UMUNSI MUKURU WA ASCENSION, B.
AMASOMO: Ac 1, 1-11; Ps 46; Ep 4, 1-13; Mc 16, 15-20.
Nyuma y’iminsi mirongo ine Yezu azutse, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Ascension, bishatse kuvuga Yezu asubira mu ijuru kwa Se. Ubundi umubare mirongo ine si umubare ubonetse wose mu muco wa kiyahudi kimwe no muri Bibiliya. Imyaka mirongo ine cyangwa iminsi mirongo ine ni igihe gihagije umunyeshuri yamaranaga n’umwarimu we ku buryo umunyeshuri yabaga amaze gucengera inyisho za mwarimu we, ku buryo na we yajya kuzigisha abandi nk’uko yazihawe. Yezu na we amaze kuzuka yabonekeye abigishwa be mu gihe k’iminsi mirongo ine, none kuri uyu munsi wa ascension yasubiye mu ijuru kwa Se, abigishwa nabo bagiye kujyana ibyo bamwumvanye byose kugera ku mpera z’isi.
Mu bayahudi, hari abantu bamwe na bamwe tubwirwako bazamuwe mu ijuru batagombye kunyura murupfu. Isezerano rya kera ritubwira ukujyanwa mu ijuru kwa Henoki (Intg 5, 24); ukujyanwa mu ijyuru kwa Eliya (2Bam 2, 11). Abakiristu gatorika twemerako Bikiramariya yajyanywe mu ijuru n’umubiri we.
Kugera mu kinyejana cya gatatu mbere ya Yezu, Abayahudi ntacyo bari bazi ku bijyanye n’izuka. Kuri bo nyuma y’ubuzima bwo kuri iyi Si byose byabaga birangiye. Gupfa kwari nko kuzima burundu (Zab 6, 6; 115, 17). Ibyo byatumaga bemeza ukudapfa kw’abantu babaye intwari cyane. Biyumvishagako iyo abo bantu barangizaga ubuzima bwabo hano ku isi ko Imana yabahembaga, ikabajyana mu ijuru ari bazima kugirango babane nayo.
Nyamara ascension ya Yezu itandukanye n’ukujyanwa mu ijuru kw’izo ntwari. Mbere na mbere, Yezu yajyanywe mu ijuru nyuma yo kunyura mu rupfu no kuzuka mu bapfuye
happy to discuss this further”:In addition all doses caused an increase in the total length of the small intestine. cialis without doctor’s prescriptiion.
. Kandi we yanasezeranyije abigishwa be kuzagaruka nk’uko gitabo cy’ibyakozwen’intumwa kibihamya: “Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati ‘Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru”.
Umunsi mukuru wa ascension utwereka amaherezo y’ubuzima bwa Yezu ndetse n’ubwacu twese :twaremewe kuzabana n’Imana ubuziraherezo. Burya iyo twihambira kuri iyi Si, tukihambira ku bintu, amafaranga, ubutegetsi, n’ibindi byose umuntu yarondora, tuba twibeshya, iwacu h’ukuri ni mu ijuru, twaremewe kuzabana n’Imana ubuziraherezo.
Umuntu yakwibaza ati iryo juru tuzabanamo n’Imana riherereye he mu byukuri? Ese ryaba riri ku wuhe mu gabane w’isi ku buryo umuntu yatega agashirwa agezeyo?
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa batubwiyengo “Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati ‘Yemwe bagabo b’I Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru?”.
Ijuru mbere na mbere ntabwo ari ahantu, ijuru ni ukuntu. Ahantu hose tubishatse twahahindura ijuru. Urugo rwanjye mbishatse rwaba ijuru. Ku kazi, hamwe nirirwa, mbishatse hahinduka ijuru. Paruwasi yacu tubishatse yaba ijuru. Igihugu cyacu tubishatse cyaba ijuru.
Nyamara se ibyo bishoboka bite? Twakora iki ?
Ibyo icyo bidusaba nta kindi, ni uguhindura rya tegeko ry’urukundo ubuzima bwacu. Pawulo mutagatifu ubwo yabwiraga Abanyefezi nitwe yabwiraga. Yagize ati “Ndabinginze…nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye n’ituze n’ubwiyumanganye muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro”.
Bakiristu bavandimwe, nguwo umukoro duhawe niba dushaka koko kuzabana n’Imana ubuziraherezo. Nitubane mu rukundo ruzira uburyarya. Nitwikuzemo wa mugenzo wo kwicisha bugufi no kwiyoroshya imbere ya bagenzi bacu
such as premature ejaculation, anorgasmia and lack ofTwo types of standard primary packaging materials were proposed: PVC/PE/ACLAR-Aluminium blister (1 or 4 tablets per blister; cartons containing 1, 4, 8, or 12 tablets) and white opaque high density polyethylene (HDPE) bottles (4, 8 or 12 per bottle) with child-resistant closures with external polypropylene internal polyethylene sealing. cialis prices.
. Niduharanire gutera amahoro mu bo tubana, mu ngo zacu, aho dutuye, ku kazi. Ibyo turamutse tubishoboye, ijuru ryamanuka rikaza ku isi, ku buryo twarijyamo twigenza n’amaguru. Burya ijuru nta handi riba, riba ha handi abantu bakundana, hahandi boroherana, hahandi abantu bahana imbabazi, hahandi abantu babana mu mahoro.
Buri wese niyibaze: Ese aho ntuye, aho ntaha, aho nkora, urugo rwanjye, nakora iki ngo mpahindure ijuru?
Bavandimwe, n’ubwo Yezu yasubiye mu ijuru, nyamara ntabwo yasize abigishwa be. Mu kugenda bigisha amahanga yose yakomeje kubibafashamo, ijambo ryabo yarikomereshaga ibimenyetso byariherekezaga
. Natwe ntabwo yadusize. Yezu ari kumwe na twe mu Ijambo rye, ari kumwe na twe mu masakaramentu ariko cyane cyane muri Ukaristiya. Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe ingabire yo kumukomeraho maze tuzabane nawe mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amen