Ku wa 4 Gashyantare 2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, yayoboye igitambo cya Misa yabereyemo amasezerano ya burundu ya Sr Mariya Jeannette w’Umwana w’Imana Nzima.Iyo misa yitabiriwe kandi n’abapadiri,abihayimana, inshuti n’ababyeyi ba Sr Mariya Jeannette ndetse n’abakristu batandukanye.
Mu ijambo rye Mama Mariya Jeannette w’Umwana w’Imana nzima, yashimye Imana yo nyir’urukundo rutagereranywa kuko yamuremye, imubeshaho Kandi inamugira umukristu. Yanashimiye cyane ababyeyi n’abarezi be ku burere bwiza bamuhaye bukaba bwaramufashije kumenya Imana no kuyiyegurira.
Ati” uyu munsi ntakindi navuga uretse gushima Imana, ndashima Imana yo rukundo rutagereranywa, yo rukundo nyarwo kandi rusukuye. Urwo rukundo rwayo nirwo nkesha ubuzima kuko yantekereje, irandema, imbeshaho iranyimenyesha mba umukristu. None kuri uyu munsi yemeye ko mbarirwa mu mubare w’intore ze. Ibyo rero ndayibishimira kandi namwe nkaba mbasaba ngo mumfashe tuyishimire.”
Mama mukuru w’urugo rw’ababikira b’Abakarumelita ruri muri Diyosezi ya Cyangugu, Sr Claver w’Umushumba Mwiza, yavuzeko uwazezeranye yiyemeje kugera ikirenge ke mu cya Mutagatifu Eliyais umuhanuzi, ndetse no kurwanira ishyaka ‘ikuzo ry’Imana. Yavuze kandi ko amasezerano aba akozwe atari umuhango usanzwe ahubwo ko ari igihango usezeranye agiranye n’Imana.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet nawe wari witabiriye uyu muhango, mu ijambo rye yashimye ababikira b’akarumelita ku butumwa bwiza bakora cyane cyane ku kubaho basabira igihugu n’abagituye ngo bagire amahoro.
Mu ijambo rye, Musenyeri Edouard Sinayobye, yashimye ubutumwa umuryango w’ababikira b’abakarumelita bakora muri Diyosezi ya Cyangugu, anashimira uwasezeranye n’abihayimana bose avuga ko ubuzima n’amasezerano byabo ari ikimenyetso gihamya ko Imana iriho.
Yaragize ati” Uwihaye Imana ni umuntu wiyegurira Imana akiha na rubanda. Uwihaye Imana ni uw’Imana.(…) nk’ubu Sr Jeannette turamubona hano hagati yacu atwereka mbere na mbere ko Imana ishobora byose kandi ko Imana iriho kuko ntawiyegurira umwuka wo mu kirere kuko Imana iriho kandi iri hejuru y’ibintu byose. Murabyumva namwe, mbere na mbere abiyeguriye Imana, mbere y’uko tugira icyo dukora, mbere y’uko tugira icyo tuvuga, tuvuga tutanavuze. Muri iki gihe murabizi hateye ibintu byinshi mu isi, rimwe na rimwe binatinyuka bikavugako Imana itariho. Abihaye Imana ni ikimenyetso gihamya ko Imana iriho.”
Umuryango w’ababikira b’abakarumelita, wageze muri Diyosezi ya Cyangugu mu mwaka wa 1991, ubu bakaba bahafite urugo rumwe . Mama Maria Jeannette w’ Umwana w’Imana nzima yakiriye amasezerano ya burundu amwinjiza mu muryango w’abikira b’abakarumelita nyuma y’imyaka icumi yitegura.
Byegeranijwe na Theophile NGENDAHIMANA