Ukwezi k’Ukwakira mu Rwanda ni ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu yatangirije kumugaragaro uku kwezi muri Paruwase ya Nyakabuye .
Ni umuhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu hamwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi Nyakabuye. Muri iyi misa abakristu batanu bahamwe n’icyaha cya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, basabye imbabazi muruhame abo bahemukiye ndetse nabo bemera kubaha imbabazi.
Aba basabye imbabazi ndetse n’abazibahaye bari bamaze igihe kitari gito bari mu rugendo rugana ku bwiyunge dore ko bari bamaze amezi asaga 20 bitegura uyu munsi; ni urugendo baherekejwemo na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya diyosezi ya Cyangugu kubufatanye na Komisiyo ya Paruwase ya Nyakabuye.
Padiri Théogène umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yashimiye abatanze imbabazi umutima w’ubutwari bagize, anashima kandi abasabye imbabazi kumuhate wo kwicuza no kwihana bagaragaje. Yabibukijeko urufunguzo rwo kubana mu mahoro ari imbabazi abasaba kubana neza no gufatanya kugira ngo intambwe bateye itazasubira inyuma.
Madamu Epiphanie, umwe mubatanze imbabazi yashimiye komisiyo y’ubutabera n’amahoro gahunda nziza yatangije yo kunga Abanyarwanda, mubuhamya bwe yavuzeko mbere y’uko ababarira yahoranaga umunabi byanamuviriyemo gutakaza ibiro icumi. Nyamara nyuma yo kubabarira uwamuhemukiye yivugiyeko abayeho neza ndetse ibiro bye byagarutse aho yavuye kubiro 47 ubu akaba afite 58. Kuruhande rw’uwakoze icyaha cya Jenoside nawe yashimye uwamubabariye ndetse anemezako nubwo yari yararekuwe umutima we warugifunze. Yakomeje asaba inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse niza Kiliziya gufasha n’abandi bafunguwe batarasaba imbabazi abo bahemukiye kubegera bakiyunga kuko bitanga amahoro.
Iyi Paruwase ya Nyakabuye imaze gushingwamo amatsinda abiri ahuriyemo abakoze icyaha cya Jenoside ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amatsinda yiswe “Mvura nkuvure.”
Komisiyo y’Ubutabera n’Aamahoro ya Diyosezi ya Cyangugu isanzwe ifasha mu kunga Abanyarwanda by’umwihariko abatuye iyi Diyosezi, byumwihariko mu kwezi kwahariwe kuzirikana ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge iyi komisiyo ikora ibikorwa bitandukanye bigamije gusigasira amahoro. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ndi Umunyarwanda mu murage w’ubudaheranwa”.