Tariki ya 27 Ugushyingo 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye yatangije kumugaragaro urugendo rwa Yubile y’Imyaka 25 Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Aloys imaze ibayeho. Yanatashye kandi inyubako y’amacumbi y’abarimu yuzuye muri iyi seminari.
Ni umuhango wabereye mu gitambo cya misa cyaturiwe muri shapeli ya Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Aloys i Cyangugu giturwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba wa diyosezi ya Cyangugu agaragiwe n’Abapadiri nabadi bihayimana ndetse n’abarezi bakorera muri Seminari nto ya mutagatifu Aloys.
Musenyeri yabanje gucana urumuri rwa Yubile rugaragaza urugendo rw’umucyo ruzakorwa muri uyu mwaka wose ruzaba ruganisha ku munsi mukuru wa Yubile.
Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye Abaseminari kuba abambari b’ineza nkuko Seminari ibibatoza. Musenyeri yakomeje agira ati: “Umukristu mwiza nuhora ari maso afite amatara yaka arwanya kandi ashaka gutsinda ikibi, ahora yitoza inzira y’Imana”.
Mu gufungura inyubako igizwe n’amacumbi y’abarimu Musenyeri yashimye ubwitange bw’abarezi biyi Seminari avugako bakwiye ibyiza byinshi. Yakomeje atera amazi y’umugisha muri iyi nzu igizwe n’ibice bitatu (apartment) ikazajya icumbikira abarimu ba Seminari bari bafite ikibazo cyo gukora urugendo rutari ruto bajya ku kazi kabo ka buri munsi.
Abanyeshuri biga muri iyi Seminari kandi bashimiwe ko bakomeza kwitwara neza mu bizamini bya leta basabwa gukomerazaho. Nyiricyubahiro Musenyeri yabibukije ko Seminari yashyiriweho gutegura abazaba abapadiri; yababwiyeko mbere na mbere basabwa kwitoza kuzaba abapadiri kandi bakitwara nkababyifuza koko.
Iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Aloys ya Cyangugu yashinzwe ku ya 01 Ukwakira 1997 umwaka utaha wa 2022 ikazaba yizihiza yubire y’imyaka 25 imaze ishinzwe. Ubusanzwe urugendo rwa Yubile rukorwa mu gihe kingana n’imyaka itatu ariko kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Corona Virusi uru rugiye gukorwa mu gihe cy’umwaka umwe gusa abayitegura bemeza neza ko bizagenda neza.
Muatagatifu Aloys akomeze kudusabira no kutuba hafi muri uru rugendo.
Byegeranijwe na Fabrice KAMBANDA KAZUBA