
Kuwa 17 Werurwe 2023 abagera kuri 210, bahagarariye abandi mu butumwa bwibanda ku muryango n’abana mu maparuwasi ya Diyosezi ya Cyangugu, basoje amahugurwa y’ iminsi 4 bahabwaga na Komisiyo y’umuryango ku burere bw’abana.
Abayitabiriye bahamya ko bayungukiyemo byinshi ku bijyanye n’uburere bw’abana, bityo ko bagiye kuba intumwa maze inyigisho bahawe bakazigeza no kubandi, kugira ngo batange umusanzu mu gukomeza kubaka umuryango uhamye Kandi utunganye.
AYISHAKIYE Alexandre ukuriye komisiyo y’umuryango muri paruwasi ya Rasano, avugako aya mahugurwa ahawe ayugukiyemo byinshi, cyane ko mu burere bahaga abana babo ngo hari ibyirengagizwaga kubera kutamenya.
Ati” twitabiriye rero amahugurwa twabonye y’ingirakamaro aho twaganiraga ku bijyanye n’uburere bw’umwana. Mu by’ukuri twungutsemo byinshi cyane, duhereye ku buryo umwana akura, uko ababyeyi bagomba kumutekereza mbere y’uko bamusama, igihe amaze kuvuka, yaba akiri mutoya kugera ku myaka Irindwi, ndetse na nyuma y’aho uko akomeza agenda akura mu gihe cy’ubwangavu ndetse n’igihe cy’ubugimbi.”
Yakomeje agira ati” icyo twabonye rero cy’ingenzi ni uko umwana agomba gutegurwa, icyiciro cya mbere cy’umwana akiri mutoya kikamutegurira neza kuzabaho mu gihe cy’ubugimbi.”
HANYURWIMFURA Jean Bosco uhagarariye komisiyo y’utugoroba tw’abana muri paruwasi ya Nyabitimbo nawe yari mu bari bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko, ubu butumwa bahawe batazabwihererana, bityo ko bagiye kubusangiza n’abandi guhera mu miryango remezo kugeza mu maparuwasi yabo kugira ngo bakomeze kubaka umuryango uhamye Kandi utunganye.
Ati” Nkatwe twitabiriye aya mahugurwa mu by’ukuri twabonye ubumenyi butandukanye ku buryo tubona nidutaha tugomba gushaka bagenzi bacu twasize haba mu miryango remezo, mu masantarali ndetse no mu matsinda kuko twe twayitabiriye twari dukuriye inzego zitandukanye, rero ubu butumwa tugiye kubusakaza bugere ku bantu benshi batandukanye”
Padiri Thaddee NSENGUMUREMYI, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango muri Diyosezi Cyangugu, avuga ko nyuma y’ibiganiro nk’abapadiri bahagarariye abandi mu madiyosezi bahuriyemo n’abepisikopi Gaturika mu Rwanda, byari byateguwe n’ihuriro ry’amadini ya gikirisitu mu Rwanda(RICH), bihuzwa n’ubushakashatsi bwa Sinodi nabwo bwagaragaje ko uburere bw’umwana bugenda bugorana, ngo bahise bafata ingamba zihuse, ari na bwo bateguraga aya mahugurwa.
Ati” twatekereje nyuma yo kuganira n’abandi ba Omonie b’amadiyosezi, n’abandi bashinzwe umuryango n’abashinzwe ubusugire bw’ingo, twahuriye i Kabgayi mu biganiro byari byateguwe n’ihuriro ry’amadini ya gikirisitu mu Rwanda(RICH), ifatanyije n’inama y’abepesikopi mu Rwanda, twaganiriye ku burere bw’abana tubihuza n’ibyavuye muri Sinodi dusanga iki kibazo cy’abana gikomeye, uburere bwabo bugenda bugorana ku rushaho, bidusaba ko dufata ingamba kandi zihuse.”
Padiri NSENGUMUREMYI akomeza avugako mu gihe ubushakashatsi bukigaragaza ko mu Rwanda, ku mwaka abana bari munsi y’imyaka 19 babyara abandi bana bangana n’abaturage batuye umurenge umwe, iki ngo ni ikibazo gikomeye kigomba kwicarirwa.
Ati” niba umwana w’umukobwa umwe kuri batanu mu bushakashatsi byagaragaye yemera ko yakoze imibonano mpuzabitsina mbere y’imyaka 18, niba mu buri mwaka bagaragaza ko abana babyara abandi bana, abana babyara bari munsi y’imyaka 19, buri mwaka hakagaragara abana babyaye ibihumbi 19, ibihumbi 23, iki ni icyerekana ko ari ikibazo gikomeye gikwiye kwicarirwa, yego hari igamba zafashwe, hari igamba ziriho muri Kiliziya, hari ingamba Leta ifata ariko ntibihagije kuko imbuto zigaragara ntago ari nziza.
‘Niyo mpamvu rero muri Diyosezi yacu ya Cyangugu dufatanyije n’ihuriro ry’amadini ya gikirisitu mu Rwanda(RICH) n’ abepisikopi bacu, twahuje abanyabutumwa bakuriye abandi mu muryango, abapadiri bashinzwe umuryango mu maparuwasi maze duhuza abantu barenga 200 kugira ngo tubakangure tubereke uko ikibazo gihagaze, tubabwire ko ibibazo bihari bidasanzwe bityo turusheho no gufata n’ingamba zidasanzwe mu icyenurabushyo ry’umuryango.
Byegeranijwe na Théophile