Muri Paruwasi ya NKOMBO hasorejwe icyumweru cya Giskuti

Kuwa 25 Gashyantare 2023, muri Paruwasi ya NKOMBO, Diyosezi ya Cyangugu hasorejwe icyumweru cya giskuti cyatangiye kuwa 22 Gashyantare 2023 hibukwa uwashize umuryango w’Abasukuti n’uw’Abagide, Baden Powell, kikaba ari icyumweru cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye by’urukundo aho basuye abarwayi mu kigo nderabuzima cya nkombo, basura infungwa n’abagororwa mu magororero atandukanye ndetse bubakira n’abatishoboye.

Insanganyamatsiko y’iki Cyumweru, yari’Ibidukikije ntabwo ari ahantu ho gusura gusa ahubwo ni n’iwacu.’ Hakozwe ibikorwa birimo kwinjiza abashya bifuza kwinjira muri uyu muryango aho mu gitambo cya misa cyaturiwe muri paruwasi ya Nkombo, abasukuti bashya bagera kuri 17 basezeranye ku injira muri uyu muryango.

Abasore n’inkumi bo mu muryango w’abaskuti n’abagide bari mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe abasukuti basoreje muri paruwasi ya NKOMBO, bubakiye Umukecuru Dina Nyirarubungo ndetse banasura abarwayi mu kigonderabuzima cya Nkombo. Bahamya ko ibi byose babikora nk’umurage basigiwe na Baden Powell wabahaye inshingano yo guhindura isi nziza kurusha uko bayisanze.

IRADUKUNDA Devotha wiga mu rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero [GS St Pierre Nkombo], asobanura akamaro ko kuba ari umusukuti yagize ati’’ kuba umusukuti biguha imbaraga zo gufasha bagenzi bawe, kubera ko baduha inyigisho nyinshi z’uko twafasha bagenzi bacu biciye mu nshingano eshatu twasigiwe na Baden Powel arizo inshingano ku Mana, inshingano kuri bagenzi banjye n’inshingano kuri njyewe ubwange’’

Naho NIYOKWIZERWA Martha wo mu rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Irene Bugumira muri paruwasi ya NKOMBO avuga ko uretse kuba mu muryango w’abasukuti atorezwamo kugira umurava wo gukora ibikorwa by’urukundo, ngo n’inyigisho akura muri uyu muryango zimufasha gutsinda ibishuko byugarije abangavu muri iki gihe.

Ati’ kuba mu basukuti bimfitiye akamaro kuko hari ibishuko byinshi mbasha gusimbuka nk’umwana w’umukobwa, kuko duhura n’inyigisho, abaturutse ku rwego rwo hejuru bakaza bakatwigisha bakatubwira uko twategura ejo hacu heza n’uburyo twakirinda twe ubwacu ndetse bakanatubwira uburyo twafasha bagenzi bacu kuko  byose bikubiye muri za nshingano eshatu twasigiye n’umubyeyi wacu Baden Powell   arizo inshingano ku Mana, inshingano kuri bagenzi banjye n’inshingano kuri njyewe ubwange’’

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo Janvier MUSHIMIYIMANA, wari kumwe n’aba basore n’inkumi mu gikorwa cy’umuganda wo kubakira umukecuru Dina Nyirarubungo wo mu murenge wa Nkombo, yashimye ibikorwa by’urukundo bikorwa n’ urubyiruko rw’abaskuti avuga ko ari ingenzi ku mibereho y’abaturage. 

Komiseri mukuru w’Abasukuti mu karere ka Rusizi, Bugingo Simon Pierre,yasobanuye uko iki Cyumweru kiba giteye n’ibikorwa bigikorerwamo n’impamvu ya cyo kandi  avuga ko iyo miryango y’abasukuti n’abagide yigisha abana kugira imyitwarire myiza no gukora ibikorwa byiza bakazakura bashoboye kugira inshingano ku mana, ku bandi ndetse no kwiyitaho bo ubwabo.

