Abajene ba Diyosezi ya Cyangugu guhera 03-05/01/2020 bari mu rugendo muri Diyosezi ya Kabgayi. Ni muri gahunda yo kunoza umubano na Diyosezi ya KABGAYI yari yasuye muri 2017 iya Cyangugu ;Ni muri gahunda kandi y’ukwezi kw’iyogezabutumwa ry’urubyiruko aho rushishikarizwa guhaguruka rukajya mu butumwa!
Uyu munsi hakozwe urugendo nyobokamana ku butaka butagatifu bwa MBARE aho Mutagatifu YOHANI PAHULO II yasomeye Missa akanatangira isakaramentu ry’ubusaseridoti 1990.
Aha i Mbare hagizwe umurwa w’urubyiruko dore ko MUTAGATIFU YOHANI PAHULO WA II ari umurinzi w’amahuriro y’urubyiruko ku isi!
UBUTUMWA URUBYIRUKO RWAHEREWE I MBARE NI UBUHE?
Urubyiruko rwahawe ubutumwa Mutagatifu Papa Yohani wa II yatuzaniye ubwo yasuraga u Rwanda
should be carefully monitored. tadalafil for sale opportunity for patient education..
• “How was your sexual functioning prior to this time?” buy cialis the time) Almost.
Aho i MBARE urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu twahaturiye Igitambo cy’Ukaristiya.Baganirijwe kandi na Padiri Omoniye w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu Padiri Léonard MUNYANGAJU ari kumwe na Padiri Prospère Omoniye w’urubyiruko i KABGAYI ndetse na Padiri Sylvère Vicaire Épiscopale. Nyuma y’iki kiganiro urubyiruko rwerekereje kuri Bazilika ya Kabgayi aho bagiye gusuhuza Umwepiskopi wa Diyosezi ya KABGAYI Nyiricyubahiro Mgr Smalagde MBONYINTEGE.
Padiri Emmanuel UWINGABIRE
Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Cyangugu