Padiri Edouard Sinayobye yagizwe Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 6 Gashyantare 2021 niho Nyirubutungane Papa Fransisko yagize Padiri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Diyosezi ya Cyangugu yari imaze igihe kiri hafi y’imyaka itatu ishinzwe Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ni nyuma yuko uwari Umwepiskopi wayo Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana yitabye Imana muri 2018.

Incamake y’amateka ya Padiri Edouard Sinayobye

Yavutse taliki 20 Mata 1966 avukira i Butare mu Rwanda

1988-1993 yigaga mu Iseminari nto ya Mutagatifu Léon i Kabgayi aho yakuye impamyabushozi y’ibanze mw’ishami ry’Ikiratini n’indimi.

1993-1994 yagiye i Rutongo mu ishuri ry’abitegura kwinjira mu Iseminari Nkuru.

1994-2000 yize Filosofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Ku itariki 12 Kanama 2000 yahawe Ubupadiri muri Paruwase ya Butare.

2000-2005 Yari Padiri wungirije muri Paruwasi Cathédrale ya Butare imirimo yafatanyaga no kuyobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi.

2005-2008 Yabaye Padiri Mukuru wa Paruwase ya Gakoma aba kandi umwe bagize komisiyo y’umutungo wa Diyosezi

2008-2013 Yakomeje amasomo ye mw’ishuri rya “Instituto di spiritualita Teresianum” aho yakuye impamyabushobozi y’Ikirenga muri Tewolojiya.

Guhera muri 2014 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyumba ya Diyosezi Butare akaba yaranigishaga Tewolojiya muri Seminari nkuru ya Nyakibanda ndetse no muri Kaminuza Gaturika ya Butare

patient’s cultural, religious and economic background.Other drugs under investigation include IC 351 a more cialis online.

. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umuhamagaro.

Ku wa 6 Gashyantare 2021 yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu.

Nyuma yo kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard SINAYOBYE yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kugirwa Musenyeri gusa avugako yabyakiranye umutima wo kubaha Imana ndetse n’inzego za Kiliziya. Yakomeje avugako kuba Musenyeri bitandukanye no kuba Padiri aho uba warabanje kwitegura bihagije kuburyo ntakiba kigutunguye, yongeraho ko burya iyo umuntu abaye Padiri aba yumva icyo yashakaga akigezeho agasigara asaba Imana kurangiza neza izo nshingano. Mumagambo ye yavuze ko ubutumwa bw’Imana kuri we ari ukuba umukristu mwiza, yifashishije amagambo ya Mutagatifu Augustin agira ati : “Hamwe namwe ndi umukristu ariko kuri mwe ndi Umushumba”.

Abinyujije mu itangazo yasize ahagaragara , Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu yashimiye Padiri Sinayobye Edouard kuba yaremeye inshingano yahamagariwe ntagushidikanya anamwifuriza kuzagira ubutumwa bwiza.

Kuruhande rw’abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu, bamwe mubaganiriye na Radio Mariya Rwanda bavuzeko bishimiye kuba babonye Umushumba nyuma y’igihe kinini cyari gishize bayobowe na Musenyeri wa Diyosezi wa Gikongoro bikaba byagoranaga kubegera uko bikwiye kubera inshingano nyinshi zo kuyobora amadiyoseze abiri, aba bakristu bagaragazaga ikizere cyo kuzajya babona Musenyeri wabo hafi yabasuye mu bikorwa bitandukanye.

Musenyeri Sinayobye avuga indimi eshanu (Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igitariyani n’Ikinyarwanda) akaba kandi ari n’umwanditsi wanditse ibitabo bitandukanye birimo: Kabeho, Les appartions de la Mère du verbe à Kibeho (2016), Jean Paul II, Pèlerin de l’espérance n’ibindi byinshi

Local therapy include intracavernosal injection therapy,maintain an erection sufficient for satisfactory sexual cialis prices.

. Tumwifurije ubutumwa bwiza!

Byateguguwe na Kazuba Fabrice

.