NOVENI YO KWITEGURA ITANGWA RY’UBWEPISKOPI MURI DIYOSEZI GATOLIKA YA CYANGUGU (16-24/03/2021)
(Yateguwe n’itsinda rishinzwe gushishikariza abakristu imyiteguro y’Itangwa ry’Ubwepiskopi muri Diyosezi ya Cyangugu)
Umuryango w’Imana uri muri Diyosezi ya Cyangugu urashimira Imana Umubyeyi wacu kubera ko yadutoreye Padiri Edouard Sinayobye ngo atubere Umwepiskopi. Mu kwitegura iyo ngabire ihebuje tuzahimbaza kuwa kane taliki 25/03/2021, duhamagariwe kwinjira mu isengesho ry’iminsi icyenda (Noveni) dusabira umushumba wacu mushya na Diyosezi yacu ya Cyangugu. Tuzayitangira kuwa kabiri taliki 16/03/2021. Ishobora kuboneka ku rubuga rwa Diyosezi : www.diocesecyangugu.org no ku mbuga nkoranyambaga z’amaparuwasi yacu.
GAHUNDA YA BURI MUNSI
- Gutangiza indirimbo yo gushimira Imana cyangwa iy’umuhamagaro
- Ikimenyetso cy’Umusaraba + Nemera Imana imwe…
- Gusoma no kuzirikana ijambo ry’Imana ryateganyirijwe umunsi
- Dawe uri mu Ijuru na Ndakuramutsa Mariya
- Isengesho ry’umunsi + Ikimenyetso cy’Umusaraba
INAMA ZAFASHA GUKORA IYI NOVENI
- Iyi Noveni ishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa mu rugo, ku isaha bihititeyemo. Ishobora no gukorwa mu itsinda mu gihe byaba bitabangamiye amabwiriza yo kwirinda Coronavirusi (urugero : muri buri shuri basoje amasomo, abaririmbyi bahujwe no gutegura Misa,…)
- Nyuma ya Ndakuramutsa Mariya, ubishoboye yazirikana n’andi masengesho yo gusabira Kiliziya n’abanyabutumwa bayo (Reba Igitabo cy’Umukristu pp. 125-136).
UMUNSI WA MBERE : KUWA KABIRI, 16/03/2021
« Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe » 1 Petero 5,1-4
Nyagasani Mana, wowe Mushumba wacu uhoraho, ushishikazwa iteka no kwita kuri Kiliziya yawe kandi uyiragirana urukundo rwinshi. Umugaragu wawe Padiri Edouard SINAYOBYE, watoreye kuba Umwepiskopi muri Kiliziya yawe, muhe kuyiyobora nk’uhagarariye Kristu koko. Ahugure umuryango wawe mu kwemera, awutagatifuze akoresheje amasakramentu kandi awuyobore uko ubishaka. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
UMUNSI WA KABIRI : KUWA GATATU, 17/03/2021
« Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta » Izayi 61, 1-3
Nyagasani Mana, wowe Mushumba wacu Uhoraho, mu bugwaneza bwawe, watoye Padiri Edouard SINAYOBYE kugira ngo umugire umugaragu wawe. Musendereze Roho wawe kugira ngo ingabire yawe izahore yigaragaraza mu butumwa bwe, bityo azashobore kugeza umuryango wawe ku butungane uwuhamagarira. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
UMUNSI WA GATATU : KUWA KANE, 18/03/2021
« Ragira abana b’intama zanjye… ragira intama zanjye » Yohani 21,15-17
Nyagasani Mana, wowe Mushumba wacu uhoraho, wahamagariye Padiri Edouard SINAYOBYE kurushaho kuba umushumba w’umuryango wawe. Muhe gukunda abo ukunda. Umukomezemo umutima w’impuhwe kandi ushishikazwa by’umwihariho n’abato, abakene n’indushyi bababaye muri iyi si ya none. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
UMUNSI WA KANE : KUWA GATANU, 19/13/2021
« Ku mpuhwe zayo, Imana yatweguriye uwo murimo, bigatuma tudacika intege » 2Kor 4,1-2.5-7
Nyagasani Mana, Mushumba wacu Uhoraho, kubera ubuntu bwinshi ugira, uduha abashumba bakunda Ijambo ryawe kugira ngo bayobore ubuzima bwacu. Ha Padiri Edouard SINAYOBYE, gutungwa buri munsi n’iryo funguro ritera imbaraga, maze ashobore kutubera itara rituyobora mu mutima wawe, aho turonkera amahoro. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
