Inkoramutima z’Ukaritsiya za Diyosezi ya Cyangugu zakoreze urugendo nyobokamana

Kuva ku wa 6 le 11/03/2023 saa 15h00 kugeza ku cyumweru le 12/03/2023 saa 12h30, abagize umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya, Diyosezi ya Cyangugu bagera kuri 949 bari bateraniye ku Ibanga ry’Amahoro, mu rugendo nyobokamana rwa buri mwaka rwo kwizihiza Mutagatifu Dominiko Saviyo bisunze, no gusabira Inkoramutima z’Ukaristiya za Diyosezi yacu zitabye Imana.


Uru rugendo rwabaye akanya ko kuzirikana gu gihe cy’igisibo, ku butumwa bw’inkoramutima n’icyo zisabwa gukora nk’inshuti z’Ukaristiya by’umwihariko.

Byegeranijwe na A.NIYONSENGA Jean Bosco