NOVENI Y’AMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO

NOVENI Y’AMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO

Uko iyi noveni ikorwa Iyi noveni ishobora gukorwa igihe cyose. Yateguriwe kuzirikana urukundo Umubyeyi wacu Bikira Mariya Nyina wa Jambo yadukunze aza gusura isi anyuze i Kibeho mu Rwanda. Muri yo tuzirikana cyane cyane inama yaduhaye ku itariki ya 28/11/1989, igihe asoza amabonekerwa yatangiye ku itariki ya 28/11/1981. Izo nama zihamagarira ibyiciro bitandukanye by’abantu gukangukira Ivanjili ya Yezu Kristu no kwikorera umusaraba wabo bakamukurikira. Iyi noveni igizwe n’ibice bitatu: igice cya mbere ni amasengesho adufasha guhugukira isengesho. Ayo ni Ngwino Roho Mutagatifu, Isengesho ryo kwicuza ibyaha n’Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho. Igice cya kabiri, ari na cyo zingiro ry’umunsi wa Noveni, kigizwe ubutumwa bwa Nyina wa Jambo, tuzirikana twifashishije Ijambo ry’Imana ribuha ishingiro. Ibyo bigaterwa n’uko Bikira Mariya ataje kuduhishurira ibintu bishya, ahubwo yaje kutwibutsa ibyo twibagiwe. Nyuma yo kuzirikana, ni ugufata umugambi umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ryose. Igice cya gatatu ni kigizwe na rimwe mu masengesho Bikira Mariya yashishikarijeabakristu mu butumqwa bwe bwa Kibeho, ngo bajye bakunda kuyavuga. Ayo ni Rozari, Ishapule y’ububabare n’Inzira y’Umusaraba.

UMUNSI WA MBERE WA NOVENI: GUSABIRA ISI N’ABANTU BOSE

  1. Amasengesho atangira:

 · Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi;

· Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

· Ngwino Roho Mutagatifu; · Isengesho ryo kwicuza ibyaha;

 · Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho.

Aha buri wese ashobora kongeraho icyo asabira by’umwihariko

b) Isengesho ridushyira imbere y’Imana: Zab 139, 1-3; 23-24 Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese; iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi, imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe; iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza, mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba. Mana yanjye, ngenzura ugeze mu nkebe z’umutima wanjye; nsuzuma, maze umenye ibyo mpirimbanira. Urebe niba ntari mu nzira mbi, maze ungarure mu nzira wigishije kuva kera!

c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: “Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa”.

d) Ijambo ry’Imana:

Lk 13, 6-9 Nuko Yezu abacira uyu mugani ati «Umuntu yari afite igiti cy’umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. Ni ko kubwira umuhinzi we ati ’Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme, nta cyo umaze aha ngaha.’ Undi aramusubiza ati ’Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande, maze nshyireho ifumbire. Ahari kera wazera imbuto; nutera uzawuteme.’»

e) Icyo tuzirikana:

Bikira Mariya ni wa Muja wanogeye Nyagasani. Ameze nk’uyu muhinzi witambitse shebuja, agahabwa igihe cy’inyongera. Bikira Mariya na we, yabonye uburakari bw’Imana bushobora kugurumana kubera ibyaha bikabije by’abantu, yitambika hagati y’Imana n’abantu, atwinginga asuka amarira ngo twisubireho inzira zikigendwa. Nyina wa Jambo yazanywe n’impuhwe n’urukundo adufitiye. Nitwisubiraho uburakari bw’Imana buzashira. Ngaho rero nimucyo tugarukire Imana, dukurikize amategeko yayo tudategereje ejo, kuko nitutisubiraho, tugakomeza gucumura ku Mana, agahe k’inyongera yaturomkeye kazaturangirana.

f) Umugambi

· Tubabazwe n’ibyaha byacu ndetse n’iby’isi yose kandi buri wese afate umugambi wo kubireka no gusabira abanyabyaha;

 · Dusenge, kandi dufashe Bikira Mariya kandi guhongerera ibyaha kugira ngo abantu benshi bisubireho maze babone impuhwe z’Imana bataragwa mu rwobo, n’abaruguyemo bashobore kuruvamo.

g) Amasengesho rusange:

Muhitemo rimwe muri aya masengesho:

· Ishapure imwe ya Rozari,

· Ishapure y’Ububabare, cyangwa

· Inzira y’Umusaraba.

