Kuri iki cyumweru cya 28 gisanzwe cy’umwaka wa Liturijiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu yaturiye igitambo cy’ukaristiya muri centale Mwito yo muri paruwasi ya Shangi
. Yahaye umugisha chapelle nshya y’iyo centale ya Mwito
psychogenic, endocrinologic or cavernosal, but most30Physical Examination include the following: tadalafil generic.
. Muri icyo gitambo cy’ukaristiya yanakiriye indahiro ya Padiri mukuru mushya wa paruwasi Shangi ari we padiri Emmanuel NIYONSENGA. Yanahaye kandi ububasha abakiristu 7 bateguriwe kwakira ubutumwa bwo kuba abagabuzi b’ingoboka b’ukaristiya.
Mu nyigisho, umwepiskopi yashishikarije abakiristu gukomera ku Ijambo ry’Imana n’amategeko y’Imana kugirango bashobore kurushaho gukurikira Yezu Kristu nta kibaziga kandi bazagere mu bugingo bw’iteka.
Yanabasabye kandi guhora bagirira icyubahiro gikwiye iyo ngoro y’Imana shya batashye. Yabasabye kujya bayigirira isuku no kuzayifata neza
. Yanashimye kandi abantu bose bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyo chapelle.
Centrale Mwito yashinzwe muri 1928
. Umushinga wo kubaka inyubako yatashywe wari watangiye muri 2010. Yuzuye ku bufatanye bw’imisanzu y’abakiristu, ndetse n’inkunga ya Diyosezi n’inshuti zayo.