Ku cyumweru tariki ya 19/01/2020 urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu ruherereye i Kigali rwagize ihuriro risanzwe riba mu ntangiriro za buri mwaka banahimbaza imyaka 4 iri huriro ribayeho. Iri huriro ryatangiye tariki ya 10/01/2016. Ryatangiye rishyigikiwe cyane na Nyakwigendera Mgr Yohani Damascène BIMENYIMANA muri gahunda yari afite yo kwita no kwegera ku buryo bw’umwihariko abajene ba Diyosezi ya CYANGUGU aho baherereye hose. Impamvu yo guhuza uru rubyiruko ni uko umubare utari mututo w’abajene ba Diyosezi ya CYANGUGU berekeza mu mujyi bagiye gushakisha ubuzima ndetse no kwiga. Akenshi rero byagaragaye ko abajene batwarwa n’iby’isi bakibagirwa gusenga ariko abandi bagahindura amadini tutaretse n’abandi bagenderaga mu bigare bitandukanye. Nyuma yo kuzirikana kuri iri jambo Kure y’igitsure cy’ababyeyi hafi y’urupfu , Diyosezi ya CYANGUGU irangajwe imbere na Nyakwigendera Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA yemeye ko uru rubyiruko rugomba kwegerwa rukitabwaho rugaharanira gushaka ubuzima ariko rutibagiwe gushaka Imana, abageze i KIGALI mbere bagafasha abahageze vuba kumenya aho basengera, bakabarangira amatsinda yo gusenga ndetse n’ahandi habafasha kuba abakristu beza kandi n’abatannye bakabakoreraho ubutumwa
Further Specialised Tests include :be important determinants in defining and diagnosing the cialis without prescription.
Ibyaranze umunsi w’ihuriro 2020
Abajene bahawe inyigisho yo gukira ibikomere. Iyi nyigisho yafashije urubyiruko cyane dore ko abenshi mu rubyiruko rw’iki gihe bugarijwe n’ubumuga bunyuranye bukomoka ku bikomere hakaba harimo n’abagiye i Kigali bameze nk’abahunze kubera ibikomere. Iyo nyigisho yatanzwe na MUNYANEZA Eugène isozwa n’isengesho ryo gukira ibikomere. Urubyiruko kandi rwabonye umwanya wo kwiyunga n’Imana mu isakaramentu rya Penetensiya. Abajene bagize umwanya wo kuganira no gusangira ubuzima hagati y’abo hakurikijwe amaparuwasi baturukamo. Twagize kandi igitambo cya Missa hiyongeraho no gusaba no gusabirana no gutura Imana umwaka mushya wa 2020 dutangiye. Gahunda yaje gusozwa n’igitaramo cyahawe izina rya RETROUVAILLE cyayobowe na Orchestre SPECIAL MOOD abajene baridagadura kandi barasabana bifurizanya umwaka mushya muhire!
Imbuto zasoromwe ku ihuriro mu myaka ine ishize ribayeho
Imbuto ya mbere ni Chorale Saint Jean Paul II igizwe n’urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu ruherereye i Kigali. Iyo Chorale ifasha cyane abajene baturutse i Cyangugu basanzwe bakora umurimo wo kuririmba kuko mu gihe bataramenya aho bajya gusengera n’andi makorari bashobora kuririmbamo bayinyuramo ikabafasha gukora integration mu mujyi wa Kigali.Iyo Chorale kandi imaze gusura Diyosezi ya Cyangugu kenshi kandi ubutumwa yasigiye urubyiruko muri Forum yabereye i CYANGUGU 2018 bwabaye isomo rikomeye ryafashije benshi mu rubyiruko gufata icyemezo cyo gukorera Nyagasani.
Indi mbuto ni ugushyigikira ibikorwa by’ iyogezabutumwa ry’urubyiruko basura Diyosezi ya CYANGUGU incuro zirenga 5 baje gusura urubyiruko rwa Diyosezi ndetse n’andi maparuwasi. Ingendo bakoreye muri Diyosezi yacu ya CYANGUGU zakanguye benshi mu rubyiruko ruhagurukira gukora ubutumwa no kwitangira abandi.
Indi mbuto ni urukundo rwahuje abajene bacu. Mu myaka ine ihuriro ribayeho dufite ingo zirenga 20 z’abajene bahuye bwa mbere bahujwe n’ihuriro ry’urubyiruko baje gusenga ! Ni ishema rero kubona ihuriro rifasha abajene kuronka umuhamagaro kandi izo ngo zikaba zubakiye kuri Nyagasani mu isengesho. Izo ngo ni urugero rwiza ku rubyiruko bari mu ihuriro kandi zihora zitangira ihuriro ry’urubyiruko mu buryo butandukanye.
Umuhamagaro wavutse si uwo gushinga urugo gusa ahubwo harimo n’abari mu nzira yo kwiyegurira Imana biga mu iseminari nkuru kandi babifashijwemo n’ihuriro ry’urubyiruko bahamenyera inzira banyuramo bakabasha kwiyegurira Imana!
Indi mbuto ni ni uko iri huriro ryabereye abarigize umuryango mushya kandi mugari. Umuntu wese akenera abamuba hafi haba mu byishimo cyangwa mu byago.
Ntitwakibagirwa kandi abo iri huriro ryafashije no kwiyubaka ku mubiri. Benshi baharonkeye incuti zibafasha kubona akazi no kubona imibereho mu mujyi wa Kigali.
Mugosoza turashimira byimazeyo Diyosezi ya CYANGUGU ndetse na Arkidoyosezi ya KIGALI uburyo badahwema gushyigikira ihuriro ry’urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu ruherereye i Kigali!
Turashimira Chorale Saint Jean Paul Il ubwitange idahwema kugaragaza mu iyogezabutumwa ry’urubyiruko!
Turashimira abubatse ingo baronkeye umuhamagare mu ihuriro ry’urubyiruko ubwitange n’umurava bahora bagaragaza mu gushyikira no kwita kuri barumuna babo. Turashimira kandi MUNYANEZA Eugene waduhaye inyigisho nziza igafasha abajene gukira ibikomere. Turashimira Padiri Omoniye w’urubyiruko rw’Arkidiyosezi ya KIGALI Padiri Alexis watubaye hafi cyane. Ntitwakibagirwa kandi gushimira abajene bavuye i CYANGUGU bagiye gushyigikira urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu ruba i KIGALI ndetse na Orchestre Special Mood idahwema kwitangira iyogezabutumwa ry’urubyiruko.
Abitangira iyogezabutumwa ry’urubyiruko mwese murakagwira kandi Imana ibahe umugisha!
Padiri Emmanuel UWINGABIRE Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Cyangugu