UMUNSI WA KABIRI: GUSABIRA KILIZIYA N’ABAYOBOZI BAYO

  1. Amasengesho atangira:

· Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi;

 · Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

· Ngwino Roho Mutagatifu;

· Isengesho ryo kwicuza ibyaha;

· Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho.

 b) Isengesho ridushyira imbere y’Imana: 2 Tim 2, 8-9 ; 11b-13 Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye… nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya. Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa! Nidupfana na We, tuzabaho hamwe na We; nituba intwari hamwe na We, tuzima ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana; nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka, kuko adashobora kwivuguruza.

c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: “Ugomba gusabira Kiliziya cyane buri munsi kandi utibagirwa na rimwe, ugasabira n’abayiyobora” (Ibonekerwa rya Alufonsina ryo ku wa 15/08/1983). d) Ijambo ry’Imana: His 2, 1-7 Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi, uti «Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati ’Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi. Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye, kandi ntiwacika intege. Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere. Ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere. Naho ubundi, ngiye kuza, maze niba utisubiyeho nzakure itara ryawe mu mwanya waryo. Nyamara hari icyo ngushima: ni uko wanga ibikorwa by’Abanikolayi. nk’uko nanjye ubwanjye mbyanga.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.» e) Icyo tuzirikana: Buri mukristu ni urugingo rwa Kiliziya. Nkuko Pawulo Mutagatifu abisobanura (1 Kor 12, 12-26), twese (aba Kristu) twabatirijwe muri Roho umwe, turi umubiri umwe. Imana niyo yagennye umwanya wa buri rugingo mu mubiri uko yabyishakiye. Ingingo ni nyinshi, ariko umubiri ukaba umwe. Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira akokababaro; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima. Ingingo zose ni magirirane. Byongeye, Bikira Mariya yakunze kwibutsa Alufonsina n’abandi yabonekeye, ko Kiliziya igiye guhura n’amakuba akomeye. Ariko yanaduhumurije agira ati: “Ku byerekeye ibyago bibugarije, mwikuka umutima, kuko Imana iri hejuru ya byose” (Sinayobye Edouard, Mère du Verbe à Kibeho, 2015: p. 288).

f) Umugambi:

 Dusuzume niba tutari ingwizamurongo muri Kiliziya, duhereye mu muryangoremezo, muri santarali, muri paruwasi, no mu miryango y’Agisiyo Gatolika turimo. Ese tugaragaza by’ukuri ubutagatifu bwa Kiliziya? Tukayishyigikira dute ? Niba ibyo dukora, mu butumwa dufite muri Kiliziya tubikora nta buryarya, bizaba ari umuganda ukomeye Imana yishimira. Niba atari ibyo duhinduke inzira zikigendwa. Twinjire mu butumwa bwo gusabira Kiliziya n’abayobozi bayo n’abandi bayifitemo inshingano zitandukanye.

g) Amasengesho rusange Muhitemo rimwe muri aya masengesho:

 · Ishapure imwe ya Rozari, · Ishapure y’Ububabare, cyangwa · Inzira y’Umusaraba.

UMUNSI WA GATATU: GUSABIRA UMURYANGO N’INGO Z’ABASHAKANYE

  1. Amasengesho atangira

· Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi;

· Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

· Ngwino Roho Mutagatifu;

· Isengesho ryo kwicuza ibyaha;

· Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho.

 b) Isengesho ridushyira imbere y’Imana: Zab 31, 2-4 Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye, singateterezwe bibaho! Girira ubutabera bwawe, maze umbohore; ntega amatwi, maze ubanguke untabare! Mbera urutare rukomeye, n’urugo rucinyiye nzakiriramo. Koko rero ni wowe rutare rwanjye n’ingabo inkingira; nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: “Yemwe abafite ingorane mu ngo zanyu ! Muzirikane Umuryango Mutagatifu wabayeho mu bukene butagira uko bungana n’abantu batawumva, maze mu bibazo mufite muwisunge”. (Ibonekerwa ry’Alufonsina ryo ku wa 28/11/1989).

 d) Ijambo ry’Imana: Ef 5, 21-22; 24-25.33 Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani… Nk’uko rero Kiliziyayumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu, nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe. Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we.

