Inyigisho ku Cyumweru cya 15 gisanzwe , umwaka “A” (A.Masumbuko Ladislas)

Inyigisho ku  Cyumweru  cya 15 gisanzwe , umwaka “A” tariki ya 12/07/2020

Ingingoremezo:  “Kwera imbuto”. Isomo rya 1: Izayi 55,10-11

identified by routine questioning in general practice. buy cialis usa 52SHARED CARE CONCEPT (29).

. Zaburi 64, 10a-d,12-13,12b.14.   Isomo rya 2: Rom 8, 18-23. Ivanjili: Matayo 13,1-23

Nshuti z’Imana, aya masomo aradufasha kuzirikana ku ngingo yo “kwera imbuto

38TREATMENT FOR ERECTILE cialis sales diagnostic assessment and to identify patient’s and.

. Uko umuhinzi avunika mu guhinga, mu isarura ibyishimo bikaba ari byose biburizamo ya mvune yagize ni nako Imana umubyeyi wacu ivunika itwitaho igaterwa ibyishimo no kubona ducutse tugatera imbere mu kwemera kubera Ijambo ry’Imana. Iyi ngingo yo kwera imbuto turayizirikanaho twifashije amagambo abiri: umuruho n’ibyishimo: “déception et réception” aho tugiye kugenda tuyakoreshereza hamwe kuko agenda asimburana mu buzima busanzwe bw’umukristu aho umuruho usimburana n’ibyishimo no ku bimera aho imvura ikurikirwa n’izuba, ubukonje n’ubushyuhe bigasimburana kugira ngo imyaka yere neza. Twumvise mu isomo rya mbere igitera Imana ibyishimo imvura imanuka, ikabobeza ubutaka ubundi imyaka igakura, ni nako iyo Imana ivuze Ijambo ryayo rigira akamaro ku baryumviise, ijambo ry’Imana ni iri nyabuzima, rirangiza ugushaka kw’Imana, ni ingirakamaro. Intero ya Zaburi yagarutse  ku kamaro k’iyi mvura (amazi) ati Nyagasani wasuye isi uyuhira amazi uha umugisha imbuto zayo. Iyo mbuto ibanza guhuguta kubera amazi ni byo Pawulo mutagatifu yise amagorwa mu isomo rya kabiri mbese kugira ngo ugere ku musaruro ugomba kuruha kuvunika “sacrifice”, kwitanga ati bavandimwe, koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Yezu mu gusobanura iby’Ingoma y’ijuru yagiye akoresha ibigereranya, avugira mu migani; uyu munsi turamwumva mu ivanjili aducira umugani w’umubibyi akanawudusobanurira naho higanjemo imiruho n’ibyishimo by’uyu mubibyi. Ikintu gitangaje muri iyi vanjili:  mu byiciro 4 uyu mubibyi yagiye abibamo imbuto, ibice 3 byose yari imiruhuho, imvune (déception, échecs, découragements), ibyammwangirije: ibyo ni inyoni, amabuye n’amahwa, (kona, gutsikamirwa no gupfukirana). Iyo akiza kuba ari umuhinzi w’isi kandi w’umunebwe yari guhita arekeraho ariko ishyaka (courage), ububyutse, kudacika intege yagize bityo agakomeza abibana icyizere byatumye agera ku gitaka cyiza noneho iki gitaka cyiza gihita kiziba icyuho cya za nzitizi cyangwa bya byonnyi 3; ibyonnyi byari 3 none imbuto  nazo zera mu bice 3: imwe ijana, indi mirongwitandatu, indi mirongwitatu, bishushanya uburyo Imana ikora uko ishoboye mu kuduhoza amarira, agahinda n’imibabaro twagize iduha icyizere, ikaziba icyuhu cy’umwanzi (imvune n’imbibabaro) maze ikaduha ibyishimo bisendereye.

