Ku wa kabiri, taliki 04/01/2022 Umwepiskopi yasuye ibitaro bya Mibirizi. Uru ruzinduko ruri muri gahunda ya Sinodi, by’umwihariko muri Diyosezi ya Cyangugu tukaba twarihaye umugambi wo kwegera abakristu mu ngo, twise ” Kristu muri buri rugo”. Muri Sinodi turasabwa kugera ku bantu bose, kugira ngo tumenye uko bumva n’uko biyumva muri Kiliziya. Nyuma y’igitambo cya Misa, Umwepiskopi yifurije Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2022 abayobozi b’ibitaro, abaganga n’abaforomo, abarwayi n’abarwaza.

Yakomeje ababwira ko abasuye kugira ngo baganire kuri Sinodi. Yababwiye ko Papa yifuza ko tugendera hamwe nk’abagize umuryango w’Imana, tukaba dufitanye isano isumba y’amaraso. Yakomeje ababwira ko bagiye kuganira ku ruhare rwa buri wese mu kubaka Umuryango w’Imana, by’umwihariko Diyosezi ya Cyangugu. Bakomeje baganira ku bibazo bijyanye no kumenya isura bifuza guha Kiliziya muri Diyosezi yacu.
Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi : Mutekereza iki ku murimo wa gitumwa w’Umwepiskopi ? Umwepiskopi n’abapadiri mubona barushaho gukora bate ngo bababere kurushaho abagabuzi b’amabanga y’Imana? Murabona mute umwanya mufite mu gutanga ibitekerezo nk’umusanzu mu buyobozi bwa Diyosezi, mu nzego zose uhereye ku muryangoremezo? Ibitaro bya Mibirizi bitandukaniye he n’ibindi bitaro byose? Murifuza iki kugira ngo ibitaro nk’ibi bibe byiza kurushaho?
Bamwe mu barwayi n’abarwaza ndetse n’abakozi b’ibitaro bagaragaje ko bishimiye ko Diyosezi ifite Umwepiskopi nyuma y’igihe kirekire iyoborwa na “Admistrateur”. Kuba Umwepiskopi yaje kubasura, babibonyemo ikimenyetso cy’ubumwe Sinodi idukangurira; bagiraga bati: ” Dore twicaye hano twese nk’abavandimwe: Umwepisikoi, abapadiri, abihayimana, abaganga n’abakozi bose, abarwayi, abarwaza, twese twicaye hamwe, turi umwe. Ntako bisa! Bavuze ko Aumônier wabo, Padiri Fideli HABINEZA, ababera buri munsi ikimenyetso ko Kiliziya ibari hafi. Bashimye imbere y’Umwepisikopi ko abaganga babitaho.
Nk’uko bari babibajijwe n’Umwepisikopi, bagaragaje uruhare rwabo mu gutuma ibitaro bigaragaza kurushaho isura ya Kiliziya, kandi n’ababigana bose ndetse n’ababikoramo, bakarangwa n’indangagaciro z’ubukristu. Batanze urugero rw’uburyo abakozi b’ibitaro bihatira kugira uruhare mu buzima bw’iyobokamana mu bitaro, bavuga ko bafite korari iririmbira Imana, kandi ko bahurira hamwe bagasenga. Abarwayi bunganiwe n’abakozi, bagaragaje imihigo bafite yo kunoza service, ngo barifuza ko ibitaro bya Mibirizi byaba intangarugero muri sevice inoze kandi imurikiwe n’ubukristu.
Umwepiskopi yabashishikarije gukomera ku ndangagaciro z’ubukristu bakabifashwamo n’isengesho, ati : ” Hano mu bitaro, Yezu Kristu arahatuye, muri Taberenakuro, hariya muri chapelle. Mujye mumusanga kenshi, mumusabe, mumushimire, mumuture ibyo mukora n’ibyo mukeneye. Ni We nyiri ibitaro! “.

Ibiganiro bigana ku musozo, Umuyobozi mukuru w’ibitaro, Dr Théoneste NZARAMBA yavuze ko bagerageza uko bashoboye ngo batange service nziza. Umwepiskopi yasoje ashimira abakozi umurimo mwiza bakora, ubwitange, umwuka mwiza uri mu bitaro bituma akazi kagenda neza, arifuza ko bakomereza aho.
Padiri Athanase KOMERUSENGE