G S St Dominique Savio Karambi yahimbaje umutagatifu yisunze

Ku wa Kane tariki ya 9/3/2023 muri Paruwase Regina Pacis Mugomba mu kigo cy’ ishuli cya GS Karambi haturiwe I Gitambo cy’ Ukaristiya hazirikanwa mutagati Dominiko Savio waragijwe icyo kigo cy’ ishuli . Igitambo cy’ ukaristiya cya tuwe na Padiri Ombeni Jean Népomouscene uhagarariye uburezi gatolika muri Diyoseze ya Cyangugu. Mu nyigisho ye yibanze ku bintu bine aribyo: Kwiringira Imana kurusha uko twakwiringira abantu cyangwa se ibintu, Kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu , Kuba intaryajya no Kugira umutima mwiza nk’ uwabana bato no Kubanza isengesho muri byose.

Uwo munsi kandi waranzwe na masezerano y’ imwe mu miryango ikorera aho muri iryo shuri aribo Abasaveri, Inkoramutima n’ abalejiyo bato. Ni amasezerano yabanjirijwe n’ umwiherero w’ iminsi itatu ndetse na Penetensiya. Ibirori byakomereje mu byino no mundirimbo no mu mivugo hanyuma hazaho gusangira.

Byegeranijwe na Padiri Vedaste BIZIMANA