TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 28 GISANZWE,B.



ICYUMWERU CYA 28 GISANZWE, B.

AMASOMO: Sg 7, 7-11; Ps 89; He 4, 12-13; Mc 10, 17-30.

 

Muntu wese aho ava akagera, abe umwana abe mukuru, abe uworoheje cyangwa bamwe twita ibikomerezwa, umwirabura cyangwa umuzungu, umukene cyangwa umukire, hari inyota agira adashobora kumarwa n’ibintu iby’iyi si bihita uko byaba bingana kose, cyangwa adashobora kumarwa n’abantu uko baba bameze kose. Burya umuntu wabaza niba nta kintu na kimwe yumva abuze mu buzima bwe, maze akagusubiza ko ari ntacyo, si benshi kuri ino si ya Rurema. Iyo nyota rero ushobora kuyitumara ntawundi, ni Yezu, Jambo w’Imana wigize umuntu maze akaza kubana natwe.

Ivanjili ya none iragira iti “Muri icyo gihe, Yezu agihaguruka umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati ‘Mwigisha mwiza, nkore iki kugirango nzaronke ubugingo bw’iteka ho umurage ?”. Ivanjii ikomeza ivugako  uriya muntu  yaratunze ibintu binshi, ndetse andi mavanjili anongeraho ko yari n’umusore.

Uriya muntu yari atunze ibintu byinshi nk’uko tumaze kubivuga, ariko iteka n’ubundi akumva adatekanye, akumva hari icyo abura, akumva nta mahoro afite. Ni ko kuza yiruka inyuma ya Yezu, maze amupfukama imbere, ni ko kumubaza ikibazo cyiza cyane ndetse cy’ingenzi kurusha ibindi bibazo byose twakwibaza mu buzima. Icyo kibazo ni iki:  “Nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?”

Yezu yaramusubije ati “Uzi amategeko : ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko”.

Ubusanzwe tuziko amategeko arimo ibice bibiri, aribyo Urukundo dukunda Imana n’urukundo dukunda bagenzi bacu. Igitangaje ni uko icyo gice cya mbere Yezu yakirengagije, ahita yigira ku cya kabiri. Umuntu yakibwiye ati kugirango azaronke ubugingo bw’iteka ni uko abanza gukunda Imana mbere na mbere; ariko kuri Yezu urukundo dukunda bagenzi bacu ni rwo rugaragaza urwo dukunda Imana. Hari n’abavugako ariya mategeko Yezu yahisemo kumubwira ko akenshi akunda kugora abakire. Tuzi uburyo kwica no kwiba hanze aha byabaye nk’ibintu bisanzwe kubera amafaranga
. Aka ya mvugo ya  kera ngo “ Ntawe ukira atibye”. Akenshi umuntu usambana ni uko aba afite umufuka uremereye. Tuzi ibinyoma biba mu mafaranga, n’ibindi.

Umusore muzima ni ko kubwira Yezu ati “Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye”. Ngo Yezu aramwitegereza maze yumva amukunze; aramubwira ati “Ubuze ikintu kimwe gusa : genda ugurishe ibyo utunze ubihe abakene, uzagire ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire”. “Ngo ariko we abyumvise arasuherwa, agenda ababaye kuko yari atunze ibintu byinshi”.

Hano ikibazo umuntu ahita yibaza ni ukumenya niba gukira ari icyaha. Ese ko Imana yaduhaye ubwenge ngo dukore, dutege isi, byaba byarahindutse icyaha gute gukora ukiteza imbere? Ese ya mitungo yacu tugende tuyitagaguze? Ese tugende twicare turambye ntituzongere gukora? Oya. Ndetse mu muco wa kiyahudi, bafataga ubukungu nk’umugisha w’Imana, kandi n’uyu munsi ubukire bunyuze mu nzira ziboneye, ni umugisha.

Hano Yezu icyo adusaba kugurisha, ni bwa bukungu bwatugize abacakara babwo, bumwe twagize ibigirwamana byacu

the Importance of Communication usa cialis • Consider level of normal daily activities compared with the level of.

. Bumwe mbese twasimbuje Imana. Ikigirwamana gishobora kumbera amafaranga, politike, akazi, inzu, amasambu, amashuri bamwe basigaye biga no ku cyumweru, inka n’ibindi. Ese jyewe ikigirwamana cyanjye ni ikihe? Ese jyewe ni iki kimbuza guhura na Yezu ku buryo bwuzuye koko? Ese jyewe ni iki ndaza kugurisha? Ni iki ndaza kwigomwa? Ese jyewe ni iki noneho mfasheho umwanzuro wo kujya nitsinda?  Niba nshaka guhura na Yezu ku buryo bwuzuye, byanga bikunda na njye uyu munsi aransaba kugira icyo ngurisha.

Bavandimwe, kwa kino cyumweru, Yezu aradusaba kutaba abacakara b’ibintu. Aradusaba kudahindura imitungo imana zacu. Umunyabuhanga yagize ati “Ubukungu nta cyo bumaze, ubugereranyije n’Ubuhanga

about ED. Not one of the main organic risk factors is cialis Standard Questionnaires.

. Siniruhije mbugereranya n’ibuye ry’agaciro, kuko zahabu y’isi yose ari nk’umusenyi ungana urwara, naho feza ikaba nk’icyondo uyigereranyije na bwo”. Ubuhanga buvugwa ni Yezu. Yezu ni we buhanga bw’Imana. Ese umubano wanjye na Yezu umeze ute? Ese Yezu njya mushyira mu nshuti zanjye?

Yezu duhura nawe ku buryo bwinshi. Yezu duhurira nawe muri bagenzi bacu. Yezu duhura nawe mu Ijambo rye. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yagize iti “Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri”. Ese ni uwuhe mwanya njya mpa Ijambo ry’Imana mu buzima bwanjye? By’umwihariko, Yezu duhurira nawe kenshi mu masakaramentu, cyane cyane muri Ukaristiya. Twemerako aba arimo rwose. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo kwibohora ku by’iyi si bihita, cyane cyane bimwe twagize ibigirwamana byacu, maze duharanire ibyo mu ngoma y’ijuru bizahoraho iteka
. Amen