Amahoro, inzira y’ukwizera ku batuye isi

Buri mwaka, Kiliziya yagennye ko itariki ya 1 Mutarama iharirwa Umunsi Mpuzamahanga wo gusaba amahoro mu isi yose. Kuri uyu wa 01 Mutarama 2020, turahimbaza uwo Munsi ku nshuro ya 53 nyuma y’uko Papa Pawulo wa VI awushyizeho mu 1967.

Mu butumwa yageneye Abakristu kuri uyu Munsi, Papa Fransisko agaruka ku gisobanuro cy’amahoro nk'”ikintu cy’agaciro kanini cyane abatuye isi bose bahora bifuza kugeraho”. Amahoro ni inyota buri muntu yifitemo muri kamere ye ku buryo “uyu munsi ashobora kuba agowe n’imibereho ariko agakomeza kubyihanganira kuko aba yizeye ko umunsi umwe ibintu bizahinduka, akabaho mu mahoro, akishima kurusha uko yababaye”.

Papa akatwereka ko amahoro ari inzira y’ukwizera mu guhangana n’imbogamizi n’ibigeragezo bitwugarije: “Ukwizera ni umugenzo mbonezamana udutera ubutwari bwo gutwaza, bityo tugakomeza urugendo kabone n’ubwo imbogamizi zisa n’iziturusha imbaraga”.

Imwe mu mbogamizi mu nzira y’amahoro ni “intambara n’amakimbirane byagiye bisimburana mu kuyogoza isi, kandi na n’ubu bikaba bidahwema kwibasira by’umwihariko abakene n’abaciye bugufi”. Hari kandi ikibazo cy'”ingoyi yo kunyunyuzwa n’abandi n’iya ruswa” bituma habaho inzangano n’inabi. Hari n’ikibazo cy’abantu bo mu byiciro byose “badahabwa icyubahiro kigenewe muntu, batihanganirwa uko baremwe, badahabwa ubwisanzure burimo n’ubw’iyobokamana, batemerewe kwishyira hamwe no kwizera ahazaza”. Ingaruka ni uko “benshi muri izo nzirakarengane bahorana akababaro ko gusuzugurwa no guhezwa, k’icyunamo n’akarengane ndetse n’ihungabana ryo kwibasirwa kw’imiryango yabo n’inshuti zabo”.

Agaruka ku bubi bw’intambara, Papa aragira ati “intambara ni umugambi wo kwica abavandimwe kandi isenya ubuvandimwe karemano tugomba kugaragarizanya bamwe ku bandi. Akenshi abantu bashyamirana iyo badashoboye kwakirana mu byo badahuje. Iyo bigenze bityo, hazamuka ikintu cyo kwishyira hejuru no gushaka kuyobora abandi. Ibyo birangwa no gushaka kwikubira, ubwirasi, inabi no kubona undi nk’ikibi, bikaganisha ku kumuheza ndetse no gushaka kumwikiza. Intambara itizwa umurindi no gusenyuka kw’imibanire, icyifuzo cyo kuba hejuru y’abandi, gukoresha nabi ububasha, gutinya undi no kubangamirwa n’ibyo mudahuje na we. Ibyo na byo bigakomezwa n’uko abantu batagitinya intambara. “

Papa Fransisko atwereka kandi ko igituma amahoro abantu banyotewe badashobora kuyageraho ari igishuko cyo gushaka kwirinda no gushingira amahoro n’umutekano ku “gutinya kugirirwa nabi cyangwa gukangisha kurimbura abandi”, ku “gutera abandi ubwoba no kubasuzugura”. Aho kuyobora ku mahoro, gutera ubwoba no gukangisha abandi imbaraga “bisenya imibanire hagati y’abantu, bikabangamira umushyikirano hagati yabo”, bigatuma “batagira uwo bizera ndetse bagatangira kuba ba nyamwigendaho. Iyo abantu bananiwe kwizerana ahubwo bagatinyana, ntibaba bagishoboye kubana neza, ahubwo buri wese ahorana ubwoba ko undi yamugirira nabi. Mu buzima nk’ubwo rero nta mahoro ashobora kubaho

making). An important issue prior to the institution of anyOral Agents cialis without prescription.

. Ni yo mpamvu gutunga intwaro za kirimbuzi bitakwizeza umutekano nyawo”.

Papa agashimangira rero ko inzira nyakuri y’amahoro ari iyo gushyira hamwe mu guharanira ejo hazaza harangwa n’ubwuzuzanye no kumva ko buri wese afite inshingano yo kwita kuri mugenzi we haba mu “muryango w’abantu uriho ubu ndetse n’uwo mu gihe kizaza”.

Umushumba wa Kiliziya aratwibutsa ko amahoro atari ikintu umuntu ageraho rimwe rizima ngo birangire. Ahubwo amahoro ni “inzu igomba guhora yubakwa”, ni “urugendo duhuriyemo, tugenda dushakisha icyiza rusange. Ni urugendo rudusaba kuba abanyakuri no kubaha uburenganzira bwa buri wese. Iyo buri wese afite ubushake bwo gutega amatwi mugenzi we, arushaho kumumenya no kumuha agaciro, kugeza n’ubwo uwo yitaga umwanzi we ashobora kumubonamo ishusho y’umuvandimwe”.