e) Icyo tuzirikana: Ingorane duhura na zo mu ngo zacu ni ibigeragezo bishobora kugaragaza uburyo dukomeye cyangwa tudakomeye ku Mana. Mu ngorane, biroroha cyane kwitakana Imana, kuko dukeka ko yadutereranye. Nyamara Yezu ntiyaje gukuraho bene izo ngorane, ahubwo na we yabaye muri zimwe muri zo iwabo mu rugo rw’i Nazareti, kuko bari abakene. Yashatse kuduha urugero kugira ngo ingorane zitazatubera urwitwazo rwo kudaharanira ubutungane. Niyo mpamvu Nyina wa Jambo atugira inama, yo kujya twisunga Umuryango Mutagatifu w’i Nazareti mu ngorane, mu byago, n’ibindi bibazo duhura nabyo mu ngo zacu.

 f) Umugambi: Twongere imbaraga mu kwitabira isengesho rikorewe hamwe mu ngo zacu, kugira ngo Imana idukomereze urukundo kandi iduhe ingabire yo kwakira ibizazane duhura na byo byose.

g) Amasengesho rusange: Muhitemo rimwe muri aya masengesho· Ishapure y’Ububabare, cyangwa · Inzira y’Umusaraba.

UMUNSI WA KANE: GUSABIRA ABAPADIRI N’ABIHAYIMANA

  1. Amasengesho atangira:

 · Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi;

· Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

· Ngwino Roho Mutagatifu; · Isengesho ryo kwicuza ibyaha;

· Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho.

b) Ijambo ridushyira imbere y’Imana: Zab 16, 5-9 Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye, uko nzamera ni wowe ukuzi. Umugabane negukanye uranshimishije, umunani nahawe uranejereje. Ndashimira Uhoraho ungira inama, ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa. Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema, ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana. Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe, amagara yanjye akamererwa neza, n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze. c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: «Yemwe Abihaye Imana! Ubuzima nk’ubwo burarushya kandi burakomeye, icya ngombwa ni ukutica isezerano» (Ibonekerwa ry’Alufonsina ryo kuwa 28/11/1989).

d) Ijambo ry’Imana: Lk 14, 25-30 Ubundi Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira, arababwira ati «Umuntu waza ansanga, atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be, ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza? Aba yanga ko yatangira kubaka, agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo ’Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza!’ e) Icyo tuzirikana: Ku bigaragara inyuma, Abihayimana ni abantu nk’abandi. Nyamara ibyemezo bafata bijyanye n’amasezerano yabo biraremereye. birimo gusezerana ubukene, ubumanzi no kumvira ubuzima bwabo bwose, kandi byose mu byishimo. Ni ubuzima bwera imbuto nyinshi mu ngoma y’Imana, iyo buri wese yiyeguriye Imana n’umutima we wose, akabubamo neza asobanukiwe n’amasezerano kandi akayakurikiza. Ariko kandi, ni ubuzima Shitani igabaho ibitero bikomeye. Birasaba rero guhora basenga kandi basiba. Muri ubwo buzima, bakeneye isengesho rya Kiliziya yose, nk’uko iryabo naryo rigirira Kiliziya akamaro kanini. Bikira Mariya azi ko ubwo buzima bugoye. Niyo mpamvu nta wundi mutwaro ashaka kubagerekaho: nibakurikiza amasezerano, ingabire ye izaba ibahagije.

 f) Umugambi: Dufatanye gukangurira urubyiruko kumva ijwi riruhamagara mu bihayimana. Abapadiri n’abihayimana bihatire gukurikiza inama za Nyina wa Jambo, zo gusenga no gusiba, kugira ngo babashe guheka umusaraba wabo no gutsinda ibishuko n’ibigeragezo bituruka kuri Shitani. Ubwo nibwo bazera imbuto nziza kandi nyinshi bategerejweho.

 g) Amasengesho rusange: Muhitemo rimwe muri aya masengesho: · Ishapure imwe ya Rozari, · Ishapure y’Ububabare, cyangwa · Inzira y’Umusaraba.

