UBUTUMWA BUGENEWE ABAKRISTU MURI PARIWASI ZA DIYOSEZI YA CYANGUGU KUWA 14/03/2021 MU RWEGO RWO KWITEGURA UMUNSI MUKURU W’ITANGWA RY’UBWEPISKOPI MURI DIYOSEZI YACU

UBUTUMWA BUGENEWE ABAKRISTU MURI PARIWASI ZA DIYOSEZI YA CYANGUGU KUWA 14/03/2021 MU RWEGO RWO KWITEGURA UMUNSI MUKURU W’ITANGWA RY’UBWEPISKOPI MURI DIYOSEZI YACU.

Bakristu bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe!

Dufite ibyishimo by’igisagirane byo kubasubiriramo inkuru nziza yaturutse i Vaticani kwa Nyirubutungane Papa Francisco ikatugeraho kuwa gatandatu, tariki ya 06 Gashyantare uyu mwaka (2021). Iyo nkuru nziza ni iy’itorwa rya Padiri Edouard SINAYOBYE kugira ngo azatubere Umwepiskopi wa Diyosezi yacu ya Cyangugu.

Bavandimwe,

Iyo nkuru nziza yatumaze agahinda. Koko rero twarashavuye bikomeye kuva muri Nyakanga 2017 ubwo twamenyaga inkuru mbi y’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA, wahoze ari Umushumba wacu twibukana icyubahiro, yari afite uburwayi bwa Cancer kandi ko yari asigaje igihe kigufi cyane cyo kubaho. Twaramurwaje araremba. Twaramusabiye biramukomeza. Twamweretse urukundo bimufasha kwihangana mu bubabare bwe. Uko Imana yabigennye, kuri 11/03/2018, Yo yari yaramuduhaye yaramuhamagaye iramwisubiza. Kuva ubwo kugeza ubu rero nta Mwepiskopi wayo wihariye Diyosezi yacu yari ifite.

Turashimira Nyirubutungane Papa Fransisco utarahwemye kutuzirikana: dusibuka yahise atuma Intumwa ye mu Rwanda kutumenyesha ko yashinze Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Gikongoro, kuba n’Umuyobozi wa Diyosezi yacu ya Cyangugu. Gushingwa Diyosezi ebyiri ni ubutumwa bukomeye, twarabibonye, nyamara yabikoze neza mu bwitange butagereranywa. Turabimushimira cyane.

Bakristu, bavandimwe,

Turabashimira namwe ko mwakomeje ubuyoboke bwanyu n’ubufatanye n’abasaserdoti babashinzwe muri paruwasi zanyu. Gahunda nyobokamana zose zakomeje neza ndetse n’imishinga y’amajyambere ya paruwasi zanyu aho kudindira ntiyahwemye kwiyongera. Mukwiye kubishimirwa no kubyishimira namwe ubwanyu.

Bavandimwe,

Umwepiskopi mushya wacu Musenyeri Edouard SINAYOBYE azabuhabwa kuwa kane, tariki 25 Werurwe 2021. Hazaba ari ku munsi mukuru ukomeye muri Kiliziya, Umunsi Bikira Mariya yamenyeshejweho ko azabyara Umwana w’Imana. Uwo munsi mukuru uzaba impurirane ukwiye guhimbazwa ku buryo bwihariye muri Diyosezi yacu. Tuzawuhimbaze twivuye inyuma. Ibyo rero biradusaba imyiteguro. Impamvu kandi zo guha agaciro uwo munsi zirumvikana:

  1. Ni umunsi mukuru atari kuri Kiliziya gusa ahubwo no ku Nyoko-muntu aho iva ikagera kuko ubwo Umwari Mariya yatumwagaho Malayika Gaburiyeli akakirana ubwuzu n’ukwemera ubutumwa bw’Imana, icyo gihe nyine Jambo w’Imana yahise yigirira umuntu mu nda ye nuko abana natwe

    fixed and dose escalation studies (23) . In responders, cialis online Human pharmacology During sexual stimulation, nitric oxide (NO) is released from penile nerve endings leading to increased levels of cyclic guanosine monophosphate (cGMP) in the corpus cavernosum smooth muscle..

