I Nyamasheke hahibwarijwe Yubile y’imyaka 25 y’ababikira bo mu muryango w’Abenebikira

Kuwa 26 Werurwe  2023, Ababikira 2 bo mu muryango w’Abenebikira bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Nyamasheke, Diyosezi ya Cyangugu bizihije Yubile y’imyaka 25 bamaze basezeranye muri uwo muryango. Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye, muri iki gitambo kandi ni nacyo  yasohoreje  ubutumwa Papa  yamutumye ku bakristu b’i Cyangugu, mu rugendo rwa gishumba we n’abandi bepeskopi Gatolika mu Rwanda baherutse kugirira I Roma!

Abizihije Jubile ni  Sr  Maria Mathilde Tuyishimire na Sr Maria Marigarita. Mu ijambo umwe muri bo yageje kuri bari bitabiriye uwo muhango yavuzeko urugendo bakoze rwo kwiyegurira Imana rutari gushoboka iyo hataba Imana, ubufasha bw’ababyeyi ndetse na Kiliziya.

Sr Marie Consolée Mukakibibi, umukuru w’intara y’Abenebikira y’amajyepfo, mu ijambo rye yavuzeko yubile y’imyaka 25 ku bihaye Imana ari igihe cya ngombwa kigenwa na Kiliziya cyo gusubiza amaso inyuma Kandi bakishimira ko bagifite imbaraga zo gukomeza ndetse bakagira n’umwanya wo kwitwara ku byo bataba baratunganyije

Mu ijambo yageje kubari bitabiriye ibi birori nyuma  y’igitambo cya Misa yaturiye muri paruwasi ya Nyamasheke,  Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yagarutse ku kamaro ko kwiha Imana.

Ati” Bavandimwe , uyu ni umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku kamaro k’uwihayimana, tugira imigani myinshi mu kinyarwanda cyacu, ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Ariko hari n’undi mugani dushatse twanawuhimba kuko Ikinyarwanda tukitegekamo, ngo uwambaye ikirezi kera de, ni nawe umenya Koko ko  cyera de, uwo nawo wabaho. Bivuze ngo uwambaye ikirezi kiza arakimenya. Kwiyegurira Imana rero ni ikirezi kitwizihije twese Kandi dusaruraho imbuto nyinshi.”

Mgr Eduard Sinayobye, mu ijambo rye yanagejeje ku bari bitabiriye ibi birori bumwe mu butumwa Nyirubutungane  Papa yamuhaye ngo azanire abakristu b’i Cyangugu mu rugendo rwa gishumba we n’abandi BepIskopi Gatolika mu Rwanda bari baherutse kugirira I Roma, aho yavuze  ko Papa yabahaye ubutumwa bwo kwita ku bihayimana.

Umuryango w’Abenebikira mu butumwa bwawo bwibanda  kwita ku burezi n’ubuvuzi ndetse no gutegura abigishwa n’abana bakeneye guhabwa amasakaramentu. Wita kandi ku barwayi n’abageze mu zabukuru . Ni wo muryango wambere w’Abihayimana b’abakobwa kavukire mu Rwanda washinzwe na Mgr Joseph  Hirth. I Rwaza muri Diyosezi ya Ruhengeri ni ho umuryango w’Abenebikira wavukiye ku mugaragaro nk’ihuriro ry’abakristu basenga (Pieuse union) kuwa 25 Werurwe 1919.   Kuri iyi tariki ya 25 werurwe 1919 ni bwo umubikira wa mbere w’umunyarwandakazi, Mama Yohana Nyirabayovu, yakoze amasezerano ye ya mbere.

Byegeranijwe na Théophile NGENDAHIMANA, Diyosezi ya Cyangugu