UMUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI, B.
AMASOMO: Ac 2, 1-11; Ps 103; Ga 5, 16-25; Jn 15, 26-27; 16, 12-15.
Ku munsi wa mirongwitanu nyuma yo guhimbaza umunsi mukuru w’izuka rya Yezu, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Pentekositi.
Nyamara n’ubwo Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Pentekositi nyuma y’iminsi mirongwitanu Pasika ibaye, umunsi mukuru wa Pentekositi na mbere ya Yezu wahozeho. Igitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa kiravugango “Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe” (Intu 2,1). Mu isezerano rya kera, Pentekositi wari umunsi mukuru w’isarura (Iyim 23, 16). Bawuhimbazaga batura Imana umuganura w’ingano babaga bejeje.
Kuva mu kinyejana cya kabiri nyuma ya Yezu, umunsi mukuru wa Pentekositi wongerewe ikindi gisobanuro. Bawuhimbazaga bibuka uburyo Musa yahawe amategeko ari ku musozi wa Sinayi, nyuma y’iminsi mirongo itanu basohotse mu bucakara bw’Abanyamisiri.
Nyuma y’iminsi mirongo itanu y’uko Yezu azutse, ubwo Abayahudi bahimbazaga umunsi mukuru wa Pentekositi ku buryo bwabo bwari busanzwe, abigishwa ba yezu bari bateraniye i Yeruzalemu nabo bagize amahirwe yo guhimbaza Pentekositi y’ubundi bwoko nk’uko igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa gikomeza kubivuga, ngo: “Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzura Roho mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga…Buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite” (Intu 2, 1-4).
Ibi byabaye kuri Pentekositi, bisa n’ibyabereye kuri wa musozi wa Sinayi ubwo Musa yahabwaga amategeko. “Icyo gihe, imbaga yose yumvaga inkuba n’imyoromo y’impanda, bakabona ibishashi by’umuriro n’umusozi ucucumuka umwotsi; uko babyitegereza bagahinda umushyitsi, maze bagahagarara ahitaruye” (Iy 20,18).
Mu yandi magambo, kuri Pentekositi Imana yahaye abantu iri ndi tegeko rishya ryitwa Roho Mutagatifu ngo abe ariryo ribiyoborera. Itegeko rya mbere ryaratunaniye. Aho Roho mutagatifu ageze, abantu bongera kunga ubumwe. Bongera kuvuga rumwe. Bwa bumwe bwaburiye ku munara w’i Babeli ubwo bene Nowa bashakaga kubaka umunara ukora ku ijuru maze uko buri wese yavugaga ururimi rwe ntibabashe kumvikana (Intg 11), kuri Pentekosite ubwo bumwe bwaragarutse babikesha Roho mutagatifu. Nk’uko igitabo cy’Ibyakozwen’intumwa kibihamya, ngo buri wese yavugaga ururimi rwe, maze bose bakamwumva mu rurimi rwabo kavukire. Ese mu rugo rwanjye, mu bavandimwe banjye, mu baturanyi banjye, mu bo dukorana, tuvuga rumwe? Tujya dushobora kumvikana no kujya inama? Twambaze Roho Mutagatifu maze atahe imitima yacu, atahe ingo zacu, atahe igihugu cyacu maze aze ace ikitwa cyose amacakubiri. Yezu ni we bumwe bwacu. Yezu ni we wunze imiryango y’amoko y’isi yose maze yongera kuvuga rumwe. Urupfu rwe dukesha guhabwa Roho Mutagatifu rwatubereye umuti.
Mu gihe kandi ku munsi mukuru wa Pentekositi Abayahudi baturaga Imana umuganura w’ingano babaga bejeje, kuri Pentekositi y’abakirisitu ni Imana yahaye abigishwa ba Yezu umuganura wo ku by’ijuru, ariwo Roho Mutagatifu
The term impotence, together with its pejorative implications, is less precise and should not be used. tadalafil for sale dysfunction..
. Uriya Roho mutagatifu bahawe, ni wawundi Yezu yari yarasezeranyije Abigishwa be. Ni byo umwanditsi w’Ivanjili Yohani avuga muri aya magambo : “Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi sin go asange Se yabwiye abigishwa be ati ‘Umuvugizi nzaboherereza aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo…Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ntimwashobora kubyakira. Ariko uwo Roho nyir’ukuri, azabayobora mu kuri kose
43mg/kg body weight of Sildenafil citrate more (Figure 2, 3 & 4). cialis online influence the individual patient’s selection of therapy..
. (Yh 15, 26s).
Bavandimwe hari igihe twumva twihgije. Hari igihe twumva imitwe yacu yuzuye ibitekerezo n’imigambi byinshi. Nyamara burya tudafite Roho mutagatifu ngo atumurikire ntacyo twakwishoborera. Ese iyo tugiye gutegura ya mishinga yacu, bya bikorwa byacu, ese tujya tubanza gutabaza Roho mutagatifu ngo aze atumurikire?
Burya iyo duteye umugongo Roho Mutagatifu, ibikorwa byacu bihinduka iby’umubiri gusa, maze bikarangira bitworetse. Ni byo Pawulo Mutagatifu abwira Abanyagalati agira ati “Bavandimwe, mureke mbabwire : Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira. Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana ku buryo mutagenza uko mwishakiye kose” (Gal 5, 16-17).
Bavandimwe, twahawe Roho Mutagatifu ujya munsi tubatizwa, twogera kwikomezamo imbaraga ze umunsi dukomezwa. Ese Roho mutagatifu nahawe igihe mbatizwa ndamureka akankoreramo, cyangwa ndamupfukirana?”
Bavandimwe, mu Ndangakwemera yacu kuvuga ngo “Roho mutagatifu ni Imana, ni we utanga ubuzima”. Uwo Roho mutagatifu ni umwe warerembaga hejuru y’amazi mu gihe k’iremwa ry’ijuru n’isi. Ni wawundi wahaye Bikiramariya gusama. Ni wa wundi wazuye Yezu mu bapfuye. Ni wa wundi waremye intumwa bundi bushya maze zigatangira kwigisha zishize ubwoba. Ni wa wundi umanukira ku mugati na divayi mu gitambo cy’ukarisitiya maze bigahinduka Yezu duhabwa. Roho mutagatifu ni we uhembura ibyumiranye. Nanjye nshobora kuba narumiranye. Urugo rwanjye rushobora kuba rwarumiranye. Uyu munsi, nitumusabe atumanukireho maze aze atureme bundi bushya, aze aduhembure. Nitumusabe agenderere imitima yacu. Nitumusabe agenderere ingo zacu, maze yongere azireme bundi bushya, twongere kubana nko kuri wa munsi wa mariage. Nitumusabe agenderere abaturanyi bacu. Nitumusabe agenderere igihugu cyacu
. Nitumusabe agenderere akarere kacu. Nitumusabe agenderere isi yose, ubu n’iteka ryose
. Amen