Uyu mugani uratwigisha byinshi twahinira mu bigereranyo 4: 1° waganisha ku byiciro 4 by’abakristu imbere y’ijambo ry’Imana, uburyo bamwe bashobora kurumba abandi bakera imbuto: ibikorwa bibi cyangwa iby’urukundo. 2° Imana yohereza umwana wayo Yezu ku isi ngo aze ayicungure: uko twakiriye Yezu muri biriya byiciro 4 abibamo imbuto; 3° Ibi byiciro kandi twabigereranya na bya byiciro ikintu gishobora kubamo: umwuka (gaz), amazi (liquide), bikomeye(solide) n’uburyo buturenze bwa roho, aho umukristu ashobora kwibanda ku bifatika ku by’umubiri we akoraho, abona ariko akibagirwa igice cya 4 cy’ingenzi “roho” ye (igitaka cyiza) izamugeza ku Mana. 4° Muri rusange uyu murima ni iyi si dutuye kandi buri wese ayiriho, Yezu ayizaho ngo abibe Ijambo ry’Imana ariko by’umwihariko, uyu murima ni imitima yacu, uburyo wakira Ijambo ry’Imana, uburyo wakira Yezu, ese umwakirira ku nzira, mu rubuye mu mahwa cyangwa mu gitaka cyiza?  Mubyeyi wasanga Yezu ujya umwakirira mu gikoni ukazamwicisha imyotsi? Nuko rero ikimenyetso simusiga cyerekana ko Yezu wamwakiriye aheza, ukamwishimira ukamwakira nk’umushyitsi ukomeye wo mu cyiciro cya 4 ni uguhinduka, ukera imbuto nziza, ugahindura isi, ugandura umutima wawe neza, ugahindura abo mubana neza buri wese ku rwego ariho,  ntabwo twera kimwe, ni za mpano nyinshi Roho Mutagatifu agabira buri wese ku giti cye , umwe gufasha abandi, undi kwihangana, undi gukunda isengesho,… mu gitaka cyiza, muri Kiliziya ya Kristu.

