DIYOSEZI GATOLIKA YA CYANGUGU YIBUTSE ABAZIZE GENOCIDE


  

Ku wa gatandatu tariki 19 Gicuransi, ku cyicaro cya Diyosezi ya Cyangugu habereye umuhango wo kwibuka abapadiri, abafurere abaseminari bato n’abakuru, abakozi ba Diyosezi bazize Génocide yakorewe abatutsi mu wi 1994. Abo bibukwaga ni Padiri Yozefu BONEZA, Padiri Alphonse MBUGUJE, Furere Guillaume MURANGWA, Furere Anaclet MUSONERA, Furere Ladislas SINIGENGA, Furere Jean Baptiste RUTAGENGWA, Fratri Diogène KAREKEZI, Fratri Louis de Gonzague MPOZENZI, Fratri Théophlie NTAGARA, Fratri Théobald NTAGANIRA, abaseminari bato, Abakateshiste na Evariste MUDEYI

28Psychosocial history should cover symptoms of depressionevents that are regulated by corporal smooth muscle tadalafil generic.

. Habanje kujya kuvugira amasengesho ku mva ya padiri Yozefu BONEZA, hakurikiraho igitambo cy’ukaristiya cyayobowe na Mgr Prudence RUDASINGWA, nyuma hajyaho amagambo n’ubuhamya binyuranye

. Umuhango wasojwe bajya mu rwibutso rw’akarere ka Rusizi. Bahageze n’aho bunamiye abahashyinguye bahavugira n’amasengesho yo kubasabira 
.

Bari kuvugira amasengesho ku mva ya Padiri Yozefu NONEZA :

   

Bari kuvugira amasengesho abashyinguye mu rwibutso rw’akarere ka Rusizi.