Kuri uyu wa kane tariki 6 Nzeri, muri paruwasi gatolika ya Nyamasheke, mu cyumba cy’inama cy’iyo paruwasi hatangiwe inyigisho ku “buzima bukuza Imana umubyeyi wacu”. Ni inyigisho yatanzwe na Bwana Gottfried Prenner wo mu gihugu cya Autriche, wahoze ari inzobere mu byo kubaka imihanda, nyuma yo kwakira ukwemera akiga Tewolojiya akaba amaze imyaka 16 yamamaza ubutumwa bwo guhamagarira abantu kurangamira Imana nk’umubyeyi wuje urukundo
• Nocturnal Penile Tumescence (NPT) Tests1 2 3 4 5 what is cialis.
. Isoko avomaho ni amabonekerwa akomeje kubera i Mejigoruje aho Bikiramariya akomeje kudusaba gusenga dusabira isi amahoro
.
Bwana Gottfried akaba yarashinze umuryango ufite mu nshingano kuba intumwa z’Imana Data umubyeyi udukunda muri ibi bihe turimo, gusenga basabira abantu bose kandi bifatanyije na Yezu, kwitagatifuza bafashijwe na Bikiramariya, abamarayika barinzi n’abatagatifu, gukwirakwiza urukundo rw’Imana Data bigisha Ivanjili banakora ibikorwa by’urukundo hanyuma no gushinga amatsinda yo gusenga ndetse no kuyaherekeza.
Inyigisho yari yitabiriwe n’abapadiri bo muri Diyosezi gatolikaya Cyangugu ndetse na bamwe mu bihayimana b’ababikira
.