UMUNSI WA GATANU: GUSABIRA ABARWAYI NO GUSABA INGABIRE YO KWAKIRA IMIBABARO

 a) Amasengesho atangira: · Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi; · Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. · Ngwino Roho Mutagatifu; · Isengesho ryo kwicuza ibyaha; · Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho.

b) Ijambo ridushyira imbere y’Imana: Yob 19, 7. 25-27 Ndataka ko ndengana, ntihagire unyumva, natabaza, nkabura undenganura! Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho, amaherezo azatunguka ku isi, aze andengere; namara kunkangura, azampagarika iruhande rwe maze mbonere Imana mu mubiri wanjye. Koko ni jyewe ubwanjye uzayirebera, nzayibonesha amaso yanjye bwite, atari ay’undi; ngiyo inyota inyuzuye umutima. c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: Yemwe abarwaye indwara zidakira! Umutima mwiza uruta byose, nta bukire busumbye umutima ukeye. Yemwe abafite ingorane mu buzima bwanyu, ingorane ntaho zitaba, iyo zanze gushira urazitura: buri mukristu wese asabwe igitambo.

 d) Ijambo ry’Imana: 2Kor 12, 6-10 Rwose, nshatse kwirata sinaba ndi umusazi, kuko naba mvuga ibiri ukuri; ariko na byo ndabyirinze, ngo hato batankekaho kuba nsumbye uko bambona cyangwa uko mvuga. Maze, kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri , ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza. Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima,mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.

e) Icyo tuzirikana: Pawulo Mutagatifu ari mu bantu bamenye kwakira imibabaro yabo bakayihindura isengesho. Uburwayi n’izindi ngorane ntiyashoboraga kubihagarika ubwe, ariko ntibyamubujije gukorera Nyagasani. Bikira Mariya we ni akarusho. Ni yo mpamvu i Kibeho yadusuye akatwigisha gusobanukirwa ububabare butagira ingano yagize mu gihe cyose yari mu muhamagaro we ku isi. Tutibagiwe ko Umwana we Yezu Kristu yadukirishije ububabare n’urupfu rwe ku musaraba. Tumwisunge kugira ngo tujye duhora twishimiye ko Kristu yadutsindiye urupfu, maze tuzashobore kuruhukana na We mu ihirwe ry’Ijuru.

f) Umugambi: · Twihatire gusura no gusabira abarwayi n’abababaye, kuko muri bo Yezu ubwe atwigaragariza (Mt 25, 40); · Tujye dutura ububabare bwacu ho igitambo gihongerera ibyaha by’abandi, kugira ngo tugire uruhare mu mugambi w’Imana wo gukiza isi.

g) Amasengesho rusange: Muhitemo rimwe muri aya masengesho: · Ishapure imwe ya Rozari, · Ishapure y’Ububabare, cyangwa · Inzira y’Umusaraba.

UMUNSI WA GATANDATU: GUSABIRA ABANA N’URUBYIRUKO

  1. Amasengesho atangira:

 · Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi;

· Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

· Ngwino Roho Mutagatifu;

· Isengesho ryo kwicuza ibyaha;

 · Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho.

 b) Ijambo ridushyira imbere y’Imana: Zab 119 (118), 9-14 Mbese ukiri muto yaba indakemwa ate mu nzira ye? Yabigeraho akurikiza ijambo ryawe. Ndagushakashakana umutima wanjye wose, ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe. Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima, ngira ngo ntagucumuraho. 12Uragasingizwa, Uhoraho! Umenyeshe ugushaka kwawe. Mpora ntondagura amateka yose waciye. Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe kuruta uko ubukire butera ibyishimo.

c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: Yemwe bana mukiri bato ! Iyo mungana mutyo mwumva mushoboye byose. Ariko muritonde, mutagwa mukagenda mugiye».

d) Ijambo ry’Imana: Mt 19, 16-23 Nuko umuntu aramwegera ati «Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?» Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.» Undi aramubaza ati «Ni ayahe se?» Yezu ati «Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.» Uwo musore aramubwira ati «Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kindi nshigaje?» Yezu aramubwira ati «Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.» Umusore yumvise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.

 e) Icyo tuzirikana: Iyo abana n’urubyiruko bagize amahirwe yo kumva iby’Imana, bagakurira mu bantu bafite ubusabaniramana, nabo bagira inyota yo kuyishakashaka. Nyamara, bakenera cyane ababahora hafi, ngo bagende barushaho kumva no kuryoherwa n’ubukungu bw’Ingoma y’Ijuru. I Kibeho, Bikira Mariya yarababuriye, kuko muri iki gihe hari byinshi biteze mu nzira y’urubyiruko, haba mu ikoranabuhanga no mu mashuri usanga atanga ubumenyi ariko ntatange uburere. Hari n’amayeri yo kurwemeza rufite ko bafite uburenganzira ku migenzo imwe n’imwe rwari rukwiye kwirinda. Ni igihe cyo gushyira imbaraga mu ngamba ziherekeza urubyiruko ngo rushobore gutsinda ibitero byibasiye inzira y’abana n’urubyiruko kugira ngo bazavemo imiryango y’abakristu beza b’eho hazaza.

