Inyigisho yo ku Cyumweru cya 6 gisanzwe, umwaka B (A.Masumbuko L)

Ingingoremezo : « Yezu ubishatse wankiza ». Isomo rya 1 : Abalevi 13,1-2.45-46. Zaburi 31 (32)1-2,5ab,5c.11. Isomo rya 2 : 1Korinti 10,31-11,1. Ivanjili Mariko 1, 40-45.

Uri muzima Yezu uri muzima kandi urakiza nta ndwara n’imwe ibaho yakunanira, nanjye Yezu ubishatse wankiza ! Kuri iki cyumweru turazirikana abarwayi b’isi yose (journée mondiale des malades), twiyibutsa ko nta n’umwe ku isi utarwaye, icyo turushanwa ni ukuremba no kubigaragaza: utarwaye ku mubiri bigaragara, arwaye kuri roho hatagaragara ; aya masomo yaduhaye urugero rw’indwara yakunze kugaragara mu isezerano rya kera « ibibembe », ububi bwayo bushingiye mu guhabwa akato. Abahanga mu kuvura abarwayi bemeza ko kwita ku murwayi ukamuba hafi bimukiza vuba kuko bimuremamo icyizere (espérance) naho abagome bo bakemeza ko uburyo bwo guhuhura umurwayi agapfa vuba ari ukumuha akato ntabone abamwegere, ibyo bimutera kwiheba vuba (désespoir) no kwivumbura kuko nyine yumva atakiri uw’abazima ! Bene aho hantu hari ukwiheba, kuri Shitani ni tombora bimeze nk’intete y’igishyimbo iguye mu ifumbire y’imborera, Shitani ahita afatiraho nibwo uzasanga hari abiyahuye (suicide et euthanasie), abantu bihebye baratuka Imana, abandi bataye ukwemera kubera agahinda ngibyo ibibemebe guhabwa akato, kwigunga. Bana b’Imana, uziko arwaye nakomere, ahumure Yezu aje atambagire mu muhanda, mu nzira, mu bitaro, mu ngo iwacu tumwinginge tuti « Yezu ubishatse najye wankiza ».

Ese  ibibembe, Corona virus n’ibyaha bipfana iki ? Mu isomo rya mbere turumva amabwiriza agomba kugenga umubembe aganisha mu gushyirwa mu kato bati umubembe yambara imyenda y’ibishwangi ntasokoze umusatsi we  ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ijwi ati uwahumanye, uwahumanye ubundi azature ukwe, ako kantu « azature ukwe » kararyana babyeyi nta we utifuza kugumana n’abandi ; ni nko muri iki gihe urwaye Corona ahabwa akato akajya ahawenyine ; cyakora bantu dutuye isi duce bugufi dupfukame dusenge :  iki cyago Sekibi Corona, Imana iyicishe kure y’ingando bityo twifatikanye n’uyu muririmbyi wa zaburi dutakambe tuti Nyagasani ntiwibagirwe induru y’abanyabyago. Ni koko Mana turi abanyabyaha ariko tuzi ko wanga icyaha ugakunda umunyabyaha, wanga Covid ugakunda abarengana, abarwayi, umva isengesho ryacu muri iki gihe Covid itwibasiye aho Inzu, Kiliziya yawe itagikandagirwamo n’abayikandagiyemo bakagira ubwoba n’igihunga, wumve isengesho ry’abawe bari muri aka kato ka guma mu rugo, udutabare Mana Mubyeyi wacu. Nuko rero bana b’Imana ubuzima ni urugamba, n’ibibembe, Corona ni urugamba tugomba kurwana mpaka dutsinze kubera Imana ! Aho turi hose haba muri guma mu rugo cyangwa guma mu karere cyangwa guma mu cyumba hose ujye ukora ku buryo uhabana n’Imana, uhakorere icyo Imana ishaka, hagufashe gutunganira Imana bityo nk’abanyantege nke, tuzaba twumviye inama Pawulo mutagatifu yaduhaye mu isomo rya 2 abinyujije I Korinti ati igihe murya n’igihe munywa, icyo mukoze cyose mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo. Amen ! Icyampa rwose nanjye ngo ngire ubutwari mu gihe ndi mu bigeragezo by’uburwayi bwanze gukira, ibibazo byanze gukemuka, muri iyi Covid njye nshobora kuba ndiho nkora ugushaka kw’Imana buri munsi nta kudohoka, ninginge Yezu nk’uyu mubembe twumvise mu ivanjili nti Yezu ubishatse wankiza. Twibuke ko ibyo Imana idukorera byose biba biri mu mugambi wayo mwiza wo kudukiza no kutugirira neza, ntibihagije rero kungikanya amasengesho twotsa Imana igitutu ngo idukize ku mubiri dore ko byose ibikora ku bushake bwayo rero ntabwo Imana idukunda kuko turi beza ahubwo tuba beza kuko Imana idukunda, bityo nunasenga uri gusaba, mu kurangiza ujye wongeraho uti Mana ugushaka kwawe abe ariko gukorwa ; kubera kwicishabugufi agapfukama, uyu mubembe ati Yezu ubishatse wankiza, Yezu amugiriye impuhwe arambura ukuboko ati ndabitse kira ! Urakoze Yezu kudukiza !

