PADIRI Ubald RUGIRANGOGA YATABARUTSE

 

Kuri uyu wagatanu, le 08 Mutarama 2021, mu masaha ya mbere ya saa sita, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA abinyujije mu itangazo ryo kubika, yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuvandimwe wacu Padiri, Ubard RUGIRANGOGA.

1. Incamake y’ubuzima bwe

Padiri Ubald RUGIRANGOGA yavutse kuwa 26/04/1955 i Rwabidege, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke, muri Paruwasi ya Mwezi, Diyosezi ya Cyangugu. Ni mwene Jacques KABERA na Anysie MUKARUHAMYA. Yabatijwe kuwa 08/05/1955 i Mwezi. Yakomejwe kuwa 06/09/1968 i Shangi.

Kuva mu mwaka w’1961 kugeza mu w’1969, yize amashuri abanza i Rwabidege, i Giheke n’i Mwezi. Kuva mu mwaka w’1969 kugeza mu w’ 1978, yize amashuri yisumbuye i Mibirizi, ku Nyundo no mu Burundi. Kuva mu mwaka w’1978 kugeza mu w’1984, yize amasomo ya Filozofiya na Tewolojiya muri  muri Seminari Nkuru Saint-Charles Borromée de Nyakibanda, muri Diyosezi ya Butare. Yahawe Ubupadiri na Nyiricyubahiro Musenyeri Theddee Ntihinyurwa Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, icyo gihe wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu,

2 . Ubutumwa yakoze

Kuva kuwa 19/09/1984  yakoze ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke, ari Padiri wungirije. Kuva kuwa 21/09/1987, yabaye Padiri Mukuru wa Paroisse Nyamasheke kugeza mu mwaka w’1994. Kuva mu mwaka w’1997 yabaye Padiri wungiriza kuri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu. Kuva mu mwaka w’1999 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka kugeza mu mwaka w’2010. Kuva kuwa 24/11/2010 kugeza kuwa 08/01/2021, yari umuyobozi wa « Centre Spirituel Ibanga ry’Amahoro » i Muhari, muri Paruwasi ya Nkanka, atuye mu rugo rw’Umwepiskopi.

3. Bimwe mu byamuranze mu butumwa yakoze

Padiri Ubald RUGIRANGOGA yari umupadiri ukunda kandi uryoherwa cyane n’isengesho muri rusange ariko by’umwihariko agakunda isengesho Karismatike. Yari afite impano idasanzwe yo gusengera abarwayi. Padiri Ubald RUGIRANGOGA yababajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda, ku buryo ubutumwa bwe yari yarabweguriye Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka ndetse no hirya no hino mu Rwanda. Byageze n’aho Leta y’u Rwanda imugira « Umurinzi w’Igihango » mu mwaka w’ 2015. Ntiyigeze ahwema kwigisha « Imbabazi zibihora ».

4. Ibijyanye n’urupfu rwe

Mu kwezi kwa Werurwe 2020 Padiri Ubald RUGIRANGOGA yatumiwe muri Amerika mu rwego rwo gusoma misa no gusengera abarwayi. Yagombaga kugaruka mu kwezi kwa Mata 2020. Nyamara ariko, ntiyabashije kugaruka mu Rwanda kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Bityo rero byabaye ngombwa ko agumayo agategereza ko ibintu bisubira mu buryo ngo abashe kugaruka mu gihugu cye. Kuva mu kwezi kw’ Ugushyingo twamenye ko arwaye icyorezo cya Covid-19. Uko iminsi ihita indi igataha, yarushijeho kuremba, ajyanwa mu bitaro

Eur, and analytical certificates provided are acceptable. cialis for sale Stress.

. Abaganga bakoze uko bashoboye babasha kumuvura akira Covid-19. Gusa ariko, imyanya y’ubuhumekero yari yanegekaye cyane ku buryo byabaye ngombwa ko asubira mu bitaro. Twamenye ko yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu, le 08 Mutarama 2021 mu bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake aux USA, saa tanu z’ijoro (23h00’), ku isaha yo muri Amerika.  

Tumusabire ku Mana ngo imuhe iruhuko rihoraho iteka, Urumuri rudashira rudashira rumubengeraneho maze aruhukire mu mahoro.

Padiri Athanase KOMERUSENGE,

Umunyamabanga wa Diyosezi ya Cyangugu.