Komiseri Bugingo yagize ati’’ubusanzwe mu kwezi kwa kabiri kwa buri mwaka tugira icyo twita icyumweru cya Gisukuti, aho tugira ibikorwa bitandukanye birimo cyane cyane gufasha abanyarwanda batandukanye batishoboye muri gahunda zitandukanye.kuri ubu rero twashimye ko twakozemo ibikorwa bigendanye no gufasha abatishoboye tubashakira aho kuba, niyo mpamvu rero uyu munsi turi Hano ku Nkombo aho twubakiye umuturage ndetse tunasura abarwayi kandi ibyo dukora birakomeje kuko si hano gusa ku Nkombo kuko n’ahandi tuzajyayo.’’

Avuga ku kamaro ko kuba umwana yakurira mu muryango w’abasukuti n’abagide, komiseri Bugingo yakomeje agira ati’’ ubundi ikintu cya mbere umusukuti agomba kumenya ni ukubahiriza amategeko y’Imana n’ay’igihugu cye. Iyo tuvuze inshingano ku Mana ni uko ikintu cya mbere ugomba gukora nk’umusukuti ni uko ugomba kubaho usenga, kubaho ukora ibyo imana ishaka, ukaba intangarugero mu bandi. Iyo tuvuze rero inshingano kuri wowe ubwawe bivuze ko nawe ubwawe mbere y’uko umenya abandi ugomba kubanza kwinya ukamenya ko hari ibyo ugomba gukora kugira ngo umenye iby’abandi. Inshingano ku bandi n’uko n’abandi nabo ugomba kumva ko bakureba ukabafasha mu buryo bwose ushoboye. Uyu munsi urubyiruko turarutoza gufasha, turarutoza kwishakamo ibisubizo bakumva ko biriya turi gukora aho twubakira umuturage kandi ufite abana, abana afite bazakura bakunda umuryango, bakure bumva ko umuryango w’abasukuti atari umuryango wa morari gusa ngo abantu bagiye kwishima, ahubwo ni umuryango wo gufasha no gutabarana.’’

Padiri Berthille HATEKIMANA ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Mwezi akaba anashinzwe umuryango w’abasukuti[omonie} muri Diyosezi ya Cyangugu, yemeza ko abana bakurira mu muryango w’ abasukuti n’abagide baba bafite indangagaciro zibafasha mu buzima.

Ati’’ umuryango w’abasukuti ntago ari abagaturika gusa nk’uko tuvuga imiryango ya agisiyo gaturika, ni urubyiruko bumva bashaka gufata intumbero yo guhindura isi bakayisiga ari nziza kurusha uko bayisanze, uko basuhuzanya ngo ubusukuti imbere heza, buriya ni ukugira ngo bariya bana tubatoze kugirango babashe kugira aho babarizwa, aho babafasha bakabareberera, banabagira inama kugira ngo nyine babashe kubona icyo gukora n’umurongo ngenderwaho mu by’uby’ukuri bibabuze kujya mu bindi bintu byabajyana ku ruhande bikabavana mu guharanirira kugira ubuzima bwiza ndetse n’intego mu iterambere ry’umubiri ndetse n’irya roho. Niyo mpamvu rero baba bafite umupadiri ubashinzwe muri Diyosezi, baba bafite n’abakomiseri mu turere dutandukanye n’abandi babafasha ariko Kiliziya Gatulika yashatse ko haboneka umupadiri ubishinzwe kugira ngo abashe guhuza abo bantu bose.’’

Umuryango w’Abasukuti washinzwe mu 1907 naho uw’Abagide ushingwa mu 1910, yombi ikaba yarashinzwe na Baden Powell, uyu akaba yaravukiye mu Bwongereza ku ya 22 Gashyantare 1857, yitaba Imana ku ya 8 Mutarama 1941 aguye i Nyeli muri Kenya. Wageze mu Rwanda ahagana muri 1950, ubu habarwa Abaskuti bagera ku bihumbi 45 biganjemo Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10-25. Muri Diyosezi ya Cyangugu habarurwa abasukuti n’abagide basaga 1053 aho mu maparuwasi ari mu karere ka Nyamasheke hari abasaga 503 naho muri Rusizi hakabarurwa 400 hiyongeraho n’abandi 150 bari mu igororero rya Rusizi.

Théophile NGENDAHIMANA

Categories:

Like Us On Facebook
Facebook Pagelike Widget