TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 23 GISANZWE, B.



ICYUMWERU CYA 23 GISANZWE, B.

AMASOMO: Is 35, 4-7a; Ps 145; Jc 2, 1-5; Mc 7, 31-37.

 

Kimwe mu bintu abantu dutinya, harimo uburwayi. Nta muntu n’umwe wishimira kurwara

The dog had the longest elimination half-life (5.2 h) and was the closest to that of man (approximately 4 h). tadalafil without prescription – Injectable alprostadil.

. Iyo twarwaye tugira ubwoba kubera gutinya urupfu. Nyamara burya twarwara, uburwayi bw’umubiri si bwo bukomeye cyane kuko bugaragarira amaso bityo abaganga b’iyi si bagashobora kubuvura.  Uburwayi bukomeye cyane ni bwa bundi bwo kuri roho, burya butagaragira amaso y’umubiri, burya butujyana mu rupfu rw’iteka. None ubwo burwayi bwa Roho ari nabwo bukomeye cyane, umuganga wabwo yaba ari inde?

Uburwayi bwo kuri Roho si ubwa none gusa. Wa muryango w’Imana ubwo Imana yawambutsaga ya Nyanja bava mu bucakara bwa Misiri biyemeje kuzakorera iyo Mana yonyine. Nyamara hadateye kabiri barabyibagiwe. Imana yabatumyeho abahanuzi kenshi ariko banga kumva. Nibwo bongeye gusubizwa mu bucakara ariko noneho I Babiloni. Kuberako Imana ari urukundo iteka yatumye umuhanuzi Izayi guhumuriza uwo muryango wari mu bucakara muri aya magambo: “Nimubwire abakutse umutima muti ‘Nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Iraje ubwayo kubakiza. Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. Abacumbagira bazasimbuke nk’impala, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo.”

Nyuma y’imyaka amagana n’amagana, ubu buhanuzi bwa Izayi bwujurijwe muri Yezu. Yezu ni we Mukiza wacu. Ni we Imana yohereje ngo aze kudukiza. Mu ivanjili yo kuri kino cyumweru,  Yezu yakijije igipfamatwi kidedemanga : “Muri icyo gihe, Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku Nyanja ya Galileya yerekeje kuri Dekapoli. Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. Amuvana muri rubanda amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi
. Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati ‘Efata’, bikavugango ‘zibuka’. Ako kanya amatwi ye arazibuka n’ururimi rwe ruragobodokama, maze atangira kuvuga neza.”

Bavandimwe, kimwe n’uriya muryango w’Imana wari warabaye ibipfamatwi kuberako utashakaga kumva abahanuzi, nanjye ni kenshi mbwirwa Ijambo ry’Imana nkumva ntacyo rimbwiye. Nkumva ritandeba. Hari abantu uyu munsi usanga icyumweru ntacyo kikivuze kandi barabatijwe. Nanjye nisuzumye nshobora gusanga narapfuye amatwi ntabizi. Nanjye nisuzumye nasanga narajyanywe bunyago, nasanga nararohamye mu bucakara bw’icyaha runaka. Nasanga naragiye kure y’Imana. Na njye uyu munsi Yezu ashaka kunkiza. Ari kumbwirango Zibuka. Nisuzumye nshobora gusanga nta muntu n’umwe njya ntega amatwi, nshobora gusanga ntaherutse kuganira n’uwo twashakanye, nshobora gusanga nta na rimwe njya mbona ikiza cya mugenzi wanjye. Aho na njye napfuye amatwi n’amaso. Niyereke Yezu mbikuye ku mutima, nta kabuza arankiza.

Bavandimwe, Yezu ni we ushobora kudukiza icyaha. Yezu ni we ushobora kuduha imbaraga zo guhinduka. Ese jyewe, wowe, buri wese, nta burwayi afite yamwereka muri kano kanya? Yezu tuze kumwereka imiryango yacu, abavandimwe bacu, abaturanyi bacu. Yezu ni we muganga w’ukuri. Yezu atandukanye cyane n’abaganga b’ino si

Almostregular intervals with every patient receiving treatment cialis.

.  Mu gihe abaganga b’ino si bakorera kumenyekana no kuba ibihangange, Yezu we ntaba anashakako bamenyako hari umuntu yakijije. Amaze gukiza uriya Muntu, Yezu yabihanangirije ngo ntibagire uwo babibwira.

Yezu ubwo yari muri rubanda, bamaze kumuzanira uriya murwayi, ngo yamuvanye muri rubanda, amujyana ahitaruye. Nanjye uyu munsi Yezu ashaka kunjyana ku ruhande, ashaka kunjyana ahitaruye kugirango ansuzume, kugirango mwereke uburwayi bwanjye maze ankize. Uyu munsi nze gushaka akanya nitarure ibintu byose maze niyereke Yezu
.

Bavandimwe, dushobora kwibwirako turi bazima, ko tuzi kuvuga, ko tuzi kumva, mbese ko tutameze nk’uriya muntu Yezu yakijije. Turitonde! Mutagatifu Yakobo yihanangirije abantu bo mu gihe cye. Abo bantu mu makoraniro yabo bubahaga bikomeye abakire maze bagasuzugura abakene. Ese jyewe, wowe, buri wese, aho nta jwi ry’umukene utabaza njya numva maze nkica amatwi? Iyo ngenje gutyo burya nanjye mba mbaye nk’uriya murwayi wapfuye amatwi. Ese jyewe, wowe, nta karengane njya mbona kagirirwa abandi, maze nkaruca nkarumira ngo ntiteranya? Iyo nkoze gutyo, burya nanjye mba mbaye nk’uriya murwayi wadedemangaga. Buri wese rero yisuzumye, yakwisangana buriya burwayi.

Bavandimwe, mu gukiza uriya murwayi, Yezu yashyize intoki ze mu matwi, anacira amacandwe ayamukoza ku rurimi. Twebwe iyo duhawe Yezu, nta bwo tumukoraho gusa. Tumuhabwa wese, tujye tumutuza mu mitima yacu. Nituza kumuhabwa, tuze kumwiyereka uko turi, ntituze kugira aho tumukinga. Tuze kumwereka uburwayi bwacu bwo kuri roho ndetse n’ubwo ku mubiri. Tumwiyereke, tumwereke abavandimwe bacu, tumwereke imiryango yacu, tumwereke abaturanyi bacu. Yezu ni we wenyine ushobora kudukiza, maze tuzibanire nawe ubu n’iteka ryose. Amen