Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Murehe

Ku cyumweru tariki ya 16/11/2025, centrale ya Murehe ibarizwa muri paroisse ya Mushaka, yahimbaje yubile y’imyaka 100 iyo santrali imaze ishinzwe.

Kuri uwo munsi w’ejo kandi, iyari santrali Murehe yagizwe Paruwasi Murehe. Iyo paruwasi nshya yatangiye Ku mugaragaro ibikorwa by’ubutumwa nka paruwasi. Ikaba igizwe na CEB 90 zibumbiye mu  masantrali 3 ariyo:

1. Murehe (38 CEB)

2. Gisagara (na yo yari yarabyawe na santrali Murehe: 29 CEB).

3. Nyamagana (yavuye kuri paruwasi ya Mibilizi: 23 CEB)

Padri Mukuru  wa paruwasi Murehe, ni Padri Justin NIYIGENA, ejo na we yahawe ubwo butumwa Ku mugaragaro imbere y’abakristu azaba ashinzwe.

Padiri RWABUGIRI Siméon