Ukwezi k’Ukwakira ni ukwezi kwahariwe kuzirikana k’ubumwe n’ubwiyunge. Diyosezi ya Cyangugu ibinyujije muri Komisiyo yayo y’Ubutabera n’Amahoro ikomeje gukora ibikorwa bitandukanye muri uku kwezi bijyanye no gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyane cyane abatuye iyi Diyosezi.
kuva taliki ya 15 kugera kuya 17 abakozi ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Cyangugu, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakoze Jenoside bagafungwa nyuma bakaza gufungurwa, bagasaba imbabazi abo bahemukiye, bakazihabwa ubu bakaba bafite amatsinda bahuriyemo y’ubumwe n’ubwiyunge, bakoze urugendo Nyobokamana i Kibeho.
Ni urugendo rwitabiriwe n’abasaga 28 bavuye mu ma Paruwase atandukanye agize Diyosezi ya Cyangugu barokotse Jenoside ndetse n’abakoze Jenoside bafunguwe ndetse bagasaba imbabazi abo bahemukiye.
Muri uru rugendo rutagatifu rwamaze iminsi igera kuri itatu abarwitabiriye babonye akanya gahagije ko gusenga no kwegerana n’Imana, wabaye kandi umwanya mwiza wo kongera kuganira k’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, Gusaba ndetse no gutanga imbabazi, banaboneraho umwanya wo gutemberezwa ubutaka Butagatifu bwa Kibeho no gusobanurirwa ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yatangiye I Kibeho aburira Isi n’abayituye,abasaba kwicuza, guhinduka no gusenga ubutarambirwa kandi nta buryarya.
Padiri Théogène NGOBOKA uyobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu yibukije abitabiriye uru rugendo ko bafite imfunguzo zitandukanye, bamwe bafite izo gusaba imbabazi abandi bafite izo gutanga imbabazi yababwiyeko ari ahaburiwese ho gukoresha urufunguzo rwe abohora abandi.
Abitabiriye uru rugendo batangaza ko bafashijwe cyane no kugera kubutaka butagatifu bakaba barabonye akanya ko gutega amatwi icyo Imana ibashakaho ndetse no kuyitura ibyabo. Bavuga kandi ko rwabafashije kubohoka ndetse no gukomeza kwiyumvanamo nk’abavandimwe. Biyemeje kujya gukora ubutumwa no kubandi batarabasha gutera intambwe yo gusaba ndetse no gutanga imbabazi, bakaba bizeyeko hamwe n’Imana bazabasha kugera ku ntego biyemeje.
Uru rugendo rwateguwe mu rwego rwo kwizihiza ukwezi k’Ukwakira Abakristu bazirikanaho Rozali Ntagatifu, mu Rwanda ku buryo bw’umwihariko kukaba ukwezi ko gushyigikira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ndi Umunyarwanda mu murage w’ubudaheranwa”.
Fabrice KAZUBA KAMBANDA