Inyigisho y’icyumweru cya 23 gisanzwe


Amasomo : Ez 33, 7-9; Ps 94; Rm 13, 8-10; Mt 18, 15-20

Tugeze ku cyumweru cya 23 gisanzwe. Amasomo matagatifu tumaze kumva araturarikira kuzirikana ku ngingo yo gukosorana bya kivandimwe.

Burya kuba muntu yacumura, nta gitangaza kirimo. Nyamara ikigaragara, ni uko iyo twacumuye, iyo hagize utugarura mu nzira nziza, akenshi ntitumureba neza. Kenshi usanga twishimira gusa abantu batuvuga ibigwi, ba bandi badukomera amashyi, ndetse n’iyo baba batubeshya.

Ku rundi ruhande rw’utacumuye, akenshi kubwira umuvandimwe wacu ko yacumuye, biratugora, kenshi na kenshi turicecekera ngo tutiteranya, ngo bitaduturukaho, ngo tudahomba za nyungu twari dusangiye mu bintu, ngo tutiburira umugati. Ikibabaje kurushaho ni uko, usibye no kutabwira umuvandimwe wacu ikibi yakoze, ahubwo tugenda tubikwiza mu bandi ku ruhande, aho tunyuze hose. Ariko ibingibi si ibya none gusa. Mu isomo rya mbere twumvise ukuntu Uhoraho atuma umuhanuzi Ezekiyeli kuburira umuryango wa Isiraheri. Yabamubwiye ati igihe uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye. Uhoraho yagize ati “ Ndamutse mbwiye umugome nti wa mugome we, ugiye gupfa, n’aho wowe ntumuburire ngo ahindure imyifatire ye, uwo mugome azapfa azize ikosa rye, kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye
. Ariko nuramuka umuburiye nntazibukire imyifatire ye mibi ngo ahinduke, uwo mugome azapfa azize icyaha cye, n’aho wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe”. Ese twebwe mu rugo iwacu, mu bo tubana, mu bo duturanye, mu bo dukorana ku kazi, aho nta muntu twaba twaratereranye, ntitumugire inama akarinda adupfana tureba? Ese nta rugo duturanye rwaba rwarasenyutse tureba, twanze kugira icyo tuvuga ngo tutirenya? Ese twebwe aho tujya twemera gukosorwa? Ese udukosoye tumureba neza? Cyangwa natwe dushakisha aho natwe twamutegera?

Kenshi usanga gukosorana kwacu kutagira icyo kugeraho bitewe n’ukuntu tuba twabikoze. Kenshi mu gukosorana kwacu hazamo n’ubwirasi, cyangwa tugashaka gukoza isoni uwaguye mu cyaha

meet the need for direct physician-patient contact in the what is cialis – hypogonadism.

. None ikibazo umuntu yakwibaza, ni ukumenya ukuntu gukosorana byagombye gukorwa. Igisubizo Yezu yagitanze mu ivanjili ubwo yagiraga ati “ umuvandimwe wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye”. Yezu ntashakako hagira ushyira umuvandimwe we ku Karubanda, kuberako twese turi abanyantege nke. Nk’uko Imana itugirira ibanga itegerejeko duhinduka, ni nako natwe twagombye kurigirira abavandimwe bacu. Gukosora umuvandimwe ntibyagombye kuba impamvu yo kwikuza. Gukosora umuvandimwe twagomye kubigirana urukundo nk’uko Pawulo mutagatifu yabitubwiye ati “ntihakagire uwo mubamo umwenda atari uwo gukundana”. Buri wese arimo mugenzi we umwenda wo kumugarura mu nzira nziza igihe cyose yacumuye.

Yezu uzi kamere muntu, ateganya ko ushobora kwegera umuvandimwe wawe akakunaniza. Yezu ntatubwira guhita tumuvanaho amaboko. Hari andi mahirwe atanga. Yagize ati “ natakumva uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugirango ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri cyangwa batatu”. Ndetse yongereyeho ati “ niyanga kumva abongabo ubibwire ikoraniro”. Yezu ntashakako hagira umuntu n’umwe wazimira. Yezu yabwiye ariya magambo abigishwa be nyuma yo kubacira wa mugani w’intama imwe izimira, maze umushumba agafaya icyemezo cyo gusiga za zindi mirongo icyenda n’icyenda, akajya gushaka ya yindi imwe gusa.

Mu isomo rya mbere, Imana yabwiye umuhanuzi Ezekiyeli ati “igihe uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ababwira mu kigwi cyanjye”. Ese twebwe iyo umuvandimwe wacu adukosoye, twumvako ari Imana imunyuzeho ngo itugarure mu nzira nziza? Cyangwa natwe dutangira gushakisha ibyamunaniye? Cyangwa dutangira kumutega imitego ngo turebe natwe aho twamufatira?

Bakristu bavandimwe, ntitwakwirengagiza ko gukosora umuntu wacumuye bikomeye, ko bisaba ubutwari kenshi na kenshi usanga tudafite. Ndetse iyo ari ugukosora umuntu ukomeye, w’umunyacyubahiro, cyangwa umuntu udukuriye, usanga twirebera ku ruhande, ngo hatagira utwicira umutwe, tukaba aka Yohani Batista
. Kuvugisha ukuri biratugora. Yezu ni we washoboye gucyaha icyitwa icyaha no kuvugisha ukuri kugeza igihe abipfiriye. Nyamara yarazutse, ubu ni muzima, ndetse no mu kanya turaza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, Ukaristiya ntagatifu. Nk’uko yabitwemereye agira ati “niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo bansaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru”, hano twebwe turenze babiri. Nitumusabe aduhe ingabire y’ubutwari ituma tubasha kugarura mu nziza umuntu awari we wese wacumuye. Tunamusabe kandi ingabire yo kwiyoroshya, maze natwe twemwere abandi bajye badukosora, batugarure mu nzira nziza igihe cyose twacumuye.

 

Padiri  Fidèle NSHIMIYIMANA