Kuri iki Cyumweru Tariki ya gatandatu gashyantare 2022 Diyosezi ya Cyangugu yakiriye kumugaragaro aba Bikira bo mu muryango w’Inshuti z’Abakene bagiye gukorera ubutumwa bwabo muri Paruwase ya Nkombo.
Aba babikira bageze muri iyi paruwase ya Nkombo kuri uyu wa Gatanu taliki ya Kane Gashyantare aho bahageze baherekejwe n’Umwesipisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu,Musenyeri Edouard SINAYOBYE, bamwe mubapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Diyosezi, Abihaye Imana mumiryango y’Ababikira itandukanye, Abayobozi b’inzego bwite za leta ndetse na bamwe muba Kristu bahagarariye abandi.
Bakigera ku mwaro, aba bashyitsi bakiriwe neza n’itsinda ry’Abasamyi bo muri iyi paruwase ya Nkombo nyuma bakomereza kuri paruwase aho basangiye n’ababaherekeje ndetse havugirwa n’amagambo atandukanye.
Mu ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye yashimye uyu muryango w’Ababikira b’Inshuti z’Abakene wemeye kuza muri paruwase ya Nkombo mu gihe gito babisabwe bakaba kandi baraje mu bihe bigoye ndetse batanafite inyubako yabo yihariye, ibyo Musenyeri yagereranije no kuba umwana w’Imana yaraje adafite n’aho kwegeka umusaya(Mt 8,20).
Nyiricyubahiro Musenyeri yakomeje asaba aba Babikira kuzita by’umwihariko kubana b’abakobwa bo muri iyi paruwase ya Nkombo bakabategurira kuzubaka ingo zabo neza ndetse bakavamo n’Abihayimana benshi kandi beza.
Mu butumwa bwatanzwe na Mama Mukuru w’Ababikira bo mu muryango w’Inshuti z’Abakene,Mama Dativa NIKUZE, yatangiye ashima Imana yabafashije kwaguka nk’umuryango ubu bakaba bamaze kugera muri Diyosezi eshanu (Kigali, Kibungo, Butare, Byumba na Cyangugu) mu zigize kiliziya mu Rwanda. Yakomeje kandi ashima Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu n’abapadiri ba Paruwase ya Nkombo bakoze ibishoboka kugira ngo igikorwa cyo kuzana uyu muryango muri iyi paruwase kigende neza kandi mu gihe gito. Yasoje asaba Abakristu ba Nkombo kuzabafasha uko bashoboye kugira ngo ubutumwa bwabo buzagende neza.
Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo wari uhagarariye inzego bwite za leta muri uyu muhango, yashimye Diyosezi ya Cyangugu idahwema gushyiraho imikoranire myiza n’inzego za leta yizeza kandi aba babikira kuzababa hafi mu butumwa bwabo.
Uyu muryango w’Ababikira b’Inshuti z’Aabakene muri paruwase ya Nkombo utangiranye n’Ababikira bane bazaba bafite inshingano zitandukanye.
Umuryango w’Ababikira w’Inshuti z’Abakene washinzwe mu 1988 usingwa na Mama Gatalina NDUWAMARIYA utangirira muri Arikediyosezi ya Kigali muri Paruwase Umutima Utagira Inenge wa Bikira Mariya ya Rwankuba.
Byegeranijwe na Kazuba Kambanda Fabrice