    . Ubwo ga tuba turonse Umucunguzi uzakiza isi icyaha, icyago n’urupfu! Ni umunsi w’intangiriro y’agakiza ka muntu, umunsi rero w’ibyishimo by’iyo nkuru nziza y’umukiro.
  2. Uwo munsi muri Diyosezi yacu tuzakirana ubwuzu ingabire y’Ubwepiskopi buzahabwa Musenyeri Edouard SINAYOBYE. Ni ingabire idasanzwe yakirirwa mu birori bikomeye. Ni mu gihe kandi kuko Umwepiskopi ari umuzungura wa Kristu muri Diyosezi. Ni umutwe wa Diyosezi, ni we imbaga y’Imana yibumbiraho muri iyo Kiliziya yihariye. Itorwa ry’Umwepiskopi rirakomeye. Nimutekereze ko irambagizwa ry’Umwepiskopi wacu ryagombye kumara igihe kingana n’imyaka itatu! Turararikira buri wese guhimbazanya ibyishimo uyu munsi mukuru no kugira uruhare rusesuye mu kuwutegura hamwe n’abandi.

Dore ibikorwa tubashishikariza kwitabira bizadufasha kwitegura kuri roho:

  1. Kwakirana ukwemera ubu butumwa bugenewe abakristu twabateguriye murikugezwaho;
  2. Gukora isengesho rya Noveni yagenewe kwitegura uyu munsi mukuru w’itangwa ry’Ubwepiskopi. Iyo noveni izabagezwaho guhera ejo ishobora gukorerwa mu ngo (abagize umuryango), ku ishuri (abanyeshuri mu mashuri yabo) cyangwa umuntu ku giti cye. Muzayisanga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye (muzayihererekanye kuri whatsaap) ndetse no ku mpapuro ku bazabikenera ariko bidahungabanyije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
  3. Kuvuga kenshi isengesho ryo gusabira Umwepiskopi watorewe Diyosezi yacu Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE. Iri sengesho rizaba riri ku gashusho keza kariho n’ifoto ye kugira ngo mumumenye, rizabagezwaho kuri uyu wa kabiri.

Bakristu, bavandimwe,

N’ubwo tukiri mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Coronavirusi, n’ubwo ahari kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo bitazashoboka ko abakristu twemererwa kwitabira ibirori by’uwo munsi uko twabyifuza, ibyo ari byo byose umunsi mukuru uzaba kandi twese turifuza ko wazagenda neza. Ibyo rero biradusaba ubushobozi. Kubera iyo mpamvu, turabashihikariza gushyira hamwe no kwitanga. Muri urwo rwego turasaba buri mukristu inkunga. Dusabye buri Padiri mukuru wa paruwasi guha abakristu uburyo bwo gutanga ituro ridasanzwe ry’igishimo cyo guhimbaza iyi mpano idasanzwe y’Ubwepiskopi dukesha Imana na Kiliziya.

Abakereye gutera inkunga iki gikorwa gitagatifu bayinyuza aho bahitamo muri hano hakurikira:

  • Konti : BK/00054-0031581-86/DIOCESE DE CYANGUGU
  • MOMO PAY: *182*8*1*226819# (DIOCESE CATHOLIQUE DE CYANGUGU)
  • KONTI BPR: 496-376215410174/DIOCESE CATHOLIQUE DE CYANGUGU/COLLECTE
  • ICYITONDERWA : aho wanyuza inkunga yawe hose ni ngombwa gushyiraho ko IMPAMVU ari  ” itangwa ry’Ubwepiskopi (Ordination épiscopale)”.

Bavandimwe, umutima utangana ibyishimo murawusanganywe, duhora tubizirikana tukabibashimira. Turangije twizera ko ubwitabire n’umurava bibaranga iteka bizatuma byose bigenda neza, maze Umushumba wacu agatangira ubutumwa butoroshye yatorewe muri Diyosezi yacu yizihiwe.

Tubaragije Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya n’Umwamikazi wa Kibeho.

Bikorewe i Cyangugu, kuwa 12/03/2021,

Mu izina rya Komisiyo itegura Umunsi w’itangwa ry’Ubwepiskopi

Myri Prudence RUDASINGWA.