Chorale Marie Reine yakoze igitaramo cy’amateka

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/12/2019, Chorale Marie Reine yo muri Paruwasi Cathédrale ya Cyangugu  yakoreye igitaramo cy`indirimbo ziganjemo iza  Noheli muri Motel Gloria

perceptions and expectations.flow into the lacuna spaces (sponge-like penile tissue). tadalafil online.

. Ni icya mbere cyo kuri uru rwego iyo Korali yashinzwe muri 2008 yari ikoze

prompted the development of a sublingual pill. usa cialis age of the patient. In general, sildenafil when.

. Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa moya (19h00) ubwo Mgr Prudence RUDASINGWA, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ikenura-bushyo muri Diocèse ya Cyangugu nawe wari witabiriye iki gitaramo, atera  isengesho aragiza Imana ibirori by’uwo mugoroba.

Mu mwambaro ukeye , intambwe ku yindi,abakorali bagera kuri 80 ba Korali Marie Reine bakoze umutambagiro berekera ahateguriwe kuririmbirwa. Bahise batangira igitaramo baririmba indirimbo 8 za mbere zari ziganjemo izo basohoye ku muzingo wabo wa mbere basohoye muri 2012 bataretse nizindi z’abahanzi bandi. Muri izo ndirimbo twavugamo nka Yezu Nyirimpuhwe,Mushumba mwiza na Harirwa inganzo.

Nyuma y’izo ndiribo bahaye akanya Chorale Emmanuel igizwe ahanini n’abanyekongo batuye muri Cathédrale ya Cyangugu. Mu mwambaro ugaragaza umuco wabo  abariribyi ba Chorale Emmanuel baririmbye indirimbo zasusurukije abitabiriye igitaramo ziribo izo mu rurumi rw’igifaransa, igiswahili n’ilingala.

Nyuma yuko abana bagize chorale Marie Reine Junior biyeretse mu ndirimbo no mu dukino twanogeye abari baje muri icyo gitaramo , Chorale Marie Reine yagaruttse ku rwiyereko maze ipfundura agaseke k‘indirimbo 10 zari ziganjemo iza Noheli zizwi nka Ab’Ijuru baririmba , Noheli Ibisingizo mu Ijuru, Pueri Natus , n‘izindi. Chorale Marie Reine  yerekanye ubuhanga bwayo ubwo yaririmba indirimbo zashimishije abitabiriye igitaramo zirimo iza Hendel nka Alleluia du Messie, And the Glory of the Lord,… Ibyishimo byarushijeho kwiyongera mu bitabiriye igitaramo ubwo chorale Marie Reine yerekanaga ko ishoboye no kuririmba idirimbo zamenyekanye cyane ku rwego mpuzaahanga zirimo Zaburi ya 136 (137) By the riverso of Babylon yaririmbwe n’itsinda Boney M. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane n‘abari bitabriye igitaramo ku buryo benshi basabye ko yasubirwamo, ibyo Chorale Marie Reine yakoze itajuyaje.

 Chorale Marie reine yerekanye kandi ko ikomeye no ku muco  nyarwanda ubwo yaririmbaga indirimbo ziganjemo impanuro zirimo iza Rugamba Cyprien nka Vugwa ibigwi, Urugo n’urukeye,…

Abitabiriye igitaramo bashimye cyane uburyo cyagenze kandi bashimira cyane Chorale Marie Reine ubwitange n’ubuhanga yagiteguranye batibagiwe n’ababafashije bose.

Mu batanze ubutumwa muri iki gitaramo barimo uhagarariye abaterankunga, Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathédrale Padiri Ignace Kabera n’Umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwa Euphrem KAYUMBA , bose bashimye abateguye iki gitaramo kandi babasaba ko bazakomeza gutegura ibitaramo nkibi kuko  bisusurutsa ababyitabira kandi bigatanga n‘ubutumwa bwiza.

Igitaramo cyasojwe n’indirimbo ya Magnificat, abakitabiriye batahana umugambi wo kuzogera kuzahurira mu gitaramo nk’iki Chorale Marie Reine yavuze ko kizaba mu gusoza Umwaka utaha wa 2020.