Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019, muri « Centre Diocésain de Pastoral Incuti » muri Diyosezi ya Cyangugu, hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu agenewe Abapadiri n’Abaseminari bakuru baturuka muri Diyoseze zose zigize u Rwanda kuri gahunda yo kwita ku buzima no kubusigasira yateguwe ku bufatanye n’umuryango wa Human Life International.
Nk’uko twabibwiwe na Padiri NDUWAYEZU LONGIN, Uhagarariye uwo muryango mu Rwanda, insanganyamatsiko y’aya mahugurwa iragira iti “Dufatane urunana, twubake umuco w’ubuzima mu isi y’iki gihe” (Building together a Culture of Life in a Secularized World) specific illnesses or of medical treatment for certain illnesses.continued efficacy and safety as well as patient and partner cialis online.
Mu ijambo ryo gutangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Padiri Ignace Kabera waje uhagarariye Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu utabashije kuboneka, yabwiye abitabiriye ko aya mahugurwa aje kugira ngo abantu basobanukirwe byimbitse uburyo bwo kurengera ubuzima ndetse no kurengera umuryango mu Rwanda wugarijwe n’ibyonnyi byinshi, asaba ko amahugurwa yababera umwanya wo kumva no gusobanukirwa agaciro k’ubuzima kandi bakabigeza no ku bandi.
Umunsi wa mbere w’amahugurwa waranzwe n’ibiganiro bigaruka ku mateka y’Umuryango Human Life International n’ubutumwa bwayo, ku gaciro ntavogerwa ka muntu (human dignity) no ku butumwa bwa gikristu bwo kurengera no gusigasira ubuzima bwa muntu.
Ni ibiganiro byatanzwe na Bwana Brian Clowes watangiye ashimira Diyosezi ya Cyangugu yemeye kwakira no gutegura aya mahugurwa. Yagarutse ku Nyigisho za Kiliziya Gatolika zerekeye agaciro ka muntu. Yagaragaje kandi inkubiri y’ibihugu bikize yo kugabanya umubare w’abaturage mu bihugu bikennye ndetse n’ingaruka zayo ku gaciro k’ubuzima bwa muntu, ku muryango no ku mubano w’abashakanye.
Bwana Emil Hagamu, uhagarariye umuryango Human Life International mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’icyingereza, yasobanuye bimwe mu biranga umuntu muzima: ukwemera, icyizere n’urukundo, bituma twita ku buzima bwa muntu kuva asamwe kugera ku rupfu.
Human Life International ni umuryango wa gikiristu uharanira kubungabunga agaciro k’ubuzima bwa muntu, ubusugire bw’umuryango ndetse n’icyubahiro gikwiye isakramentu ry’Ugushyingirwa mu murongo w’Ivanjili n’Inyigisho za Kiliziya. Ni umuryango washinzwe n’umupadiri w’umubenedigitini, Padiri Paul Marx mu w’i 1972 ushingirwa muri Amerika. Ni umuryango uharanira kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya bwo kwigisha no gushishikariza isi kumenya uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kubusigasira kuva ku isamwa kugera ku rupfu rusanzwe.
Uyu muryango ufite icyicaro muri Amerika, wageze mu Rwanda muri 2007 aho watangiriye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda n’iya Kabgayi usobanura ibikorwa bijyanye n’inyigisho za Kiliziya ku bijyanye n’agaciro k’ubuzima bwa muntu, ku gaciro k’isakramentu ry’Ugushyingirwa n’ubusugire bw’umuryango. Izo nyigisho zahawe abanyeshuri mu Isemineri nkuru maze na bo batangira gusohoka bakajya kuzitanga hirya no hino mu mashuri yisumbuye ndetse na za paruwasi bikomereza muri za Kaminuza. Aha twavuga Kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda. Bimwe mu byo bakoze, harimo guhindura mu kinyarwanda inyandiko zijyanye n’inyigisho za Kiliziya ku bijyanye n’agaciro k’ubuzima bwa muntu, umuryango n’ugushyingirwa . Ni muri urwo rwego Ibaruwa ya Gitumwa Humanae Vitae ya papa Pawulo VI yashyizwe mu Kinyarwanda n’abaseminari igasohoka mu kwezi k’Ugushyingo 2018 kandi bafasha abakirisitu gatolika kuyisobanukirwa.