AMASOMO: Dn 7, 13-14; Ps 93 ; Ap 1, 5-8; Jn 18, 33b-37
Ku cyumweru cya 34 gisanzwe cy’umwaka wa Liturijiya, ari cyo gisoza umwaka wa Liturijiya, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE.
N’ubwo bwose ku isi ibihugu bisigaranye ingoma za cyami bibarirwa ku mitwe y’intoki, icyo umuntu yakwihutira kwibaza ni ukumenya aho ubwami bwa Yezu butandukaniye n’ubw’abandi bami b’iyi si ari abo tuzi bakiriho cyangwa twumvise babayeho. Ni byinshi abami bo ku iyi si bamenyekaniraho: Nko kugira ububasha bukomeye ari ku bintu n’abantu, icyubahiro n’ubudahangarwa, kubahwa no gutinywa na bose, kugaragirwa no kurindwa bikomeye… Ese ibi Yezu nawe yaba yarabigize? Ku buhe buryo?
Ni byo koko Yezu Kristu ni umwami. Ubwo Pilato yamubazaga niba koko ari Umwami, Yezu yamusubije atazuyaje ati : ‘‘Urabyivugiye, ndi Umwami’’. Ariko Yezu yari amaze gusobanura iby’ubwami bwe kuko yari amaze kwivugira ati : “Ingoma yanjye si iyo kuri iy’isi; iyo ingoma yanjye ikiza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugirango ntagabizwa abayahudi”(Jn 18, 36-37).
Bityo iyo ushishoje neza usanga ubwami bwa Yezu butandukanye cyane n’ubw’abandi bami b’iyi si. Mu gihe abami b’iyi si bavukaga bacigatiye imbuto mu kiganza, Yezu we yavukiye mu kiraro cy’inka, bityo atangira yiyegereza abaciye bugufi, abashumba, mbese ba bandi isi idaha agaciro. Mu gihe abami b’iyi si bica uwo bashaka, bagakiza uwo bashaka, Yezu we yahisemo gupfa mu mwanya wa rubanda. Abami ba kera bambaraga ikamba rya zahabu ( Ps 21, 4; Za 9, 16 ) nk’ikimenyetso cyo gukomera. Yezu na we ikamba yararyambaye ariko rikoze mu kizingo cy’amahwa nk’ikimenyetso cy’ubwiyoroshye. Buri mwami wese yagiraga intebe ya cyami. Iyo ntebe yabaga ari iye wenyine. Na Yezu yagize intebe ya cyami, ariko iyo ntebe yari ikoze mu giti cy’umusaraba.
Abami b’iyi si, kugirango ingoma zabo zirambe cyangwa babashe gukiza ababo babanza kwikiza abo bita abanzi. Yewe na Dawudi wabaye umwami w’ikirangirire, yimye ingoma ye ya cyami nyuma yo gutsinda abanzi be. Intego y’abami b’iyi si ni uko ushaka amahoro ategura intambara. Nyamara Yezu we yatsinze icyaha, atsinda urupfu, arazuka nta ntwaro akoresheje. Intwaro ye rukumbi kwari ukwicisha bugufi no gukunda. Yezu ni umwami utarigeze utsindwa bibaho, kuko niwe wadutsindiye wa mwamzi wacu twese ari we Rupfu. Kugeza uyu munsi nta wundi mwami, nta yindi ngoma tuzi imaze imyaka 2000 ikivugwa. Yewe na ba bami babayeho ari ibirangirire, batoteza abo bashaka, nk’umwami Antiyokusi Epifani wa IV wishe abantu kakahava, umwe wo mu gihe cy’umuhanuzi Daniyeli, ingoma ye igihe cyararageze irashira. Abami nka Neroni, Domisiyani, bamwe bishe abantu kakahava, ba bandi igitabo cy’ibyahishuriwe Yohani kivuga mu marenga, ingoma zabo igihe cyarageze zirazima. Ariko ingoma ya Yezu izahoraho.
Bavandimwe, natwe muri batisimu twahawe, twasangiye na Yezu ubwami. Yohani mu gitabo cy’Ibyahishuwe agira ati ” Koko rero Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye, maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo kugirango dukorere Imana Se” ( Ap 1, 5-6). Ese ubwo bwami bwacu nk’abakiristu burangwa n’iki? Natwe intebe yacu ya cyami nta yindi ni wa musaraba wacu. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tumusabe natwe uduhe umugenzo wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi nk’uko byamuranze. Tumusabe aduhe urukundo nyarukundo nka rumwe rwatumye agera aho atwitangira. Tumusabe aduhe kumukomeraho kuko ingoma ye ari yo yonyine izahoroho ubu n’ iteka ryose. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi MIBILIZI