Abenshi – abakristu n’abatari bo – tuvuga Kiliziya nk’aho ari ikintu tudafite aho duhuriye: Kiliziya ikwiye kuduha ibi cyangwa biriya, Kiliziya imeze itya… Kiliziya irakabya ku ngingo iyi cyangwa iriya,… Ibi bituma umuntu yibaza ngo iyo tuvuze Kiliziya, tuba tuvuze iki ? Twumva nde ? Kiliziya iva he ikagarukira he haba mu nyigisho no mu bikorwa…Continue reading Tumenye Kiliziya n’ubutumwa bwayo
Author: Longin Nduwayezu
Tuzirikane ku byiza dukesha Roho Mutagatifu
Ku munsi mukuru wa Pentekosti duhimbaza Roho Mutagatifu ku buryo bw’umwihariko, tukanahimbaza ivuka rya Kiliziya. Pentekosti ni isabukuru y’ivuka (Anniversaire) rya Kiliziya. Ni umwanya mwiza wo kuzirikana ku ruhare rwa Roho Mutagatifu mu kubaho kwa Kiliziya no mu mibereho yacu buri wese ku giti cye. Ariko se uwo Roho Mutagatifu duhimbaza ni nde? Akora ate?…Continue reading Tuzirikane ku byiza dukesha Roho Mutagatifu
Inyigisho yo ku Cyumweru cya gatandatu cya Pasika
Amasomo: Intumwa 8, 5-8. 14-17. 1 Petero 3, 15-18. Yohani 14, 15-21. Bakristu Bavandimwe,Amasomo y’iki cyumweru cya gatandatu cya Pasika aratwereka Isezerano Yezu Kristu yagiriye abigishwa be ryo kuzaboherereza UMUVUGIZI ari we ROHO MUTAGATIFU nk’uko tubibona mu Ivanjili.Petero na Yohani Intumwa bumvise uwo mwanya wa Roho Mutagatifu: ni ko gutabara abari baherutse kubatizwa i Samariya…Continue reading Inyigisho yo ku Cyumweru cya gatandatu cya Pasika
Ukaristiya, isoko y’amahoro mu muryango – Igice cya 1
Iyi nsanganyamatsiko ni imwe mu zo Kiliziya yacu yifuje ko twibandaho, mu rwego rwo kwitegura Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya, rizabera i Budapest muri Hongariya. Ryari riteganyijwe kuzaba muri Nzeri uyu mwaka, ariko ibi bihe bidasanzwe twashyizwemo n’icyorezo cya Coronavirus, rikaba ryarimuriwe umwaka utaha wa 2021. Hagati aho dusenge Imana dukomeje, kugirango idutabare vuba, idukize iki cyorezo…Continue reading Ukaristiya, isoko y’amahoro mu muryango – Igice cya 1
Pasika yacu ni Kristu witanzeho igitambo. Inyigisho ku munsi mukuru wa Pasika
Bakristu Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe, PASIKA NZIZA KURI MWESE. Tugiye gufatanya kuzirikana ku munsi mukuru wa Pasika, mu nyigisho igenewe Umugoroba w’IGITARAMO CYA PASIKA ndetse n’ICYUMWERU CYA PASIKA. PASIKA NI NKURU CYANE nk’uko bigaragara mu mateka ya Kiliziya. Pasika niwo munsi mukuru wahimbajwe mbere y’iyindi yose mu ntangiriro za kiliziya. ▪Birumvikana ko byari byoroheye Intumwa…Continue reading Pasika yacu ni Kristu witanzeho igitambo. Inyigisho ku munsi mukuru wa Pasika