Kugira ngo dutangire urwo rugendo rugana ku mahoro nyayo tumurikiwe no kubahana, ni ngombwa “gukomera ku buvandimwe nyabwo bushingiye ku kuba twese dukomoka ku Mana kandi tukarangwa no gushyigikirana no kwizerana.” Bisaba kandi “umurimo wo gushakashaka ukuri n’ubutabera mu bwihangane, wubahiriza kwibuka inzirakarengane ukanabaremamo gahoro gahoro amizero arusha imbaraga ukwihorera”. Urugendo rw’amahoro kandi rusaba kwimakaza demokarasi ishingiye ku “butabera no guharanira uburenganzira bwa buri muntu”. Ni urugendo kandi rusaba umusanzu wa buri wese kuko “nta n’umwe rudafitiye akamaro”.

Kugera kuri ubwo buvandimwe nyabwo, bidusaba kumenya gutega amatwi abandi, ubufatanye no kuzirikana ibyatubayeho mu bihe byashize kuko kwibuka ari “inzira igana ku kwizera”. Papa ati “Ntidushobora kwemera ko abana bacu n’abazabakomokaho bibagirwa ibyabayeho, kuko kubyibuka bizabatera imbaraga zo guharanira kubaka ahazaza heza kandi harangwa n’ubuvandimwe”. Bityo “bagakangurira abatuye isi guhagurukira icyarimwe mu gihe hari abashaka kwishyira hejuru y’abandi no kubarimbura”.

Kugera ku mahoro nyayo kandi bisaba kumvira umutimanama utoza icyiza ugahigika ikibi no guhuza ubushake bwa buri wese n’imigambi ya politiki kuko “amahoro aturuka mu mutima wa muntu kandi ubushake bwa politiki bugomba buri gihe guhora buvugururwa kugira ngo haboneke uburyo bushya bwo kunga no guhuriza hamwe abantu n’imiryango”.

Duhamagariwe kuba abantu batera amahoro tumenya “kubabarira abavandimwe bacu”, tureka “ibyifuzo biturimo byo gushaka gutegeka bagenzi bacu, ahubwo mbere ya byose tukababona nk’abantu, nk’abana b’Imana, nk’abavandimwe bacu. Ntidukwiye na rimwe kubacira urubanza kubera ibyo bavuze cyangwa bakoze, ahubwo tugomba kubaha agaciro nk’abantu dusangiye isezerano ry’Imana” . Turasabwa kumenya guhitamo inzira yo kubaha abandi bidufasha kuva mu bitekerezo biganisha ku kwihorera. Bityo rero kubabarira no kwiyunga n’umuvandimwe biduha gushyira “nzira twizeye kugera ku mahoro”.

Ntidushobora kandi kugera ku mahoro nyayo igihe twibwira ko “dufite uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije, gukoresha ibyaremwe icyo dushaka ntawe udukoma imbere, cyangwa tukishora mu ntambara, mu karengane no mu ihohotera”. Ni yo mpamvu dusabwa guhindura imyumvire n’imyitwarire yacu ku bidukikije duhangana “n’ingaruka z’ububi bwacu kuri bagenzi bacu, ingaruka zo kutubaha inzu rusange no gukoresha nabi umutungo kamere kubera gushyira imbere inyungu z’ako kanya, tutitaye ku bantu, ku mutungo rusange no ku bidukikije ubwabyo”.

Urugendo rw’amahoro ni urugendo rudasaba kwita ku bidukikije, duharanira ko habaho ubwiyunge “hagati y’abantu n’ubutaka, hagati y’ibihe byatambutse n’ibihe turimo no hagati y’ibyo twagerageje n’ibyo twizeye”. Ibi bigasaba “gufata isi nk’impano twahawe n’Imana kugira ngo twese itubere nk’inzu dutuyemo. Dukeneye guhindura imitekerereze n’uburyo tubona ibintu no kureka kwireba twe twenyine, kugira ngo duhure n’abandi kandi dufate ibyaremwe nk’impano yuje ubwiza n’ubuhanga by’Uwabiremye”.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Fransisko adusaba kumva ko “amahoro ashoboka no kwemera ko mugenzi wacu na we akeneye amahoro angana n’ayo dukeneye”. Amahoro ni inzira y’ubwiyunge isaba ukwihangana no kwizera, kubera ko “akenshi amakimbirane aturuka ku bwoba. Ni ngombwa rero ko dutsinda ubwoba bwa muntu, tukamenya ko turi abana bafite umubyeyi ubakunda kandi witeguye kubakira no kubaha ibyo bakeneye. Guhura no gushyigikirana bya kivandimwe biturinda guhora twikanga ko mugenzi wacu yatugirira nabi”.

Tubifurije mwese Umwaka Mushya Muhire wa 2020 muri aya magambo Papa Fransisko: “Imana yo itanga amahoro niduhe umugisha kandi idufashe kubana n’abandi mu mahoro. Bikira Mariya, Umubyeyi w’Umwami w’amahoro n’Umubyeyi w’imiryango yose ituye isi, aduherekeze kandi ashyigikire buri ntambwe dutera mu rugendo rugana ku bwiyunge. Abavuka bose nibabeho mu mahoro kansi isezerano ry’ubuzima n’iry’urukundo biri mu mutima wa buri muntu bisagambe muri bo”.