Natwe bakristu tujye twirinda kudacika intege mu butumwa, Yezu yahawe ubutumwa bwo gukiza isi ariko amagorwa yahaboneye Imana niyo ibizi, uko abantu bamutoteje, bakamupinga bakamuca intege bakamugambanira bakamwica ngiyo imvune y’umuhinzi udacika intege: ntabwo ahita abona umusaruro ako kanya; na  Yezu kwihangana “perseverance” kugeza adupfiriye ku musaraba ngiyo imibabaro (déception) Yezu yagize kubera ibyaha byacu ariko nyuma akagira ibyishimo (réception, joie)  akazuka igihe atsinze urupfu akaducungura, umugambi w’Imana ni mwiza wo gucungura abantu wuzurizwa ku musaraba; Mukristu ntugacike intege kubera amagorwa, humura, twaza nta kicyiza wageraho kitakuvunnye!  Umusore yari afite umugambi wo kuziga cyane mpaka ageze kuri “doctorat” nuko arahatiriza ariko bikagenda byanga rimwe agatsindwa irindi agatsinda nuko ageze mu wa 5 w’ayisumbuye agira ibyago ababyeyi be bamurihiraga bitaba Imana bombi kandi uyu musore niwe wari mukuru iwabo nuko kubera nta bushobozi yari afite ahagarika amashuri nuko ajya gukora imirimo yo mu rugo ku mukire kugira ngo atunge bene wabo. Ageze mu kazi yitwara neza pee, nyirabuja akajya abona uburyo afite ishyaka mu mirimo kandi ari umusore w’umutima mwiza n’igihagararo gishimishije akajya amwinginga ngo baryamane umusore akamusubiza ati “Sinaguhemukira mama, sinahemukira papa sinahemukira abavandimwe banjye mfite isezerano ntacamo”. Nuko wa mugore abonye ko yakomeje kwanga kandi ko ashobora kuzamurega ku mugabo we nuko aterura miriyoni ebyiri abeshyera wa mukozi ngo niwe wazibye, umugabo aje abuze ya mafranga kandi umugore ari kwitonganya ngo umugabo yazanye igisambo mu rugo nuko umugabo nta gushishoza ahita afungisha wa mukozi. Hashize imyaka itatu afunzwe kandi yarabuze icyo yishyura kandi nta nukibuka iyo dosiye; nuko umugabo umunsi umwe yiriwe mu rugo ashakisha ibyangombwa by’ubutaka bw’imirima ye nuko aza kugwa ku mpapuro 2 rumwe yari “bordereau” umugore yari yarahishe yabikirijeho za miriyoni 2 yarayashyize kuri Konti ya musaza we wabaga mu mahanga, urundi rupapuro rwari rwanditse ho “Mama sinshobora kuryamana nawe, Sinaguhemukira mama, sinahemukira papa, sinahemukira abavandimwe banjye, mfite isezerano ntacamo”. Umugabo abonye ibyo bimenyetso 2 araturika ararira yicuza ukuntu yafungishije uyu mwana ahubutse nuko ajya gufunguza wa musore hanyuma aramubaza ati: mbwira icyo wifuza nakugororera mbonereho ngusabe imbabazi ko naguhemukiye nkagufungisha nkurenganyije, umusore ati uri umubyeyi wanjye ibyo birahagije! wa mugabo ati nanjye mwana wanjye ntacyo uzamburana! Guhera  ubwo wa musore arafungurwa wa mupapa yita ku muryango we  aramurihira, nubwo byatinze yaje kugera ku ntego agera kuri ya doctorat, ubu ni umuyobozi ukomeye, kubera Imana! Burya babyeyi imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho kandi ngo impfubyi yumvira mu rusaku. Babyeyi murera, babyeyi mukoresha, uyu musore udafite izina nawe uhashyire iryawe, yari yaramenye agaciro n’igisobanuro cy’umubyeyi; akenshi duhuzwa n’akazi n’amafranga tukibagirwa ko dufitanye isano isumba iy’amaraso, umuntu ukurera ni papa, ni mama wawe, umuntu ukoresha, urera ni umwana wawe naho ibindi bigeretseho ngo bya “buja” ni “ubuja” nyine, umubyeyi ni uvunika akabyara, akarera umwana naho ba databuja na ba mabuja bo icyabo ni akazi ntibumva umuruho w’umwana! Tugendeye kuri uyu musore wababaye bikomeye mpaka ageze ku ntego, dutekereze ku migambi no kumasezerano twagiranye n’Imana hari ubwo ugera mu nzira ugahura n’inyoni, urubuye, amahwa, ibibazo, uburwayi, ubukene, kwiheba, gutsindwa, gutakaza ababyeyi, abavandimwe n’inshuti,  ukabeshyerwa, ukarengana, ugahura n’urucantege (découragement) nk’uyu umugore wazitiye uyu musore, ibyo byose muvandimwe  humura biherereye muri bya byiciro 3 (umubabaro) ariko hari ikindi cyiciro Imana iba igutegurira kuko igufiteho umugambi mwiza irashaka kukugeza muri cya cyiciro cya 4  cy’igitaka cyiza:  ibyishimo n’intsinzi, igukure ku gisuzuguriro iguhe kuba umwizerwa, igukure mu buroko iguhe kwigenga, igukure mu buja bw’icyaha iguhe ihirwe ry’ijuru, iyo Mana yitwa Ntihemuka. Mubyeyi ufite isezerano? Rikomereho mu budahemuka, ntuzahemukire papa, mama n’abanvandimwe, ufite isezerano ry’Imana utacamo, uzirinde kurigabiza inyoni! Imana umubyeyi wacu nticika intege mu kutwitaho, ishobora kuduha ibyishimo tukiri hano ku isi ariko ibyishimo birambye ni ijuru. Mukristu rero, komeza utwaze ubutarambirwa, ukomere ku isezerano ry’Imana nibwo uzagira ibyishimo nyakuri. Mugire Icyumweru cyiza!

Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya cyangugu.