 f) Umugambi: · Twongere imbaraga mu burere gatolika buteguwe neza mu ngo no mu mashuri, kugira ngo abana n’urubyiruko babashe gukurira mu muco wa gikristu; · Dushishikarize abana n’urubyiruko kwinjira mu matsinda asenga aho kuba mu matsinda abatandukanya n’Imana. g) Amasengesho rusange: Muhitemo rimwe muri aya masengesho: · Ishapure imwe ya Rozari, · Ishapure y’Ububabare, cyangwa · Inzira y’Umusaraba.

UMUNSI WA KARINDWI: GUSABIRA ABATEGETSI B’IGIHUGU

  1. Amasengesho atangira :

 · Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi;

· Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

 · Ngwino Roho Mutagatifu;

 · Isengesho ryo kwicuza ibyaha;

· Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho

  • Ijambo ridushyira imbere y’Imana:

 Zab 33 (32), 8-12 Isi yose nitinye Uhoraho, abayituye bose bamugirire ubwoba. Kuko ibyo avuze byose biraba, yategeka, byose bikabaho. Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga, ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa. Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose, n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho, uko ibihe bigenda biha ibindi. Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana, hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!

c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: Bategetsi mwese mufite ububasha bwo guhagararira abantu ! Mwoye kwica, ahubwo nimukize. Mwoye kuba ibisambo, nimusangire n’abandi. Mwitatira ngo muhemukire abashaka kwerekana amakosa yanyu.

d) Ijambo ry’Imana : Lk 22, 24-27 Nuko batangira kujya impaka ngo: umukuru muri bo yaba nde? Arababwira ati «Abami batwara amahangabayategeka uko bishakiye, n’abandi bayafiteho ubutegetsi bagakunda ko babita abagiraneza. Kuri mwe rero, si ko bimeze. Ahubwo umukuru muri mwe nagenze nk’aho ari we muto, kandi umutware ahinduke umugaragu.

 e) Icyo tuzirikana: Pawulo Intumwa yaravuze ati: “Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsi bose kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe (1 Tim 2, 2). Ahandi naho ati: “Umuntu wese yumvire ubutegetsi bumusumbye, kuko nta butegetsi budaturuka ku Mana kandi n’uburiho bukaba bwarashinzwe n’Imana” (Rom 13, 1). Ubutegetsi rero, dusabwe kubusabira kugira ngo bukore icyo Imana yabushyiriyeho. Cyane cyane mu gukoresha ububasha neza. Bikira Mariya aributsa ibyaha abafite ububasha bakunze kugwamo. Yezu ni we rugero rw’umuyobozi mwiza, ubanza kwita ku bo ashinzwe. I Kibeho, Bikira Mariya yanasezeranyije abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu babigiriye Imana ko ntacyo bazaba (Ibonekerwa ry’Alufonsina ryo kuwa 28/11/1989).

f) Umugambi: · Abakristu bari mu buyobozi babubere umusemburo wo kunoza amategeko atabangamira amategeko y’Imana ; · Abayobozi basabe imbaraga zo kwirinda gufatanya inshingano zo kuyobora n’ibikorwa byo guharanira inyungu zabo bwite.

g) Amasengesho rusange: Muhitemo rimwe muri aya masengesho: · Ishapure imwe ya Rozari, · Ishapure y’Ububabare, cyangwa · Inzira y’Umusaraba.

UMUNSI WA MUNANI : GUSABIRA ABAGEZE MU ZABUKURU N’ABANYANTEGE NKE

 a) Amasengesho atangira · Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi; · Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. · Ngwino Roho Mutagatifu; · Isengesho ryo kwicuza ibyaha; · Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho

b) Ijambo ridushyira imbere y’Imana: Zab 71, 5-6; 9.18. Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani, Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye. Narakwisunze kuva nkivuka, unyitorera nkiva mu nda ya mama, ni cyo gituma nzahora ngusingiza. Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru, ngo untererane imbaraga zincika. None ubwo ngeze mu zabukuru, Mana, ntuzantererane, kugira ngo nzashoborekumenyesha urubyiruko, kimwe n’imbyaro zose zizaza ibikorwa by’ububasha bwawe.

