Musenyeri Edouard SINAYOBYE yasuye Seminari Nto ya Mutagatifu Aloys

Tariki ya 01/02/2022 , Mgr Edourad SINAYOBYE , Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu , yakoreye urugendo rw’umunsi umwe mu Iseminari nto ya Mutagatifu  Aoys. Urwo ruzinduko rwari mu rwego rwo guhimbaza Sinodi muri Diyosezi ya Cyangugu, aho Umwepiskopi yateguye gahunda yo gusura amaparuwasi, ibigo bya Kiliziya, ibya Leta n’iby’abikorera mmu rwego rwo kubatega amatwi no kubaka Kiliziya igendera hamwe mu bumwe, mu bufatanye no mu butumwa muri Diyosezi ya Cyangugu.

Gusura Isemminari byari bifite umwihariko kuko iryo rerero ry’abapadiri n’abakristu beza riri mu rugendo rwa  Yubile y’imyaka 25 ibayeho.

Muri urwo rugendo, Umwepiskopi na bamwe mu bagize inteko ya Sinodi muri Diyosezi ya Cyangugu bahuye kandi baganira n’itsinda ry’Abapadiri bakorera ubutumwa mu Iseminari, itsinda ry’abarezi bo mu Iseminari ndetse n’itsinda ry’abanyeshuri. Umwepiskopi kandi yagize akanya ko kuganira n’abanyeshuri bari mu mwaka wa gatandatu bo mu Iseminari nto ya Mt Aloys.

Nyuma y’ibiganiro byo mu matsinda, Umwepiskopi yahuje ibyavuye mu matsinda yose  kandi aganiririza hamwe amatsinda yose. Mu ijambo rye , Umwepiskopi  yabibukije intego ya Sinodi uko yifujwe na Nyirubutungane Papa Fransisko ariyo : Kilizya igendera hamwe mu bufatanye, mu bumwe no  mu butumwa.  Umwepiskopi yabwiye abarezi n’abarererwa mu Isemanri ko yaje kubatega amatwi, kwakira ibitekerezo byabo ndetse n’inama bagira Kiliziya.  Umwepiskopi yashimye cyane ibitekerezo yahawe n’abatuye urugo rwa Seminari , yemeza ko ari umuganda mwiza batanze ugamije iterambere rya Seminari na Diyosezi . Umwepiskopi yaboneyeho gushima cyane uko Seminari ihagaze cyane cyane ku musaruro mwiza yagize mu bizamini bya Leta biheruka, yashimye cyane abarezi ku ruhare babigiramo. Umwepiskopi yongeye kwibutsa Abaseminari icyo Seminari ibereyeho mbere na mbere: kuba irerero ritegura Abapadiri ;  bityo asaba Abaseminari kutagira ubwoba bwo kwiyegurira Nyagasani no kumukorera kuko  bikenewe cyane muri iki gihe.

Mu izina ry’abaseminari , umunyeshuri uhagarariye abandi ( doyen)  yashimiye cyane Umwepiskopi ku mwanya yabageneye wo kubatega amatwi ndeste n’impnuro za kibyeyi yabahaye., yaboneyeho kumwizeza ko batazamutenguha.

Umuyobozi w’Iseminari , Padiri Ernest SIBORUREMA, yashimiye cyane Umwepiskopi ku buryo ashyize  Iseminari ku mutima  bikaba byashimangiwe n’uruzinduko ruhimbaje yahakoreye.

Urugendo rw’Umwepiskopi rwashojwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Shapeli y’Iseminari I 17h00.

Byegeranijwe na Padiri Ngoboka Théogène