Paruwasi Muyange mu gufasha abanyeshuri

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gufasha abana kurira ku ishuri guhera tariki ya  10/12/2021 Paruwasi Muyange yageneye abanyeshuri bakennye kurusha abandi ibiribwa (Umuceri,Akawunga,ibishyimbo) bizabatunga bari ku ishuli muri ibi bihe by’ibizami bisoza igihembwe cya mbere 2021/2022.

Nyuma yo kugeza iyi nkunga kuri ibi bigo, Padiri Jean Claude Ntamuturano yegereye bamwe mu bayobozi b’ibigo  byahawe iyi nkunga bamutangariza ko bayakiranye akanyamuneza  kubera ko ije mu gihe yarikenewe, aho mu gihe cy’ibizami, bizabongerera amahirwe yo gutsinda neza.

Aganira n’abanyeshuli biga muri  L3,amashami 2 y’ubumenyingiro Ari muri GS Ste Marie Merci Muyange TVET Wing( Carpentry na Electricity), aba banyeshuri bavuze ko bashimiye babikuye ku mutima     Abapadiri ba Paruwasi Muyange batekereje kandi bagashyira mu ngiro iki gikorwa cya gitumwa.

Ubwo twaganiraga na Padiri Mukuru wa Paruwasi Muyange , Padiri Paulin Habimana, twamubajije uko yumva iki gikorwa cya Paruwasi muri aba banyeshuli ;yatubwiye ko mu rwego rwo gushyira mu ngiro ivanjili, igikorwa nk’iki cyo kugoboka abakeneye ifunguro Kiliziya igikora nk’ubutumwa isabwa kandi ikomora kuri Yezu Kristu, ugira ati : « Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu (Mt14,16) ».

Naho kuba irifunguro  rizagaburirwa abana bose b’abakene batagendeye ku idini, Padiri mukuru yasubije ko urukundo Kiliziya yigisha rutavangura idini dore ko imibabaro n’inzara by’abantu kimwe n’ibyishimo ntibirobanura amadini. Niyo mpamvu n’ubushobozi Kiliziya ikoresha ikora bene ibi bikorwa by’urukundo,ibuhabwa n’abantu b’umutima mwiza bo mu madini atandukanye. Padiri Mukuru nawe yaboneyeho gushimira abagize uruhare ngo iyi gahunda nziza y’ubutumwa ishyirwe mu bikorwa.

Yashoje yifuriza abakristu ba Muyayange n’abaturage ba Nyabitekeri muri rusange kuzagira  Noheli nziza n’umwaka muhire wa 2022.

Byegeranijwe na Padiri  Jean Claude NTAMUTURANO