c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: « Naziye mwebwe, naziye mwebwe, naziye mwebwe kuko nabonaga hari icyo mukeneye. »

 d) Ijambo ry’Imana : Mt 25, 31-32 ; 34-40 Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. Ibihugu byose bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’iheneNuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ‘Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; 36nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba*.’ Nuko intungane zizamusubize ziti ‘Nyagasani, twakubonye ryari ushonje, maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?’ Nuko Umwami azabasubize, ati ‘Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’

e) Icyo tuzirikana Abantu bageze mu zabukuru ni ikimenyetso cy’umugisha. Buri gihe haba hari impamvu yatumye Nyagasani abaha ubuzima buramye. Bagomba kubahwa no kwitabwaho mu buryobukwiye kimwe n’abandi bantu b’abanyantege nke. Abageze mu zabukuru nibo bashobora kandi gutanga mu buryo bucukumbuye igisobanuro cy’ubuzima, ubutumwa bwa Nyina wa Jambo i Kibeho n’ugushaka kw’Imana. Abakuze ni bo berekana neza impamvu umubyeyi ashobora guhagurutswa n’abana agafata urugendo. Ni bo basobanukiwe impamvu umubyeyi ashobora kuriras ku mpamvu y’umwana.

 f) Umugambi: · Dusabire abageze mu zabukuru kugira ngo bashobore kwakira intege nke z’umubiri bagira no kurushaho kwiyegereza Imana ndetse no kuzasigira umurage mwiza abo babana ; · Dusabire n’abandi bantu b’abanyantege nke kugira ngo bashobore kwitabwaho mu buryo bukwiye no guhabwa icyubahiro cy’abantu baremwe mu ishusho y’Imana.

g) Amasengesho rusange: Muhitemo rimwe muri aya masengesho: · Ishapure imwe ya Rozari, · Ishapure y’Ububabare, cyangwa · Inzira y’Umusaraba.

 UMUNSI WA CYENDA: GUSABIRA ISI KWAKIRA UBUTUMWA BWA NYINA WA JAMBO NO KUMUKUNDA

a) Amasengesho atangira: · Indirimbo mwihitiyemo ihuje n’icyo musabira uwo munsi; · Ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. · Ngwino Roho Mutagatifu; · Isengesho ryo kwicuza ibyaha; · Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho

b) Ijambo ridushyira imbere y’Imana: Lc 1, 39-43 Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere?

c) Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo: «Mbasabye kutibagirwa urukundo nabakunze igihe nza kubasura… Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda cyane ! Icyakora aragowe uzirengagiza urwo rukundo mbasezeranije kandi mbabwiye».

d) Ijambo ry’Imana: Yohani 19, 25-27 Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.» Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.

e) Icyo Tuzirikana: Igihe Nyina wa Jambo aje bwa mbere i Kibeho, ijambo rya mbere yavuze ni iryibutsa umurage Yezu yamuhaye ku musaraba, aho yatubyariye mu bubabare bukomeye yafatanyije n’Umwana we igihe aducungura. Nyina wa Jambo yahamagaye Alufonsina ati “Mwana”, kandi ahita amubaza icyo akunda mu bintu byose. Igisubizo cy’Alufonsina cyaramunyuze, amuha ubutumwa bwo gusabira abandi ngo nabo bagire ukwemera. Uwo “Mwana”, Nyina wa Jambo ahamagara, ni jyewe, ni wowe, ni twese. Nta kindi cyanyura Umubyeryi wacu, ngo kigaragaze urukundo tumukunda nko gukurikiza ubutumwa bwe no kubugeza ku bandi. Yohani we yamujyanye iwe. Twebwe rero, uburyo bwiza bwo kumujyana iwacu ni ukwemera ko ari Umubyeyi udukunda cyane akaba adushakira ibyiza, maze natwe tugaharanira kumukundisha abandi.

f) Umugambi: · Dusabe Roho Mutagatifu kwihutisha ivugurura ubutumwa bwa Nyina wa Jambo busaba kugira ngo rishyirwe mu igenamigambi ry’ikenurabushyo rya Kiliziya. · Dukundishe abandi Bikira Mariya tubigirira mu ngero nziza tugaragaza mu mibereho yacu.

g) Amasengesho rusange: Muhitemo rimwe muri aya masengesho: · Ishapure imwe ya Rozari, · Ishapure y’Ububabare, cyangwa · Inzira y’Umusaraba.

Imprimatur

Mgr Céléstin HAKIZIMANA

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro