Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Kanama 2018 ihuriro ry’igihugu ry’urubyiruko ryakomeje. Habaye ibiganiro bibiri, kimwe ku muhamagaro, ikindi ku bibazo byugarije urubyiruko. Habaye igitambo cya Misa no gutambagiza umusaraba bazengurutse mu mugi wa Kamembe.
“GUSHISHOZA UMUHAMAGARO”/Mgr Prudence RUDASINGWA
Intg 1, 1-4 : Imana irema ijuru n’isi, ibintu n’abantu.
Musenyeri Prudence yahereye ku mugani w’ikinyarwanda ugira uti “Isuku igira isoko”. Yanagize ati “Musenyeri Bigirumwami Aloys yakundaga kuvugango mbere yo kwiha Imana banza ube umuntu, ube umunyarwanda, ube umukiristu”.
Imana yahamagaye ibintu byose ibivana mu busabusa, ibindi ibivana mu ruvangavange. Buri cyose Imana yagihamagariye kubaho ku buryo bwacyo. Buri cyose yagihaye ubutumwa bwihariye
.
Umuhamagaro wa mbere na mbere ni ukubaho. Imana yahamagariraga buri kintu Kubaho. Imana ntiyaremye yikinira. Ibyo tubona byose hari impamvu yabyo. Imana yabiremye ibikunze. Ibyaremwe byose bifite umumaro wabyo. Uwo mumaro ni umuhamagaro.
Imana yaremye Muntu mu ishusho yayo. Yamuhaye ubwenge. Yamuhaye ubwigenge. Yamuhaye urukundo. Urwo rukundo rutuma muntu asabana na mugenzi we abukomora muri wa mushyikirano uranga Ubutatubutagatifu.
Imana iduhamagarira kuba ishusho yayo. Mujeni Imana iraguhamagarira gusa nayo. Utandukanye ikibi n’ikiza. Ujye ukora igikwiye kijyanye n’ugushaka kw’Imana. Yaguhaye ubwigenge ariko ntiyakugize ikigenge. Yaguhaye n’ubwenge ngo umenye gushishoza.
Yezu araduhamagara ngo tumubere umuhamya mu bantu. Yezu yabwiye abigishwa be ati « Mbahaye itegeko rishya ». Twaba abihayimana, twakubaka ingo, twese mbere na mbere duhamagarirwa kwitagatifuza mu rukundo.
“IBIBAZO BYUGARIJE URUBYIRUKO” /Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Yezu yigize umuntu ngo asangire na twe akabisi n’agahiye. Ibibazo byacu byose arabizi. Ibibazo byacu ahanini bishingiye ku mateka yacu nk’abanyarwanda. Urubyiruko ku isi hose rufite ibibazo binyuranye harimo ibi bikurikira
recognizes the value of altering modifiable risk factors tadalafil for sale used to support the diagnosis of erectile dysfunction, but.
.
Ikibazo gishingiye ku mpungenge z’ejo hazaza. Ubukene, ubushomeri, intambara, ubuhunzi, ibibazo byo mu miryango,
Ikoreshwa nabi ry’ibintu byo ku isi nabyo biri mu bibazo urubyiruko rufite.
Ibibazo biterwa no gukoresha nabi ikoranabuhanga. Bikurura ibinyoma, ibikorwa by’urukozasoni nk’ababana bahuje ibitsina, gufata abana ku ngufu. Kwigereranya n’abastar ku isi.
Ikindi kibazo ni ukudasobanukirwa n’ubuzima icyo ari cyo. Kumvako ubuzima burangirira mu byifuzo n’ibyiyumviro by’umubiri.
Gutwarwa n’ibigezweho
• CHF (III, IV)The vast majority of patients will need to consider direct cialis without prescription.
. Kwiringira imbaraga zacu byonyine. Ubwenge n’ubushobozi byacu twenyine.
Kubihirwa n’ubuzima biganisha mu buzererezi, kwicuruza, kwiyahura no kwinjira mu mitwe y’iterabwoba. Ibiyobyabwenge by’amoko yose.
Imitekerereze n’imyumvire byadutse bitugeza ku ngirwandangagaciro
Ku Bajene bo mu Rwanda by’umwihariko :
- Kubura uburere bw’ibanze mu muryango biterwa no kubyara abana benshi.
- Umubano mubi w’ababyeyi utuma batita ku bana.
- Ubusambanyi buhoraho kubera inkwano ihenze.
- Gusimbuka inzego no gukira vuba.
- Ruswa ishingiye ku gitsina.
- Kugira inshingano z’umuryango imburagihe kubera kuba impfubyi.
- Kutiga kaminuza kubera kubura amikoro kandi ufite ubushake n’uburenganzira uhabwa n’uko watsinze neza ayisumbuye.
- Ingirwamadini zibeshya abantu.
- amateka y’igihugu cyacu yatugejeje ku macakubiri na genocide.
- Indwara z’ibyorezo n’izindi zidakira.
- Kugirwa igikoresho n’abakomeye bigusha mu bucakara bwa sugar mamy na dady.
Mu nyigisho Kiliziya itanga tuhasanga ibisubizo bimwe na bimwe. Izo nyigisho izivana mu Ijambo ry’Imana, no mu mateka yayo.
Indangagaciro Kiliziya igarukaho :
- Kubera ukuntu ikoranabuhanga risigaye ritworoheraza mu kinyoma, turasabwa kwimika ukuri.
- Ubutabera n’amahoro bijyana n’inshingano. Uburenganzira hari igihe butwibagiza ko dufite inshingano.
- Urukundo Yezu yaturaze. Urukundo ni yo ntwaro ikomeye yatuma duhangana n’ibibazo duhura na byo. Urukundo nyarukundo, rumwe rutari urwo ku rurimi gusa.
Inama Papa Fransisiko atugira. Papa aradusaba kudatinya. Muri Yezu ni ho dusanga urumuri rudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo. Malayika azaniye ubutmwa Mariya yaramubwiye ati wigira ubwoba kuko wagize ubutoni ku Mana
. Papa adusaba kwiyakira uko turi. Anatugira inama yo kudahunga ibibazo, kudahunga urugamba. Hari abahunga imiryango yabo, ibihugu byabo. Hari abahungira mu biyobyabwenge. Anatugira inama yo gutinyuka tugahanga udushya. Adusaba kugisha inama abakuru. Mbere ya byose Papa adusaba gukunda Imana no kuyiha umwanya w’ibanze mu buzima bwacu bwa buri munsi.