Umunsi umwe umwana yigeze guca umufuka w’avoka hari mu gihe cy’inzara, mugenzi we aramubwira ati rero kugira ngo zishye vuba tuziryeho tutarapfa ufate nke uzijombe agashinge ugende uzitobagura nk’uko njya mbigenza ku ipapayi ikabyuka yahiye, wa mwana yumvira iyo nama, abyutse mu gitondo cya kare asanga udusimba twagiye dutonda ha handi mu twenge yari yari yatoboye nitwo turi kuzinyunyuza zimwe yazikoraho akumva zisa n’izihiye, izindi yaziryaho akumva zibishye ; ku wundi munsi agiye kureba asanga wa mufuka wose waboze kuko nyine zahiye vuba noneho huzuyemo udusimba iryaguye, wa mwana ahamagara mugenzi we ati kuki wanshutse ngo ntobagure avoka zanjye none umufuka wose  nkaba nywujugunye kubera ko zose zaboze ? Undi aramusubiza ati pfa kigabo ! Babyeyi  ushaka ibyihuse arahendwa, uko itungo risigaye rivuka byihuse bagahita bari kuza byihuse ngo barirye byihuse, ni nako ingaruka z’iyo mikurize yuzuye amakemwa rizateza ibibazo mu yindi minsi iri imbere, uko umwana kubera inzara atobagura avoka ngo ishye vuba aho gushya ikabora ikuzura n’udusimba, (parasites) ntibe igikemuye cya kibazo cy’inzara ni nako umuntu kubera irari ashaka kurikemura vuba na bwangu akitobagura, bikarangira yihamagariye ibisimba wa mubiri ugapfa ubusa kubera ibirwara yiteje ngo yashakaga gukemura irari ! Ya mvugo igira iti hutihuti ibyara ibihumye ! Utwo twuma tujomba Avoka ngo ishye vuba vuba twayigereranya n’icyaha, icyaha umuntu akora yihuta mu minota mike ukishimisha, ukajya mu iraha ry’isi ariko nyuma ingaruka zacyo zirasharira, ziza zigiye kukuboza, utitonze kwa kwezi gusoza Ukuboza kukazaboza umubiri wawe, ukazasoza uri ikibore, nta kamaro, ngubwo ububibi bw’icyaha kigaragara inyuma nk’aho kiryoshye by’akanya gato ariko igihe kinini ukazakimara usharira ; twa dusimba twonona avoka ni izo nkomere,za virus, corona udutobore cyangwa utwobo Shitani yagiye acamo azanye umuvumo, izo ntoboro zikakuvutsa imigisha y’Imana kakahava, uko ibibembe na Covid bitujyana mu kato ni nako icyaha kitujyana mu kato tugahunga Imana. Ese njyewe ntaho natoboye ku mubiri wanjye none udusimba tukaba twaratangiye kuza kuhanyunyuza, « Yezu ubishatse wankiza ». Ibibembe bishushanya ibyaha dukora tugacumurira Imana. Nk’uko ibimbe byaheshaga ubirwaye akato ntiyongere gusabana n’abandi ni nako icyaha kitujyana kure y’abavandimwe n’Imana. Icyaha kigira ingaruka ahantu hatatu: ku Mana, ku bandi no kuri wowe ubwawe. Hari ibintu bibiri muvandimwe tuzirikana ku cyaha: ubugome bw’icyaha n’impuhwe z’Imana. Niba ushaka gutinya icyaha no kucyirinda umenye ko iyo ugikoze ari nk’inkota uba ujombye mu mutima w’Imana, ubukana bw’icyo cyaha nibwo bugi bw’iyo nkota, ngaho nawe ishyire mu mwanya w’Imana ihora ijombwa icyuma nk’umubojozi uri ku itungo, Imana bakayigota : umusambanyi afite icyuma, igisambo gifite cyuma, umusinzi afite icyuma umubeshyi, umwicanyi, umugome, umuhankanyi bose bafite ibyuma kandi bose biratyaye bashyize Imana hagati buri wese arashaka kukijomba vuba yiruke bataramufata ntihazagire urabukwa, nuko agaharanira kunyarutsa vuba na bwangu, ngaho nawe ibaze iyo Mana yagowe pee ! Wowe uwagukikiza n’ibyo byuma wahungira he, wamera ute babiguhurijeho bose? Muvanadimwe nukuri Yezu afite ibikomere byinshi by’abantu agirira neza ariko bo bakamwishyura amacumu n’ibyuma bakamusonga; ko uriya amujombye icyuma utazi Imana najye w’umukristu mwumva nkamuhabwa buri munsi nkomeze ntyaze koko? Ubu nta buryo waberereka ugashyiramo imiyaga Imana ikabonera ubuhumekero ku ruhande rwawe ari na rwo rwanjye? Kuki nahora mu bajomba Imana ibyuma, kuki ntajya mu bayiha inzira yo gutambuka nkore neza? Ngizo za mpuhwe Yezu yifuza kutugirira : Ibiganza birambuye bya Yezu ukiza umubembe bisobanura bya biganza umusaserdoti aturamburiraho adukiza ibyaha mu ntebe ya Penetensiya. Mpereutse penetensiya ryari, mperutse kwisukura ryari ?

