Ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge kwasorejwe muri Paruwase ya Ntendezi na Mibilizi

“Imbabazi zirabohora” aya ni amagambo agaragara kumipira yari yambawe n’abasabye imbabazi ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abatanze izo mbabazi bo mu maparuwase ya Mibilizi n’iya Ntendezi zo muri Diyosezi ya Cyangugu kuri uyu wa 28 ndetse na 29 Ukwakira 2021.

Imiryango igera kuri cumi n’irindwi yo muri Paruwase ya Mibilizi ndetse n’imiryango itandatu kuruhande rwa Paruwase ya Ntendezi niyo yiyunze kuri uyu wa 28 ndetse na 29 Ukwakira nyuma y’urugendo rw’igihe kirekire bafashijwemo na komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu ifatanije n’amakomisiyo yo ku rwego rwa Paruwase zombi.

Iyi mihango yo gusaba no gutanga imbabazi kubakoze n’abakorewe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi  muri izi paruwase yabanzirizwaga n’igitambo cya misa hombi cyatuwe na Padiri  Théogène NGOBOKA Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya diyosezi ya Cyangugu. Mu nyigisho yatanze yagiye agaruka kukamaro ko gutanga imbabazi ndetse n’ubutwari bwo kuzisaba; “Gutanga imbabazi ni ugutanga ubuzima” Yifashishije amagambo yo mu Ivanjiri Ntagatifu “Luka 15,11-24” ivuga umugani w’umwana w’ikirara yibukije ko icyaha kigira ingaruka k’ugikoze  mu buryo butatu aribwo: kumushyira kure y’Imana, kumwandavuza (kurwego rwo kumusangiza n’ingurube ) ndetse kigagira ingaruka no kumuryango mugari atuyemo.

Muri iyi mihango yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego bwite za leta ndetse n’abahagarariye andi madini n’amatorero akorera muri izi paruwase, abayitabiriwe bashimishijwe no kubona abahemukiwe n’abahemutse bongera kwicarana bakaganira. Bahamyako ari ikimenyetso gishimangira  ko Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nziza mu mibanire myiza. Byumwihariko kubasabye imbabazi bashimye cyane ababahaye imbabazi kuko bababohoye gereza bari mamazemo igihe dore ko ngo usohohoka muri gereza y’amatafari ukinjira muri gereza y’umuryango mugari iyo utarabasha kubohoka ngo usabe imbabazi abo wahemukiye.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi Cyangugu igira uruhare ruziguye mu kubanisha Abanyarwanda neza nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uku kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana k’ubumwe n’ubwiyunge komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya diyosezi ya Cyangugu yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge dore ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagira iti “Ndi Umunyarwanda mu murage w’ubudaheranwa” .  

Kazuba Kambanda Fabrice