CHAPELLE YA CENTRALE GASHONGA YAHAWE UMUGISHA.


Ku cyumweru tariki 13 Gicuransi, ku munsi mukuru w’Ascension, muri paruwasi gatolika ya Mushaka bagize ibyishimo byo guha Chapelle ya Centrale Gashonga umugisha. Uwo muhango wabereye mu gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Mgr Prudance RUDASINGWA ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi ya Cyangugu. Iyo Chapelle ikaba yararagijwe Mutagatifu Petero.

 

     

Centrale Gashonga, si iy’ejo. Iyi Centrale yavutse mu mwaka wa 1913, ikaba yari imwe mu ma centrale ya Misiyoni ya Mibirizi. Aho mushaka ibereye paruwasi, centrale Gashonga yabaye imwe mu ma centrale ya paruwasi Mushaka.

Inyubako nziza ibereye Imana kandi igezweho ya Chapelle Gashonga yuzuye itwaye akayabo k’amafaranga 57,597,749 frw, muri yo umwenda basigaje kwishyura ni 1,800,000 frw. Imirimo y’ubwubatsi yari imaze igihe gisaga imyaka icumi.

Abafashe amagambo anyuranye barimo umuyobozi wa centrale, uhagarariye Leta, Padiri Mukuru wa Paruwasi Mushaka, bose bagarutse ku gushimira byimazeyo abakiristu ba centrale Gashonga bashyize imbaraga hamwe maze bakabasha kwiyubakira Chapelle nziza. Bashimiye n’abandi bose babafashije.

Mu ijambo rye, Mgr Prudance na we yashimiye cyane abakiristu ba centrale Gashonga. Yabasabye kumenya agaciro k’ingoro bamaze kwiyubakira
. Ni aho kujya bahurira n’Imana, n’aho kujya bahurira na Yezu mu karistiya, mu ma sakaramentu, mu Ijambo rye
. Yabibukijeko ingoro y’ibanze aribo ubwabo. Ni imibiri yabo

• ≥ 3 risk factors for CAD -mechanism of action (peripheral vs. central, inducer vs. cialis.

. Ni ubuzima bwabo
. Niyo mpamvu bagomba kujya babwubaha, bakabwitaho.

Yasoje yibutsa gufata neza inyubako ya centrale Gashonga. Yubatse hafi cyane y’amashuri. Yasabye abarezi kuzarinda abana kuyangiriza. Aho kuyangiriza ahubwo izababere aho bigira gusenga, aho bigira guhura n’Imana.

Igitambo cya Misa cyari cyatangiye saa 9h00 cyarangiye 12h00, nyuma hakurikiraha amagambo anyuranye n’ubusabane byasoje 15h00.