Umubyeyi wari urwaye kanseri ayimaranye igihe kirekire aribwa amanywa nijoro noneho akajya ashaka kwiyahura ngo yoroshye ibintu yiyorohereze imiruruho bityo anaruhure abamwitagaho dore ko bari bamaze guhatakariza amafranga menshi, nuko Muganga aramubaza ati ari umutekano ari amahoro wahitamo iki? Umubyeyi ati nahitamo amahoro ! Muganga ati rero mubyeyi komera ! Hari abantu bamwe bahereza indwara z’umubiri gusa inyito y’igihano, y’ububabare, kuribwa guhangayika nyamara uburwayi bw’umubiri bufite indi nyito ya purugatori nto, by’inshinga y’ikilatini « purgare », laver: gusukura, rero indwara zidakira ni n’uburyo bwiza bwo kudusukura tukiri hano ku isi. Indwara z’umubiri twazigeranya no kubura umutekano naho indwara za roho ni ukubura amahoro, ushobora kuba urinzwe ntawagukoraho ufite umutekano ariko ukabura amahoro, udakandagira mu Kiliziya, udasenga, udahabwa amasakramentu yego ufite ububasha, ubutegetsi, amafranga, ikuzo ry’isi ariko ukabura ibyishimo n’ibyo ufite ukajya ubirya ubitamo amarira, ugahora uhangayitse ukorera kuri baranyishe nguko uko abantu dushobora kuba dufite ubwinshingizi wa mutekano, za RAMA, Mutuel de Santé, inkingo za Corona, za Sida, za cancer ukicungira umutekano wa hano ku isi gusa ariko ukabura ubwishingizi mu Mana, ubutungane, isengesho ; ugacumura ukivuruguta mu byaha bikazarangira nyine ufite wa mutekano ariko ubuze Imana, ubuze amahoro. Rero nahitamo kwakira ububabare, uburwayi, ibibazo byanze gukemuka kuri iyi si nkareka ibicumuro nkihana, ngategereza ijuru nkaba mfite amahoro n’ubwo nababara aho kwiteganyiriza umuriro ncumura nishimisha kuri iyi si ngo ndakingiye n’udukingirizo dutobotse nkazabaho mu muriro w’iteka mbabara kandi ku isi narishimishije. Abarwayi, aho muri hose mukomere ntimudohoke, nubwo wowe utabona Yezu uza kugukiza  ariko humura Yezu we arakuruzi, akiza ku mubiri no kuri roho igihe abishatse, rero umudabagiro, umurengwe, kwivumbura ku Mana, kohoka ku ngeso mbi z’umubiri wishimisha by’akanya gato ku isi ni ugutegura umuriro w’iteka, biragatsindwa n’Imana ! Naho ubu bubabare bwa hano ku isi mu bwihangane, wihana ibyaha, usaba kandi utanga imbabazi ni purigatori nto, isukuriro budutegurira ubuzima bw’iteka, ijuru. Mbifurije mwese ijuru. Mugire icyumweru cyiza !

Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu