FORUM Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO


Kuva tariki ya 8 kugera kuri 12 Kanama 2018 muri Diyosezi gatorika ya Cyangugu hari kubera Forum y’igihugu y’urubyiruko. Hateraniye urubyiruko rusaga ibihumbi bine rwaturutse mu madiyosezi 9 yo mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi aribyo Congo na Uganda. Hari n’abashyitsi baturutse iyo giterwa inkingi ni ukuvuga muri Pologne.

  

  

Insanganyamatsiko ya forum y’uyu mwaka iragira iti “Wigira ubwoba Mariya kuko wagize ubutoni ku Mana”. Iyi nsanganyamatsiko ni Nyirubutungane Papa Fransisiko wayihisemo aranayitangaza ngo abe ariyo izagenderwaho muri forum yo ku rwego rw’isi izabera mu gihugu cya Panama ku matariki ya 22-27 Mutarama 2019.

Kimwe mu biranga Forum y’urubyiruko harimo Umusaraba. Uyu musaraba ufite amateka maremare. Bwa mbere ni  Mutagatifu Papa Pawulo Yohani wa IIwawuhaye urubyiruko mu mwaka w’1984 muri Forum y’urubyiruko yari yabereye I Vaticani. Uwo musaraba ukaba ari ikimenyetso kigaragara cy’ubucungurwe bwacu kigomba kuba rwagati muri twe, mu makoraniro y’urubyiruko.

  

Uwo musaraba ukoreshwa mu makoraniro y’urubyiruko iyo rwahuye na Papa, wagendereye Afrika, ugera mu Rwanda uturutse mu gihugu cy’Uburundi uvuye muri Senegal ukomeza muri Tanzaniya na Afrika y’epfo mbere yo gukomeza I Sidine muri Ostarariya ahabereye ihuriro rya 25 ry’urubyiruko rw’isi. Icyo gihe watambagijwe mu madiyosezi yose y’u Rwanda.

Umusaraba wa Forum y’urubyiruko rw’Urwanda, washyizweho ushingiye kuri uwo Musaraba washyizweho na Papa, igihe Kiliziya y’u Rwanda yari itangiye bwa mbere Forum y’urubyiruko hano mu Rwanda. Forum ya mbere yabereye I Kabgayi yakoresheje umusaraba uringaniye ubu uri mu Kigo cy’I Nazareti I Mbare muri Chapele yaho. Umusaraba utambagizwa ubu watangiye kuba rwagati y’urubyiruko muri Forum yabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri kuva tariki ya 4 kugera kua ya 7 Nzeri 2003.

Kuri iyi Forum ibaye ku nshuro ya 17, ni Diyosezi ya Nyundo yashyikirije umusaraba Diyosezi ya Cyangugu. Umusaraba uzazenguruka amaparuwasi yose ya Diyosezi ya Cyangugu kugirango n’urubyiruko rutabashije kwitabira forum na rwo ruzagezweho ikibatsi cya forum.

Muri forum kandi hatangirwa inyigisho zinyuranye. Inyinshi muri zo zikaba zizatangwa n’Abepiskopi.

Inyigisho ya mbere : WIGIRA UBWOBA MARIYA KUKO WAGIZE UBUTONI KU MANA (Lc 1,30).

Inyigisho  yatanzwe na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu.

Mbere yo gutanga inyigisho, umwepiskopi yabanje kudusaba gusabira Mgr Yohani Damaseni BIMENYIMANA watabarutse akaba ari nawe wari watangije iyi forum ku mugaragaro.

Mu nyigisho umwepiskopi yatangiye yibutsako iyi nsanganyamatsiko yahiswemo na Papa Fransisiko ngo abe ariyo izagenderwaho muri forum y’isi yose izabera muri Panama.

Nk’uko Bikiramariya atagize ubwoba, yasabye urubyiruko na rwo kutagira ubwoba bw’ibibazo ruhura nabyo nk’ubushomeri n’ibindi. Urubyiruko rufite imbaraga, ukwemera n’urukundo. Urubyiruko Imana yararutonesheje nk’uko yatonesheje Biriramariya, maze nawe akemerera byose Imana atajijinganya. Umujeni w’umukiristu yagombye kwitwa Ntabwoba. Bikiramariya yemeyeko ntakinanira Imana maze byose abishyira mu biganza byayo.

Yakomeje avugako kugirango urubyiruko rwige Bikiramariya ingero n’ingendo ko rugomba kumwambaza kenshi. Rugomba kumwambaza ruvuga ishapule kenshi. Ntabwo urubyiruko rugomba kumvako ishapure ari iy’abakecuru n’abasaza gusa. Ishapule n’isengesho ry’abantu bose bafite Bikiramariya ho umubyeyi.

Mu gukomera k’umubyeyi Bikiramariya, urubyiruko rugomba kandi na none kwiitabira umuryango w’Agisiyo gatolika wa Legio
. Legio si iy’abakecuru n’abasaza gusa.

Umwepiskopi yakomeje avugako by’umwihariko ko Abanyarwanda bafite amahirwe atagira uko asa. Mu Rwanda I Kibeho ni hacye cyane mu hantu Bikiramariya yabonekeye. Kibeho tugomba kuyikomeraho, tugomba kujya tuhasengera kenshi. Yibukijeko buri Diyosezi ko igira umunsi wyo wihariye wo kujya I Kibeho. Buri muryango wa Agisiyo gatolika ugira umunsi wawo wo kujya I Kibeho, n’andi matsinda anyuranye y’abakiristu.

Yanibukije kandi ubutumwa yatuzaniye I Kibeho. Bikiramariya adusura I kibeho yari atuzaniye impuruza yo guhinduka no kwicuza bidatinze. Kuri Assomption yo 1982 Bikiramariya yabonekeye abakobwa ari kurira kubera ubutumwa bwe yatanze ntibwakirwe. I Kibeho Bikiramariya yavuzeko ubuhakanyi buzaza mu mayeri. Bikiramariya yibukije agaciro k’ububabare mu buzima bw’umukiristu. Nta wugera mu ijuru adapfuye. Bikiramariya I Kibeho yigishije ishapule y’ububabare burindwi bwe. Bikiramariya yanifujeko hamwubakirwa ingoro abantu bazajya bamwambarizamo. Bityo umwepiskopi yadusabye kudacikwa n’ayo mahirwe dufite iwacu.

Mu gusoza umwepiskopi yasabye urubyiruko rwitabiriye iyi forum kugenda narwo rukabera abandi ba Malayika. Malayika nk’umwe watumwe kuri Bikiramariya. Malayika bivuga intumwa. Urubyiruko nirugende rubere intumwa nziza abarutumye. Nirugende rubere intumwa nziza iyi si dutuye. Urubyiruko nirugende rubyarire abandi Yezu, nirugende rubyarire abandi umukiza.

 

Muri Forum hari n’Abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta. Uhagarariye ikigo cy’imiyoborere myiza RGB yashimye cyane igikorwa cya Forum.

Na we yagarutse ku nyigisho ya Musenyeri Celestin. Yasabye urubyiruko kuba inkunzi z’amahoro birinda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, birinda gukorana n’abanzi b’igihugu. Yasabye urubyiruko rwose rwitabiriye forum kuzaba intumwa ku rundi rutaje.

 

Mu gusoza igitambo cy’Ukaristiya cyafunguriwemo forum k’umugaragaro, Musenyeri Celestin yahaye ikaze abitabiriye forum bose, ashimira abateye inkunga forum bose. Asaba urubyiruko kuzabyaza imbuto umusaraba bahawe na Diyosezi ya Nyundo.

  

 

Inyigisho ya 2 : UBUMWE N’UBWIYUNGE / Mgr KAMBANDA Antoine.

Abanyarwanda turi mu mwaka wa 25 nyuma yaho mu Rwanda habaye Genocide yakorewe abatutsi. Imyaka 25 ni umwanya uhagije. Ni yo mpamvu Kiliziya gatolika mu Rwanda yageneye uno mwaka kuba “UMWAKA W’UBUMWE N’UBWIYUNGE”.

Amacakubiri ni wo muzi w’icyaha cy’inkomoko. Icyaha cy’inkomoko cyadusigiye ubumuga
. Aho urukundo rwabuze abantu bicamo ibice. Umuntu ahora ashaka impamvu zamutandukanya n’abandi. Umuzungu abona adasa n’umwirabura. Umukire akabona atameze nk’umukene. Abatuye ku musozi umwe bagerageza kwishakamo ibibatandukanya.

Ni yo mpamvu ukwiyunga kwa mbere ari ukwiyunga n’Imana. Muri Bibiliya, tubona ingero z’ibitambo by’amatungo abantu baturaga bashaka kwiyunga n’Imana. Mu isezerano rya kera tubona Yezu yituraho igitambo.

Iby’icyaha cyangirije ntabwo biri mu bushobozi bwacu kubisana. Iyo umwana amennye television kuyisana bisaba abatechnicien ndetse n’amafaranga. None se umuntu wishe umuvandimwe we yakora iki ngo amugarure?

Tugomba kwiyunga n’amateka yacu ababaje. Tugomba gutanga umusanzu mu gukiza isi. Iyo umuntu amaze kwiyunga na we ubwe, aba ashobora kwiyunga n’abandi. Umuntu ukuyemo inda bimusaba kwiyunga n’umwana we. Kujya amwibuka. Akamusabira. Akamukorera anniversaire.

Kubabarira mu kinyarwanda iyo usesenguye usanga harimo kubabara. Kwishyira mu mwanya w’uwaguhemukiye. Ukishyira mu mwanya we.

Mt 5, 25 : « Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana mu gihe mu kiri mu nzira mbere y’uko agushyikiriza umucamanza, umucamanza na we akagushyira mu buroko. Ndabikubwiye ntuzavamo utishyuye kugera ku giceri cya nyuma ».

Kwiyunga n’umuvandimwe bisaba kubanza kumubonamo ya sura nziza Imana yamuremanye. Ibyo bidufasha gutandukanya umuntu n’icyaha. Ukarwanya icyaha ariko uharanira gukiza umuntu.

Iyo umuntu yiyunze n’Imana, amahoro n’ituze birasagamba, bikagera no ku bidukikije (Is 11, 6-9). Ikirurura kizabana n’umwana w’intama, inyana n’icyana k’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu, umwana akinire ku mwobo w’impiri…No muri Genocide, ibikoresho bisanzwe byakoreshejwe mu bwicanyi, inzuzi n’amashyama bijugunywabo abantu, mu kwiyunga nabyo tugomba kubigeraho.

Urubyiruko rwarakoreshejwe cyane muri genocide niyo mpamvu rugomba no gufata iya mbere mu kubaka Urwanda, ariko cyane cyane rumurikiwe n’Ivanjili.

KU WA GATANU TARIKI 10/08/2018

Inyigisho : “GUSHISHOZA UMUHAMAGARO”/Mgr Prudence RUDASINGWA

Intg 1, 1-4  : Imana irema ijuru n’isi, ibintu n’abantu.

Mu Kinyarwanda baravugango “Isuku igira isoko”. Musenyeri Bigirumwami Aloys yakundaga kuvugango mbere yo kwiha Imana banza ube umuntu, ube umunyarwanda, ube umukiristu.

Imana yahamagaye ibintu byose ibivana mu busabusa, ibindi ibivana mu ruvangavange. Buri cyose Imana yagihamagariye kubaho ku buryo bwacyo. Buri cyose yagihaye ubutumwa bwihariye

– antidepressantsDevelopment of the formulation and the manufacturing processes (roller compaction, compression and film-coating) are well described. cialis no prescriptiion.

.

Umuhamagaro wa mbere na mbere ni ukubaho. Imana yahamagariraga buri kintu Kubaho. Imana ntiyaremye yikinira. Ibyo tubona byose hari impamvu yabyo
. Imana yabiremye ibikunze. Ibyaremwe byose bifite umumaro wabyo. Uwo mumaro ni umuhamagaro.

Imana yaremye Muntu mu ishusho yayo. Yamuhaye ubwenge. Yamuhaye ubwigenge. Yamuhaye urukundo. Urwo rukundo rutuma muntu asabana na mugenzi we abukomora muri wa mushyikirano uranga Ubutatubutagatifu.

Imana iduhamagarira kuba ishusho yayo. Mujeni Imana iraguhamagarira gusa nayo. Utandukanye ikibi n’ikiza. Ujye ukora igikwiye kijyanye n’ugushaka kw’Imana. Yaguhaye  ubwigenge ariko ntiyakugize ikigenge. Yaguhaye n’ubwenge ngo umenye gushishoza.

Yezu araduhamagara ngo tumubere umuhamya mu bantu. Yezu yabwiye abigishwa be ati « Mbahaye itegeko rishya ». Twaba abihayimana, twakubaka ingo, twese mbere na mbere duhamagarirwa kwitagatifuza mu rukundo.