiskopi Gatolika  mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba yari n’umusigire wa Diyosezi ya Cyangugu nyuma yuko uwahoze ari Umushumba wayo Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damascène Bimenyimana yitabye Imana yitabye Imana mu mwaka wa 2018, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harorimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi . Hari kandi n’abayozi mu nzego bwite za Leta barimo Nyakubahwa Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu wari intumwa ya Président wa Repubulika muri uwo muhango, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, abayobozi b’ingabo ndetse na Police ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba, aba senateri n’abadepite batandukanye, abayobozi b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke n’abandi Batumirwa batandukanye baba abahagaririye inzego za leta ndetse n’iz’ amadini.

I saa tatu zirengaho iminota mike nibwo misa yatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba yatangiye ikaba ari nayo nyine yabereyemo umuhango wo kwimika Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye.

Nyuma yo kwimikwa ndetse no guhabwa ibirango by’ubwepisikopi birimo impeta, ingofero ndetse n’inkoni y’Ubushumba, byari ibyishimo kuba Kristu ba Diyosezi ya Cyangugu kuko bari bongeye kubona umushumba

treatment strategies with the patient and have the patient tadalafil generic hypertension.

. Mw’ijambo ry’uwari uhagarariye abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu yavuze ko bashimira Imana cyane yumvise amasengesho yabo basengaga bayisaba kubona umushumba, yanashimiye kandi Musenyeri Célestin Hakizimana wayoboye iyi Diyosezi neza mu gihe kigera ku myaka itatu. Asoza ijambo rye, uwari uhagarariye abandi ba Kristu ba Diyosezi ya Cyangugu, yijeje Musenyeri Edouard Sinayobye ubufatanye mu mirimo yose azakora. Mu magambo ye yagize ati” Ntihazabura ba Yuda bazashaka kukugambanira ariko uzabona na ba Yohani benshi cyane bazaguhora mugituza bakaguhumuriza”.

Mw’izina ry’Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu, Padiri Prudence RUDASINGWA  nawe yijeje Musenyeri Edouard ubufatanye ndetse nimikoranire myiza aho yagize ati “tubwire icyo ushaka gukora tugikore” yakomeje amubwira ko Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu ari aba Kristu beza bakomeye mu kwemera kandi bafatanya n’abihayimana babo mukuzamura Diyosezi yabo muri rusange. Avuga kuri Musenyeri Célestin wari waragijwe Diyosezi ya Cyangugu, Padiri Prudence yamushimiye bikomeye ubwitange yagaragaje ndetse nuko yababaniye. Mugushimira Musenyeri Célestin Hakizimana abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu bamuhaye inka.

Abafashe ijambo bose muri ibi birori bashimaga Imana ndetse na Nyirubutungane Papa Francis wahisemo Musenyeri Edouard ngo abe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu. Musenyeri Filipo wamuhaye ubupadiri akanamubera umushumba mu gihe kigera ku myaka 20 yamushimiye umuhate n’ubwitange yagaragaje kuva yaba umupadiri kugera abaye umwepisikopi. Musenyeri Filipo yamwifurije imirimo myiza anamusaba guharanira kuba umugaragu wa bose kwita kubabaye ndetse n’abaciye bugufi. Mu rwego rwo gushimira Musenyeri Edouard, Diyosezi ya Butare yamugabiye Inka n’iyayo.

Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney waruhagaririye Umukuru w’igihugu muri uyu muhango, yashimye ubufatanye buri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda anasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza. Yakomeje abwira Musenyeri Edouard ko Nyakubahwa Président wa Repubulika amwifuriza imirimo myiza kandi ko azamuba hafi mu mirimo ye.

Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye nyuma yo kwimikwa kumugaragaro yashimiye Imana ndetse na Nyirubutungane Papa Francis bamuhisemo ngo abe umugaragu n’Umubyeyi w’Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu. Yasabye Abakristu kumuba hafi ndetse no kumukosora igihe babona yatannye. Yagize ati “iri jambo bongeraho rya Nyiricyubahiro ntirizababuze kunkebura no kunkosora” yababwiyeko impeta yambitswe ivuga igihango yagiranye na Diyosezi ya Cyangugu ndetse inkoni yahawe ihese ivugako atari iyo gukubita ahubwo igaragaza ukwicisha bugufi ndetse no kuba hafi ya buri wese. Asoza ijambo rye yashimiye abakristu ndetse n’abihayimana ba Diyosezi ya Cyangugu uburyo bamwakiriye abizeza ubufatanye mu bikorwa byose bya diyosezi. Yashimye kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame anamwizeza kurajya amusabira mw’isengesho rya buri munsi.

Musenyeri Sinayobye Edouard yatowe na Nyirutubungane Papa Francis taliki 6 Gashyantare 2021 yimikwa kumugaragaro taliki ya 25 Werurwe 2021 afite intego igira iti “Ubuvandimwe muri kristu”(Fraternitas in Christo).

Fabrice Kazuba