Muri Diyosezi ya Cyangugu, hatangijwe ishyirwa mu bikorwa umurongo w’iyogezabutumwa rivuguruye ry’umuryango

Kuri uyu wa 6 Mata 2025, mu rugo rw’Abapadiri b’Abayezuwiti ruri muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, hasorejwe amahugurwa y’iminsi itatu, yahabwaga abakangurambaga b’abajyanama b’ingo basaga 60 ku gusobanukirwa n’inzira y’ubwigishwa bushya bw’abahamagariwe umubano w’abashakanye ndetse n’uburyo bwo guherekeza umuryango mu mwihariko wa buri kiciro kiwugize.

Padiri Nsengumuremyi Thaddée, uyoboye Komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’umuryango muri diyosezi, yavuze ko nyuma y’uko Kiliziya imaze igihe ibona ko umuryango wugarijwe n’ibibazo biwusenya, yakoze ubushakashatsi irabyegeranya inatanga n’ingamba zo gukora ikenurabushyo ry’umuryango rivuguruye.

Padiri Thaddée yagize ati “zimwe muri izo ngamba zavuye ku mabwiriza Papa Fransisiko yasohoye mu 2022, ayagenera amadiyosezi yose yo ku isi, iwacu rero i Cyangugu, umwepiskopi wa Diyosezi ayakirana na yombi, ahita asohora n’ibaruwa ya gishumba yise’Twubake umuryango mwiza, isoko y’ubukristu buhamye’, agira ngo adushishikarize kwinjira mu ikenurabushyo rivuguruye ry’umuryango.”

Mu ibaruwa ya gishumba, Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye yanditse, padiri Nsengumuremyi Thaddée, akomeza avuga ko yerekanye ibyonnyi bihari byugarije umuryango , yerekana ko umuryango uri mu mugambi w’Imana, yerekana ibiwugarije ndetse yerekana n’uburyo ukwiye kwitabwaho.

Mu buryo bwinshi umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yateganyije bwo kwita ku muryango harimo no guhugura abasanzwe bafite ubutumwa bwo kwita ku muryango mu maparuwasi yose uko ari 21, barimo aba bakangurambaga b’abajyanama b’ingo, aho bahabwa amasomo y’ubujyanama, gutega amatwi ndetse no guherekeza abitegura gushinga ingo.

Ni muri urwo rwego aba bakangurambaga b’abajyanama b’ingo basaga 63, basoje amahugurwa y’iminsi itatu, Komisiyo y’umuryango yabahaga, yibandaga ku bishya Kiliziya yifuza muri iki gihe ari byo kwita ku muryango, kwita ku bahamagariwe kubaka urugo, kuva mu buto bwabo no kubaherakeza kugeza mu za bukuru.

Padiri Thaddée yakomeje agira ati “kwita ku bahamagariwe kubaka urugo, harimo ibyiciro bitatu; batubwira ko tugomba gukora ikenurabushyo rya kure, dukorera mu bana no mu rubyiruko aho Komisiyo y’umuryango isabwa kwegera iy’urubyiruko kugira ngo iyongerere imbaraga, abana bakure bafite indangagaciro zo kubana, bazi kubaha abo badahuje igitsina, bakure bumva ubwiza bwo kwifata, ubumanzi n’ubusugi kuko kubyigisha abakuze ntibikunda.”

Komisiyo ishinzwe icyenurabushyo ry’umuryango muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu, iherekeza kandi ikanategura abasore n’inkumi bageze igihe cyo kubana aho byavuye ku mezi abiri ubu bikaba bigeze ku myaka itandatu n’igice.

Padiri Thaddée Nsengumuremyi abisobanura agira ati “ikiciro cya kabiri, ni ubwigishwa bw’abagiye gushyingirwa, icyo kiciro ubusanzwe twagikoraga mu mezi abiri cyangwa atatu, abantu bakiga bakajya gushyingirwa ariko twasanze bidahagije. Mu myaka ine ishize Abepiskopi gatolika mu Rwanda bemeje ko tuzajya dutegura abo bajene bakundana mu mezi atandatu kugira ngo babone gushyingirwa ariko papa Fransisiko, mu mabwiriza yageneye Kiliziya ku isi adusaba kurenga aho ngaho. Ni ukuvuga rero ngo kwitegura gushyingirwa ntikiri mu nyigisho z’umubano ahubwo Kiliziya yabigize ubwigishwa, ni ishuri rifite abayobozi, rifite ibyangombwa runaka, integanyanyigisho, rifite amasomo atangwa, rifite ukuntu bimuka bava mu kiciro kimwe bajya mu kindi. Ni ishuri rizajya rimara byibuze imyaka itandatu n’igice muri diyosezi yacu ya Cyangugu, harimo umwaka umwe wa babandi bakiri urubyiruko bamaze gukundana, harimo n’amezi atandatu bigira kuri paruwasi ndetse n’imyaka itanu tuzajya duhurizamo abamaze gushyingirwa kugira ngo tubafashe gucengera iyo ngabire y’Imana no kwitwararika ibibazo bivuka bamaze kubana dore ko nyine iyo bamaze kubana aribwo bajya bavumburana neza.”

Minani Izidore wo muri paruwasi ya Rasano na Mukayisabe Françoise, wo muri paruwasi ya Nyakabuye, ni abageni bitegura kurushinga. Bahamya ko inyigisho zibategurira gushinga urugo bamazemo amezi atandatu ari ingirakamaro, bakanemeza ko abatabonye izo nyigisho bahomba byinshi birimo no kuba basenya Ingo bubatse zitamaze kabiri

Mu kiganiro bagiranye n’ibitangazamakuru bya Kiliziya, Minani Izidore yagize ati “muri rusange iki gihe cy”amezi atandatu ku bw’abwange numvanga atari ngombwa ariko maze kugera muri izi nyigisho, hari impinduka natangiye kubona. Kuko imwe mu myumvire nari mfite yatangiye ihinduka. Batwigishije uko umugabo agomba kwita ku mugore we, uko agomba ku mufata. Mbere wasangaga hari byo nkora mbyita ko ntacyo bitwaye bya bindi by’umuco ariko nyuma y’izi nyigisho nasanze ari amakosa.”

Ku ruhande rwa Mukayisabe Francoise yagize ati “muri izi nyigisho batwigishije gacaca y’urugo, uko bakora inama y’urugo mu gihe mwagiranye ibibazo n’uwo mwashakanye. Twasanze gacaca y’urugo ifasha abashakanye nk’urugero igihe mwashwanye cyangwa mutari kumvikana n’uwo mwashakanye ariko mu gihe muri gahunda y’urugo mwiyemeje ko buri gihe runaka muza muganira muri ya gacaca y’urugo irabafasha cyane mukaganira kuri bya bibazo mugashaka n’uburyo bwo kubikemura”.

Gahunda nshya y’ikenurabushyo ry’ingo diyosezi ya Cyangugu yatangiye gushyira mu bikorwa, ishingiye ku butumwa bwa Papa Fransisko bwo mu 2022, aho asaba ko hashyirwaho ubwigishwa bufite intambwe zose guhera mu mwaka umwe w’abakiri urubyiruko bamaze gukundana, amezi atandatu yo kwitegura gushyingirwa, guhimbaza ugushyingirwa ndetse n’imyaka itanu ikurikira ugushyingirwa, ibi bikazafasha kandi no mu buryo bwo guherekeza umuryaryo mwiza kuva mu buto no kuwuherekeza kugeza mu zabukuru.