Nyuma y’imyaka irenga itandatu basengera mu mahema, kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019, abakristu ba Santrali ya Gitongo basabwe n’ibyishimo byo kubona Kiliziya nshya yahawe umugisha mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, afatanyije na Musenyeri Pierre d’Ornellas, Arkiyepiskopi wa Rennes mu gihugu cy’Ubufaransa.
Ahereye ku isomo rya mbere ryo mu gitabo cya Nehemiya (8, 2-4a.5-6.8-10), Musenyeri Celestin yakanguriye abakristu kugirira icyubahiro Ijambo ry’Imana bazajya bumvira muri iyi Kiliziya nshya babonye.
Mu murongo w’isomo rya kabiri (1 Kor 3, 9-11.16-17) n’Ivanjili (Yh 2, 13-22), yashishikarije nanone abakristu kuzirikana ku cyubahiro gikwiye Ingoro y’Imana. Yagarutse cyane kuri iri jambo rya Pawulo “Ntimuzi se ko muri Ingoro ya Roho Mutagatifu”, ashimangira ko kubaha Ingoro y’Imana bijyana no kubaha ubuzima bwa muntu kuva avutse kugeza apfuye, kuko buri wese ari “kiliziya, Ingoro y’Imana” ikwiye kubahwa no kubungabungwa. Ni ngombwa kubaha umubiri wa muntu no kurinda uburenganzira kandi buri wese akubaha umubiri we, akawitaho, akawurinda icyawandavuza kuko ari Ingoro y’Imana. Kubaha Ingoro y’Imana kandi nk’uko Umwepiskopi yakomeje abishimangira bijyana no kuyigirira isuku, kwirinda kuyivogera no kuyirinda abayivogera nk’uko Yezu arwanira ishyaka Ingoro y’Imana ayirukanamo abayihindanyaga bayicururizamo, bakanayicururizamo kandi ari “inzu y’isengesho”.
Yashoje asaba abakristu kubakira ubuzima bwabo kuri Yezu Kristu, we kibanza nyakuri cyashijwe n’Imana ngo yubakeho Ingoro yayo mu bantu
complicated. There is a statistical decline of testosteroneDefinition of Erectile Dysfunction (ED) buy cialis online.
Mu ijambo yavuze asoza ibirori, Musenyeri Celestin yashimiye abakristu uko bitanze kugira ngo iyi kiliziya iboneke haba mu mbaraga, mu gihe no mu bushobozi bw’amafaranga. Yabashishikarije gukomeza ubutumwa bwo gukangura abaguye, baharanira kuba abakristu beza kugira ngo abababona basengera neza muri iyi Ngoro babonye, bizabareshye bakurizeho kugaruka muri Kiliziya
* All questions are preceeded by the phrase ‘ Over the past 4 weeks.’ cialis without prescription In the rabbit model sildenafil potentiated the relaxation of the NO donor SNP (sodium nitroprusside) and the endothelium-dependent relaxation of the muscarinic agonist methacholine..
Kiliziya ya Gitongo yahawe umugisha uyu munsi ikaba yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari. Iyi Santrali yashinzwe mu mwaka wa 2012, kuva ubwo abakristu bakaba batari barabona kiliziya ikwiye yo gusengeramo kuko babanje kujya basengera mu ihema ryari riteye ku kibuga, mbere y’uko bahagarikirwa kuhasengera mu 2017 kubera amabwiriza yerekeye kiliziya n’insengero mu Rwanda.