Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Mgr Smaragde MBONYINTEGE yakiranye ibyishimo urubyiruko rwa Diyosezi ya CYANGUGU rwamusuye kuwa gatandatu tariki ya 4/01/2020
Mu kiganiro bagiranyi yarushimiye uruhare rugira mu iyogezabutumwa ry’urubyiruko! Yagize ati: abajene b’i CYANGUGU nta muntu utabazi muri forum! Muzwiho kwitabira kurusha abandi, muzwiho gushyuha no gushyushya abandi, yongeraho ati no kurimba muri abambere n’ikimenyimenyi uko mwambaye uyu munsi birisobanuye!
Yabashimye kuri urwo rugero rwiza mu iyogezabutumwa ry’urubyiruko batanga anabashimira ubwitange badahwema kugaragaza.
Mu butumwa yabahaye yabasabye guhorana ubutwali mu rugamba rwo guhamya ukwemera, kurangwa n’ishyaka ryo kwamamaza inkuru nziza no kuyitangira ndetse no kurangwa n’ishyaka ryo kubohora abo Shitani yagize imbata. Yasabye urubyiruko gusoma ibitabo bibafasha gusobanukirwa n’inyigisho za Kiliziya by’umwihariko igitabo cya Padiri AMERICA Victor cyitwa NZI UWO NEMEYE
Musenyeri yakomeje kubana n’urubyiruko no mu gitaramo cyayobowe na Orchestre Special Mood ndetse na Chorale De Gloria Dei akaba yashimye intambwe urubyiruko rwa Diyosezi ya CYANGUGU rumaze gutera mu iterambere anashima uburyo basusurukije abakristu ba Diyosezi ya KABGAYI! Yagize ati: Murashyushye, murizihirwa ariko musige mushyuhije n’abanjye kandi mubatoze kwizihirwa!
Ku ruhande rw’urubyiruko kubonana n’Umwepiskopi wa KABGAYI byabashimishije cyane.Bisanzuye, bagera n’aho bamubwira ko bahangayikishijwe cyane n’uko Diyosezi ya CYANGUGU idafite Umwepiskopi
Standard Questionnaires5Apomorphine, a dopaminergic agonist acting at the generic cialis.
Abajene bashimiye cyane Nyiricyubahiro MUSENYERI Smaragde MBONYINTEGE umwanya yabahaye, akabaganiriza, akabatega amatwi, agataramana nabo kandi akabaha umugisha!
Padiri Emmanuel UWINGABIRE
Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya CYANGUGU.