Icyumweru cyahariwe umukene muri diyosezi ya Cyangugu

Mu cyumweru cya 33 byumweru bigize umwaka wa Liturujiya (Liturgie) muri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ndetse n’ahandi kw’Isi hazirikanwa i cyumweru cyahariwe kwita ku mukene. Muri diyosezi ya Cyangugu muri uku kwezi k’Ugushyingo hakozwe ibikorwa bitandukanye muri paruwase zose zigize iyi diyosezi.

Kwikubitiro kubufatanye na Communauté de l’Emmanuel Abakristu basaga makumyabiri na babiri batishoboye bavuye muri Paruwase zitandukanye zigize Diyosezi ya Cyangugu baherekejwe na bamwe mu bakozi ba Caritas ya Diyosezi bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho aho bahuriye n’abandi bavuye muri diyosezi zose zo mu Rwanda. Urugendo rwari rugamije kubafasha kwitagatifuza cyane ko abenshi muri bo batari barigeze bagira amahirwe yo kuhagera bitewe n’ubushozi bucye.

Muri iki cyumweru kandi Caritas ya diyosezi ya Cyangugu ifatanije na paruwase zose zo muri iyi Diyosezi bateguye ibikorwa bitandukanye  muri buri paruwase.

Muri iki cyumweru hubatswe hanavugururwa amazu y’abatishoboye agera kuri cumi n’atandatu muri paruwase zitandukanye zigize diyosezi ya Cyangugu. Hakusanyijwe kandi ibiribwa bigenewe abatishoboye hanakozwe kandi ibindi bikorwa by’amaboko bitandukanye byakorewe abatishoboye mu cyumweru cyabahariwe.

 Mukeshimana Violette ni umwe mububakiwe inzu muri paruwase ya Rasano. Yatangaje ko yishimiye igikorwa yakorewe kuko Atari afite aho kuba akaba yagendaga acumbika hirya no hino. Yashimiye Caritas ya Diyosezi ndetse n’urubyiruko rwa paruwase ya Rasano bahuje imbaraga bakamuha ibikoresho ndetse n’umuganda wo kumwubakira inzu.

Padiri Jérémie NSABIMANA, Umuyobozi wa Caritas ya diyosezi ya Cyangugu yashimye paruwase zitandukanye yanyuzemo mu kuba zarateguye ibi bikorwa neza anashima urubyiruko rw’izi paruwase uruhare ruziguye rwagize mu migendekere myiza y’ibi bikorwa. Yakomeje asaba ko barushaho kwegera abakene bitari muri iki cyumweru cyabahariwe gusa ahubwo bikaba ubuzima bwa buri munsi kuko baba bakeneye ubitaho, akabumva ndetse akabahumuriza.  

Mu butumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisco yatanze kuwa 14 Ugushyingo uyu mwaka yagarutse ku magambo Yezu yavuze agira ati”Abakene muzabahorana iteka” Papa yavuzeko hano Yezu yashakaga kwerekanako we n’abakene basangiye gupfa no gukira. Abakene bazahorana natwe ariko ntitugomba kurambirwa kubitaho, ahubwo biduhamagarira gusangira ubuzima nabo imbonankubone nta wundi muntu binyuzeho. Papa akomeza agira ati “ abemera iyo bashaka kubona Yezu imbona nkubone no kumukoraho n’ibiganza byabo bazi aho bagana. Abakene ni Isakramentu rya Kristu, baramuhagarariye kandi bakamutuganishaho.”

Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu isanzwe ifite inshingano zo gufasha abatishoboye n’abandi bafite ibibazo mu ngeri zitandukanye. Kiliziya yahisemo ko icyumweru cya 33 cy’umwaka wa Litulujiya (Liturgie) cyaharirwa kuzirikana ku bakene. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti” Abakene muzabahorana iteka” (Mk 14, 7).

Fabrice Kazuba