Ni mugikorwa Caritas yafatanijemo n’umuryango witwa Sara Un Angel, aho kuri uyu wa 10 Gashyantare abana bagera kuri 48 bahawe ibikoresho bitandukanye byo kubabafasha mu myigire yabo.
Ibikoresho bigizwe n’inkweto, amasakoshe y’ishuri, amakaye, amakaramu…
Sildenafil was also distributed into the ejaculate (<0.0002% of the total administered dose). buy cialis Overview of Module III of the dossier: chemical and pharmaceutical aspects VIAGRA is presented as blue film-coated, rounded diamond shaped tablets containing sildenafil citrate equivalent respectively to 25, 50 and 100 mg of sildenafil..
Mu rwego rwo kubateza imbere kandi bagiye guhabwa ingurube kuri buri muryango zizabafasha kwiteza imbere zibaha ifumbire ndetse mugihe zabwaguye bakaba babona amafranga bakoresha mubikorwa bibateza imbere ndetse n’umuryango mugari wabo muri rusange.
Nubwo ubuzima bwabo bugenda buhinduka kubw’ubufasha butandukanye bagenda babona, Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nkungu baracyafite ibibazo byinshi muri byo twavuga nkicy’urugendo abana babo bakora bajya ku mashuri nyuma yaho iryo bigiragamo risenywe n’ibiza, ubu abo bana bakora urugendo rugera ku birometero bitatu kandi bagaca muri pariki ya Cyamudongo aho baba bafite ibyago byo guhura n’inyamaswa zo muri iyo pariki.
Iyo imvura yaguye bamwe basiba amashuri ndetse ababashije kujyayo harubwo yangiza ibikoresho byabo. Ikindi kibazo kibakomereye n’amazu yabo ashaje cyane kuburyo hatagize igikorwa ngo asanurwe ashobora kuzabagwaho bikaba byateza ibyago birimo n’imfu. Aba basigajwe inyuma n’amateka kandi ubona ko aho batuye hagaragara isuku nke kuburyo bashobora guhura n’indwara ziterwa n’umwanda.
Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu isanzwe ifasha aba bantu; nyuma yo kubagezaho ibi bikoresho bayishimiye yo n’abayitera inkunga banabasaba gukomeza kubavuganira kubibazo bagifite mu muryango mugari wabo.
Byegeranijwe na Fabrice