UMUNSI WA GATANU : KUWA GATANDATU 20/03/2021
« Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye » Yohani 15, 9-17
Nyagasani Mana, Mushumba wacu uhoraho, werekeje amaso yawe kuri Padiri Edouard SINAYOBYE, umutorera kuba umufasha wawe mu mugambi ufite wo kudukiza. Muhe gushira amanga, umuhe n’imbaraga z’ikenurabushyo, kugira ngo abonere ibisubizo ibibazo by’umuryango wawe uri muri Diyosezi yacu. Tuza mu mutima we ukwizera kutayegayezwa, aterwa n’uko uturi hafi kandi ukaba ushoboye guhumuriza abana bawe. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
UMUNSI WA GATANDATU : KU CYUMWERU, 21/03/2021
« Ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umugaragu wanyu » Matayo 20,25-28
Nyagasani Mana, Mushumba wacu uhoraho, utwibutsa ko umuhamagaro wawe w’ubutegetsi muri Kiliziya ari uwo kuba umuhereza. Ha Padiri Edouard SINAYOBYE watoreye kutubera Umwepiskopi, umutima wumva umuryango wawe ; azahore akenyeye umwitero w’umuhereza kugira ngo yitangire imibereho y’abana bawe. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
UMUNSI WA KARINDWI : KUWA MBERE, 22/03/2021
« Umushumba mwiza yigurana intama ze » Yohani 10, 11-16
Nyagasani Mana, Mushumba wacu uhoraho, Ijambo ryawe ridusaba kwitanga tutizigama. Ha Padiri Edouard SINAYOBYE guhora arebera kuri Yezu, Umushumba mwiza, we watanze ubuzima bwe agacungura isi, kugira ngo nawe abashe kubaho yitanga wese buri munsi w’ubutumwa bwe, abereho urukundo rwawe n’ubugingo bw’umuryango wawe. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
UMUNSI WA MUNANI : KUWA KABIRI, 23/03/2021
« Ingabire yanjye iraguhagije » 2Kor 12,6-10
Nyagasani Mana, Mushumba wacu uhoraho, utwibutsa ko ingabire yawe iduhagije kugira ngo tujye mbere mu nzira y’ubutungane. Ha umugaragu wawe Padiri Edouard SINAYOBYE kuzirikana ko urukundo rwawe ruhora ruza kuziba ibyuho by’intege nke zacu. Muhe kubaho mu mahoro atangwa nawe wenyine. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
UMUNSI WA CYENDA : KUWA GATATU, 24/03/2021
« Fraternitas in Christo » – Ubuvandimwe muri Kristu – (Intego y’Ubwepiskopi ya Musenyeri Edouard SINAYOBYE)
Yohani 17,20-23
Nyagasani Mana, Mushumba wacu uhoraho, uduhamagarira iteka ubuzima bushya. Ha umwana wawe Padiri Edouard SINAYOBYE, guhora ari umuntu w’impuhwe, ubwiyunge n’ubuvandimwe bikomoka muri Kristu. Akira icyifuzo cye cyo kubera umuryango wawe intumwa y’ubuvandimwe. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu, Umwana wawe n’Umwami wacu. Amina.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Udasabire.
+ + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + + ++ + + + + + + + + + + ++ + + + + + + + +
Uwifuza gushimira Imana iyi ngabire y’Ubwepiskopi atanga igishimo kizafasha mu myiteguro yakinyuza kuri :
- MoMo Pay ya Diyosezi *182*8*1*226819# (DIOCESE CATHOLIQUE DE CYANGUGU) ;
- Banki ya Kigali BK/00054-0031581-86/DIOCESE DE CYANGUGU
- Banki y’abaturage (BPR) : 496-376215410174/DIOCESE CATHOLIQUE DE CYANGUGU/COLLECTE
Ni byiza kwandikishaho iyi mpamvu : « ITANGWA RY’UBWEPISKOPI »
Umugisha w’Imana ubasendereho mwese !